Ingoma y'ingurube .pdf



Nom original: Ingoma y'ingurube.pdfTitre: Microsoft Word - Ingoma y'ingurube.docAuteur: Ismaïl MBONIGABA

Ce document au format PDF 1.3 a été généré par Microsoft Word / Mac OS X 10.6.8 Quartz PDFContext, et a été envoyé sur fichier-pdf.fr le 02/01/2014 à 19:43, depuis l'adresse IP 162.156.x.x. La présente page de téléchargement du fichier a été vue 2364 fois.
Taille du document: 464 Ko (53 pages).
Confidentialité: fichier public


Aperçu du document


Ismaïl Mbonigaba
INGOMA Y’INGURUBE
Gahindiro, umugaga w’i Bugoyi, yari igikwerere akaba n’umudabagizi. Abahutu be
bamwitaga Rubundakumazi, yaba yasuye igitariro bakirara, amatungo ye akabwirirwa
cyangwa akaburara. Igikingi cya Gahindiro cyari indatwa mu bindi. Nkamira ni ryo zina
yari yaragiteruye, maze akongeraho « Abanzi baganye » iyo yabaga amaze guhaga
inzoga atebya n’abandi batutsi b’inkoramutima ze. Nkamira yarimo amatungo yose,
amanini n’amato. Harimo inka, amafarasi, indogobe, ihene, intama, ingurube, inkoko,
imbwa, injangwe, ibishuhe, inuma. Yemwe n’icyiyone n’utundi dukoko nk’imbeba,
utunyoni…byose byari umutungo wa Gahindiro. Isambu ye na yo yari ngari, yera
imyaka n’imbuto zose, ibigega bigahora biniha kabone no mu gihe cya Ruzagayura. Mu
biterane by’amatungo Gahindiro yahoraga yambikwa umudari w’umuhinzi-mworozi
ntangarugero. Abahinza bagenzi be bamugiriraga ishyari bitewe n’uburumbuke bwa
Nkamira. Inkike za yo ntizahungabanywaga n’inkubi kubera ko Gahindiro yari
yarazicinyiye akoresheje imifatangwe, senyenge n’imisumari. Abashimusi n’abandi
bajura na bo ntibabonaga aho bamenera kuko Gahindiro yitaga cyane ku mutekano
w’ibintu bye.
Umugoroba umwe Gahindiro ntiyari yabashije kuziba neza imyenge y’ibibuti by’inkoko
-ni zo yaherukiragaho yugaririra amatungo ye- bitewe n’uko yari yaborewe. Uko
yagendaga adandabirana agana iy’uburiri, ahitira ku ntango y’inkangaza yirenza urundi
rukiza, abona kurira ku rutara, aho umugore we yavuzaga umugono. Bidatinze
Gahindiro aba azimije itara, ibikoko byose bimenya ko igihe byari bitegereje kuva kare
cyari kigeze maze bitangira gusahinda, ibindi bikubita amababa ku buryo n’ibyari
byasinziriye byakangutse. Ku manywa y’uwo munsi Muzehe Ntwari -ingurube y’ikijuju
ikaba ari yo mfizi yari iy’icyororo Gahindiro yari yarateretse- yari yamenyesheje ibindi
bikoko ko hari inzozi zidasanzwe yashakaga kurotora. Iyo nkuru imaze guhererekanywa
byari byumvikanyweho ko ibikoko byose byo muri Nkamira byagombaga guhurira ku
ibuga igihe Gahindiro yari kuba amaze kubiva mu ruhando.
Muzehe Ntwari (iryo ni izina yahamagarwaga muri Nkamira n’ubwo iryo yaserukanaga
mu biterane ari Intamati) yari yubashywe cyane n’ibindi bikoko ku buryo nta tungo na
rimwe ryifuzaga kugundira ikirago cyangwa ngo ricikwe n’inzozi ze.
Aho Ntwari yari yigamitse mu nkike ku isaso y’ibishogoshogo, hejuru ye hari
hamanitse itara. Yari ingurube y’imyaka cumi n’ibiri ariko itarigeze ikonda ngo ite
ibigango, igatambukana ishema n’isheja kandi ikaba inyangamugayo. Yari ingurube
y’umutima mwiza n’ubwo imikaka yayo yari yarakururumbye ikagira isura
nk’iy’isatura. Muri uwo mwanya, ibikoko bindi bitangira kugera ku ibuga, bibyagira
hamwe ari nta kibangamiye ikindi. Mu ikubitiro hagera imbwa eshatu, Mageza, Kajuga
na Noti. Hakurikiraho ingurube zifata umwanya imbere ya Muzehe Ntwari. Inuma
zurira ku madirishya, inkoko zijya ku myugariro, naho intama n’inka zikumbagara hasi
inyuma y’ingurube zuza mu mutuzo. Hataho Ngango na Ntamabyariro, binjira bwombe
bakandagira bigengesereye ngo hatagira agakoko kaba kiyorobetse mu bishogoshogo

bakagasyonyora. Umurimo w’ayo mafarasi muri Nkamira wari ukwisuma no gusukuma
imizigo. Ntamabyariro yari imbyeyi y’ijigija imbyaro enye zitagize icyo zitubyaho,
naho Ngango akaba igipfizi cy’igihanyaswa kivunje amafarasi abiri. Akasha gashotse
mu gahanga kakaruhukira ku kinwa kateraga Ngango ubwuzu bwinshi bigatuma yigira
nk’ikijibwe. Yego ntiyari mu bikoko bya mbere bizi ubwenge, ariko ingufu ze zitangaje
mu kazi n’igitsure cye byatumaga yubahwa n’andi matungo ya Nkamira. Nyuma
y’amafarasi haza Ruhuga, ihene y’ibara ry’umweru, ikurikiwe na Gashikazi andi
matungo yari yarahaye agataziro ka Maganya. Iyo ndogobe ni yo nyamaswa yari imaze
imyaka myinshi mu gikingi cya Gahindiro. Gashikazi yarangwaga n’umunabi igihe
cyose, akavuga rimwe na rimwe na bwo ari nko gukwena andi matungo cyangwa se
yibereye mu maganya. Yarihoreraga ati : « Imana yampaye umurizo wo kwiyama isazi,
ariko yaba isazi cyangwa se n’uyu murizo nshobora kubibura byose mu gihe gito. » Ni
yo nyamaswa itarasekaga na rimwe muri Nkamira. Iyo bamubazaga impamvu,
Gashikazi yasubizaga ko ntacyo yabonye gisekeje. Ibyo ari byo byose n’ubwo
atabyasasaga, mu yandi matungo Gashikazi yikundiraga Ngango. Kenshi ku cyumweru
babaga bari kumwe mu rwuri, bakamarana umwanya munini basangira bucece.
Amafarasi yombi yari amaze gushyika hasi maze imishwi y’ibishuhe nyina yari yasize
mu cyari isesekara ku ibuga ivuza iya bahanda, ishwiragira impande zose ishakisha aho
yakwiyorobeka. Ntamabyariro abibonye atazura amaguru y’imbere imishwi iseseramo
ihita yisinzirira.
Mu nyamaswa zahageze nyuma y’izindi, harimo Nyiragasazi, ishashi y’ifarasi yari
ishinzwe gukurura akamodoka ka Gahindiro iyo yabaga agiye gutembera. Nyiragasazi
yinjira yibonabona, ajunditse pipe mu kanwa, arakimbagira no hafi ya Muzehe Ntwari
maze atangira kubyinisha umugara usokoje neza, yizeye ko inyamaswa zose
zirangararira imyeko itukura yari yirimbishije. Iyaherutse izindi nyamaswa ni
Nyirahuku yaje ishakisha -nk’uko bisanzwe- akanya gasusurutse cyane yasutamamo, ni
ko kwipfurika hagati ya Ngango na Ntamabyariro aho yaguwe neza maze itangira
guhirita ku buryo nta jambo na rimwe rya Muzehe Ntwari yigeze yumva. Ibikoko byo
muri Nkamira byose uko bingana byari bimaze kuhagera usibye Bumva, icyiyone
Gahindiro yari yarakuye muri Nyungwe kikaba cyari cyasinziriye ku mwamba aho
cyabaga mu gikari kwa Gahindiro. Muzehe Ntwari abonye ko bose bageze mu myanya,
batuje kandi bafite amashyushyu, arikokomora atangira ijambo rye.

« Bavandimwe nshuti,
Ntawe utumvise inkuru y’inzozi zidasanzwe naraye ndose. Ariko nagira ngo iby’inzozi
nze kubigarukaho nyuma kuko hari ikindi nifuza kubanza kuvuga. Sinzi niba hari andi
mezi menshi nsigaje kubana na mwe, none bavandimwe, ni ngombwa ko mbanza
kubagezaho ubwenge nahawe n'iminsi mbere y'uko mvamo umwuka. Ndashaje,
nabayeho iminsi myinshi. Igihe cyose namaze ndyamye mu kiraro cyanjye ndi
njyenyine, nabonye umwanya wo gutekereza no kwibaza, nkaba nkeka ko ntacyo
ntasobanukiwe ku buzima bwo muri iyi si….
« None se bavandimwe, mwe iyo mwitegereje musanga iyi mibereho yacu ari bwoko
ki ? Reka tubisesengure : imibireho yacu ni nkene, iteye agahinda rwose, iravunanye
kandi ubuzima bwacu ni bugufi. Turavuka tugatungishwa ibyo kurya by’urubwa ngo
tudapfa, bamwe muri twe babifitiye ubushobozi bagakoreshwa imirimo y’agahato
kugeza ubwo agatonyanga ka nyuma k’imbaraga kabashizemo. Igihe kandi akamaro
kacu katakigaragara icyo batwitura ni ukudukinja bakatwica urubozo. Nta nyamaswa
n’imwe muri uru Rwanda icuka ngo yongere kumenya uko ibyishimo cyangwa
imyidagaduro bisa. Nta nyamaswa n’imwe yigenga muri uru Rwanda. Ubuzima
bw’inyamaswa ni ububabare n’ubucakara gusa. Uku ni ukuri kwambaye ubusa…
« Ariko se bavandimwe, tubaho nabi gutya kubera ko ari ko Imana yabigennye ? Byaba
biterwa se n’uko iki gihugu nta burumbuke gifite ku buryo kitahaza abagituye ? Reka
da ! Ashwi rwose ! Nabisubiramo n’incuro igihumbi. Ubutaka bw’u Rwanda burera
rwose, ibihe by’imvura n’izuba bibisikana neza, ndahamya ko umusaruro wabwo
ushobora gutunga umubare usumba kure uw’abatuye iki gihugu. Iki gikingi cyacu
mubona gishobora kubamo amafasasi cumi n’atanu, inka mirongo itatu, ihene n’intama
amagana, byose kandi bikagira imibereho myiza n’icyubahiro birenze ibyo twibwira
muri iki gihe…
« None kuki dukomeje kubaho nabi dutya ? Byose biterwa n’uko umusaruro wacu uko
wakabaye wibwa n’ibiremwamuntu. Bavandimwe, hari igisubizo ku bibazo byacu
byose. Gikubiye mu kajambo kamwe - MUNTU ! Umuntu ni we mwanzi rukumbi
dufite mu by’ukuri. Nimwikize umuntu imbere yanyu, umuzi w’inzara muhorana
n’imvune zose mugira uzaba urandutse burundu. Umuntu ni we kiremwa cyonyine kirya
ari nta musaruro gitanga. Ntakamwa amata, nta magi atera, nta mbaraga agira zo
gukurura ibimashini bihinga, ntashobora no kwiruka inyuma y’urukwavu ngo arufate
igihe ahiga. Nyamara ni we wahinduye ibikoko byose bibaho abacakara be.
Arabikoresha agahato, akabigaburira duke ngo bidashiramo umwuka, ibisigaye
akikubira. Duhinga ubutaka n’amaboko yacu, tugatanga ifumbire yo kuburumbura,
nyamara nta nyamaswa itunze ibirenze uru ruhu rutwikiriye amagufa yacu…
« Reka mbaze inka ziri hano imbere yanjye : muzi ibihumbi by’intango z’amata
mwakamwe uyu mwaka ushize ? None se ayo mata mwashoboraga konsa imitavu
yanyu ikaba imishishe yagiye he ? Habe n’agatonyanga kaguye hasi, yose
yayongobejwe n’abanzi bacu. Na mwe nkoko ndababaza : mwateye amagi angana iki ?
Ni angahe muri iyo se mwashoboye kurarira no guturagamo imishwi ? Ni mbarwa
nyine. Asigaye yose GAHINDIRO n’abantu be bayajyanye ku isoko barayagurisha. Na
ho se wowe NTAMABYARIRO, mu mbyaro zawe uko ari enye, hari umwana n’umwe

muri kumwe, ngo byibura azakubere inshyimbo y’izabukuru ? Abana bawe
bagurishwaga batararenza n’umwaka –Ndagutsembeye nta n’umwe uzapfa wongeye
guca iryera ! None se, usibye ikiraro GAHINDIRO yagufungiyemo, n’intica ntikize
y’uturyo akunagira, ni iki kindi wavuga wabonyeho ingurane ku mbyaro enye
n’imirimo yose wakoze hano ?
« Igiteye agahinda na none ni uko n’iyi mibereho mibi badatuma tuyirangirizamo
ubuzima bwacu ngo tubuheze bwose. Ku giti cyanjye bwo simpigima kuko ndi muri
bake bagize amahirwe. Mfite imyaka cumi n’ibiri, nkaba narabyaye abana basaga
magana ane. Ntacyo ingurube yasaba kirenze icyo. Nta kabuza ariko amaherezo
y’inyamaswa yose ni imbugita. Mwe basore b’ingurube muri aha imbere yanjye
mbabwiye ko umwaka utazashira mutanyuze mu ibagiro. Twese kandi ni yo nzira inka,
ingurube, inkoko, intama, ihene, buri wese…
Ndetse n’amafarasi n’imbwa ntibizarokoka. Wowe NGANGO umunsi imitsi yawe
yakamutsemo ingufu, GAHINDIRO azakugurisha ukinjwe, inyama yawe itekerwe
intozo. Imbwa ziri hano na zo nizimenye ko ubwo zizaba zishaje zitakigira amenyo,
GAHINDIRO azazizirika intosho ku gakanu azirohe muri kiriya kizenga kiri hepfo
hariya…
« None se ntibigaragara, bavandimwe, ko ibi byago byose tubiterwa n’igitugu
cy’ibiremwa-muntu ? Nimwikize umuntu gusa, umusaruro w’ibikorwa byacu uzahita
utugarukira. Mu ijoro rimwe gusa, bibaye bwacya twakungahaye kandi twigenga…
None se n’iki twakora ? Kuki tutakora ijoro n’umunsi n’umubiri wacu, na roho yacu,
ariko tugashirwa ari uko dutembagaje inyoko-muntu ? Ubutumwa bwanjye rero
bavandimwe bwari ubu mu magambo make : IMYIGARAGAMBYO !
KWIBOHOZA ! Sinzi igihe kwibohoza bizazira, ariko uko mbizi neza nkaba mbibona
nk’iyi saso nkandagiyeho, bitinda cyangwa bitebuka ubutabera buzahabwa intebe. Ibyo
mubihange amaso ubudatezuka, mu gahe gato musigaranyemo ubuzima. Byongeye
kandi ubu butumwa muhawe mujye mubugeza no ku babakomokaho, kugira ngo
intambara yo kwibohoza izakomeze kugeza habonetse intsinzi. Bavandimwe, nta na
rimwe mugomba kwisubiraho, mujye muzirikana buri gihe ko ibyemezo byanyu ari
ihame. Nta ngingo n’imwe igomba gutuma muteshuka ku byo mwiyemeje. Ntimuzagire
uwo mutega amatwi ababwira ko MUNTU n’inyamaswa basangiye inyungu, ko ishya
n’ihirwe bya MUNTU ari byo by’inyamaswa. Ibyo byose ni ibinyoma. MUNTU nta
kindi kiremwa ashishikarira guteza imbere usibye we ubwe. Bityo rero hagati yacu twe
inyamaswa ni ngombwa ko tugira ubumwe nyabwo, ubucuti buzira amakemwa muri uru
rugamba dusangiye. ABANTU BOSE NI ABANZI BACU, IBIKOKO BYOSE NI
BAGENZI BACU ».
Kuri izo nteruro za nyuma inyamaswa zitangira guhigima no kujyujyura hagati yazo.
Igihe NTWARI yarimo atanga ubutumwa, imbeba enye z’imishishe zari zanyuzwe
n’ijambo rye ziva mu mwobo ziza ahagaragara. Injangwe n’imbwa zari zazikubise
amaso zirasa nk’imyambi, imbeba zikizwa n’uko zari hafi y’imiheno yazo naho ubundi
zari ziyongobejwe !
NTWARI azamura ikinwa inyamaswa zicisha make, maze ijambo rirakomeza.

« Bavandimwe, dore icyo tugomba kumvikanaho. Ibiremwa byo mu kinani nk’imbeba
n’inkwavu ni inshuti zacu cyangwa ni abanzi ? Nimureke dutore. Iki kibazo ni mwese
nkibaza : imbeba na zo ni bagenzi bacu ? » Ako kanya hakozwe itora, inyamaswa hafi
ya zose zemeza ko imbeba ari abavandimwe. Inyamaswa enye gusa ni zo zitabyemeye,
imbwa eshatu n’injangwe, usibye ko nyuma byaje kugaragara ko yo yari yatoye ku
mpande zombi. Itora rirangiye NTWARI asubirana ijambo.
« Hari icyo nshaka kongeraho gato. Nongeye kubishimangira, murajye muzirikana ko
nta bucuti mugomba kugirana na MUNTU, ndetse n’imigenzo ye yose mugomba
kuyanga. Ikintu kigendera ku maguru abiri cyose ni umwanzi wacu. Ikigendera ku
maguru ane cyose, cyangwa igifite amababa ni inshuti yacu. Mwibuke kandi ko mu
kurwanya MUNTU, nta na rimwe tugomba kugenza nka we. N’igihe MUNTU azaba
yatsinzwe ntimuzigane ingeso ze. Nta nyamaswa igomba gutura mu nzu, cyangwa
kuryama ku gitanda, cyangwa kwambara imyenda, cyangwa kunywa inzoga, cyangwa
kunywa itabi, cyangwa gufata ifaranga mu ntoki, cyangwa se kujya mu bucuruzi. Imico
n’imigenzereze bya MUNTU byose ni bibi. Hejuru y’ibyo kandi, nta nyamaswa igomba
gushyira igitugu ku yindi, yaba inyantege nke cyangwa se ifite ingufu, yaba izi ubwenge
cyangwa se injiji, twese turi abavandimwe. Kirazira inyamaswa ntikagire ubwo yica
indi nyamaswa. Inyamaswa zose zirareshya.
Noneho rero bagenzi, ubu ngiye kubarotorera inzozi naraye ndose. Sinabona uko
nzibasobanurira neza. Zari inzozi z’ukuntu isi izaba imeze igihe MUNTU azaba
atakiyirangwaho. Ariko izo nzozi zanyibukije ikintu nari naribagiwe. Kera nkiri
akabwana k’ingurube, mama na bagenzi be bakundaga kuririmba akaririmbo ka kera
cyane ; bari bazi injyana n’utugambo dutatu gusa dutangira. Ako karirimbo nari
naragafashe ndi muto ariko nza kukibagirwa. Sinzi uko nagiye kumva ndi mu nzozi,
numva indirimbo ingarutse mu mutwe, n’amagambo yayo uko yaririmbwaga
n’abasokuruza hakaba hashize imyaka n’imyaniko yaribagiranye.
Ngiye rero kubasubiriramo iyo ndirimbo. Ndashaje, ijwi ryanjye ryuzuye amakaraza,
ariko nimara kubigisha injyana muzajya muyisubiramo mu tujwi turongoroye. Iyo
ndirimbo yitwa « KARABAYE ! »
Muzehe NTWARI yongera kwikokomora, agorora umuhogo maze atangira kuririmba.
Nk’uko yari yabivuze ijwi rye ryarimo amakaraza, ritsitse kandi rifite umugendo
w’indirimbo za kera z’urugamba. Indirimbo yatangiraga itya, igakomeza mu magambo :
Karabaye ! Nyamaswa mwese
Aho muri hose nimuhaguruke !
Mu Nduga no mu Nkiga
Ibishanga n’imisozi.
Nimwifatanye na njye twizihize
Ibyishimo by’izuba rirashe !
Rizamurikira ibihe by’akazaza
K’ishya n’ihirwe ku nyamaswa !
Umwanzi-Muntu wadukandamije
Bitari kera umunsi uzaza ahambirizwe !
Maze Rwanda y’uburumbuke
Ibe iy’inyamaswa ziyigengaho !

Nta biziriko, nta minyururu
Inyamaswa ntizongera kuzirikwa !
Nta bibando, inkoni n’ikiboko
Ubucakara buciwe burundu !
Umucyo uratangaje !
Kuri uwo munsi tuzibohozaho
Ubukire bwacu buzaba burenze uko tubyibwira !
Tuzarya duhage ubwoko bwose bw’ibiryo
Mu gihugu gitemba amata n’ubuki !
Nimucyo duharanire twese uwo munsi
Tubigire intego kugeza dupfuye
Inka, amafarasi, inkoko, ibishuhe
Byose bigomba kugaragaza umurava mu kwibohoza.
Karabaye ! Karabaye ! Nyamaswa mwese
Aho muri hose nimuhaguruke !
Mu Nduga no mu Nkiga
Ibishanga n’imisozi…
Injyana n’amagambo by’iyi ndirimbo bishyira ikibatsi mu cyifuzo inyamaswa zose zari
zimaze kugira intego ndetse bizitera n’akanyabugabo ku buryo zatangiye kuyiririmba
Muzehe NTWARI atarasoza. Yemwe n’iz’ibicucu muri zo zari zimaze gutora injyana
n’utugambo tumwe na tumwe, mu gihe iz’inyabwenge nk’ingurube n’imbwa zo mu
minota mike zari zafashe indirimbo mu mutwe uko yakabaye.
Indirimbo imaze gusubirwamo kabiri gusa, NKAMIRA yose yimbikira icyarimwe,
inyamaswa ziririmba zihanitse « KARABAYE ! » Inka zirayabira, ihene zirayihebeba,
imbwa zirayimoka, inkoko zirayibika izindi zirayiteteza, buri nyamaswa ihanika
« KARABAYE » mu buryo bwayo. Zari zifite ibyishimo bihebuje ku buryo indirimbo
yarangiraga zikayitangira bundi bushya. Zisubiramo kabiri, gatatu, kane, zigeza ku
nshuro eshanu, ndetse zari gukomeza rigacya iyo hataza kubamo kidobya.
GAHINDIRO wari wasinziriye nk’umugogo yaje gukangukira hejuru yicujwe
n’ikibuyu cy’indirimbo maze ashiguka yibwira ko ikirura cyari cyamugereye mu
gikingi. Ashikanuza bwangu imbunda yahoraga mu mfuruka hafi y’umusego, maze
arekurira urufaya rw’amasasu mu mwijima w’icuraburindi. Amasasu aragenda agwa mu
rukuta rw’ibuga, ubwo inyamaswa zinyanyagira buri yose ijya mu buryamo bwayo
bucece. Iziguruka zisubira ku myamba yazo, izindi zinjira mu bibuti n’ibiraro byazo,
mu kanya gato NKAMIRA yose igwa agacuho.
Hashize iminsi itatu Muzehe NTWARI yitaba Imana yibereye mu bitotsi, umurambo we
ushyingurwa mu busitani. Itumba ryarimo kwikebanura. Amezi atatu yakurikiyeho
ibintu byinshi byakozwe mu ibanga rikomeye. Ku nyamaswa z’inyaryenge umurage wa
NTWARI wari wazishyizemo imyumvire mishya y’imibereho. Inyamaswa ntizari zizi
igihe imyigaragambyo yagombaga kubera, mu by’ukuri nta n’ubwo zibazaga niba ibyo
bizashoboka zikiriho, ariko zasangaga na none ari inshingano yazo kubitegura.

Umurimo wo kwigisha no gushyira izindi nyamaswa ku murongo wari warahawe
ingurube kuko ari zo zari indatwa mu banyabwenge. Intiti cyane muri zo zari ibipfizi
bibiri byari bibyirutse. Amazina ya byo yari RWABUKWISI na KABARE,
GAHINDIRO akaba yari yarabiterekeye kubijyana ku isoko. KABARE yari abyibushye
cyane kandi akanganye. Ntiyari intyoza mu kuvuga, ariko yari umunyamayeri
kabuhariwe. RWABUKWISI we yari azi kwinyakura kurusha mugenzi we,
ntiyarushwaga ku ijambo n’ibitekerezo bihamye, akaba atari anatinyitse. Izindi ngurube
GAHINDIRO yaziteganyirizaga kuzazikinja. Iyari ikerebutse ni KANYAMIBWA na
yo yari itekeye, ifite amajigo yiburungushuye, utwiso tw’utunyenyeri, ikamenya
kunyaruka, ikagira n’akajwi karongoroye. KANYAMIBWA yari intyoza mu biganiro.
Igihe hari ingingo yabaga ashaka kumvisha bagenzi be bajya nk’impaka hari icyo
ashaka kubemeza, KANYAMIBWA yari afite uburyo bwo kwizembagiza, yikoza hirya,
yikoza hino, akarizo gakoma ku mabuno yombi kugeza bemeye. Izindi nyamaswa
zavugaga ko KANYAMIBWA yashoboraga gutwika inzu agahisha umwotsi. Uko ari
batatu -RWABUKWISI, KABARE na KANYAMIBWA- bari barashyize inyigisho za
NTWARI mu mahame bise IMPINDURAMATWARA. Amajoro menshi mu cyumweru
habaga amanama yatumizwaga rwihishwa GAHINDIRO amaze kuryama
bagasobanurira ibindi bikoko imiterere y’IMPINDURAMATWARA. Mu ntangiriro
inyamaswa zabyitabiranaga uburindagizi bwinshi n’ubushake buke. Zimwe mu
nyamaswa zakomezaga kuvuga ko zitazahemukira GAHINDIRO zari zikita
« Shebuja », cyangwa se zikumvisha izindi ko GAHINDIRO nta cyo zamunganya na
cyo. Ziti « aratugaburira kandi aramutse avuye aha twakwicwa n’inzara.»
Hari n’izindi zabazaga, ziti « uko kwibohoza gushobora kuzabaho tutakiriho ni gute
kwadushishikaza ? » Cyangwa, ngo « Ese niba uko kwibohoza kugomba kubaho byanze
bikunze no mu gihe tutazi, bitaniye he kubitegura no kutabitegura ? »
Aha ingurube zabiraga ibyuya byinshi mu kumvisha izindi nyamaswa ko iyo myumvire
itandukanye rwose n’amahame y’IMPINDURAMATWARA. Inyamaswa yacaga
agahigo mu kubaza utubazo tw’amanyembwa ni NYIRAGASAZI, ishashi y’ifarasi.
Ibibazo by’ibanze yabajije RWABUKWISI, ni « Ese nyuma yo kwibohoza nzakomeza
mpabwe agasukari na twa pipe ? » RWABUKWISI asubiza yitonze :
« Reka da ! Nta bushobozi bwo gukora isukari dufite muri iki gikingi, ikindi kandi nta
sukari uzaba ukeneye. Hazaba hari urwuri ruhagije ndetse uzajya urenzaho ibiheri
by’ingano uko ubyifuza. »
- None se nzaba nemerewe kwambara akagofero n’imitako mu mugara wanjye ?
- Mugenzi wanjye, ingofero n’iyo myeko wirimbisha ni akarango k’ubucakara. Ubwo
nturasobanukirwa ko ubwigenge busumba kure iyo mishanana wihambiraho ?
NYIRAGASAZI arikiriza, ariko ijwi rye ryumvikanamo ingingimira nyinshi. Ingurube
kandi zari zihanganye n’ibihuha byakwirakwizwaga na BUMVA hirya no hino. Icyo
kiyone GAHINDIRO yari yarakuye mu ishyamba rya Nyungwe cyari gitonnye kikaba
n’ingenza. BUMVA yamenyaga guca imigani, agahimba n’udukuru izindi nyamaswa
zakundaga. Rimwe atura aho ikinyoma rurangiza, atunga agatoki, ati « hariya hejuru
urenze gato ibicu hari igihugu gitemba amata n’ubuki, icyo gihugu cy’akataraboneka
akaba ari cyo inyamaswa zose zijya kubamo nyuma y’urupfu. Muri icyo gihugu iminsi
yose uko ari irindwi ni ku cyumweru gusa, nta mibyizi ibayo. Ibiryo by’ubwoko bwose
biboneka ku butaka, isukari ndetse n’umugati ni ugusarura ku biti. »

Izindi nyamaswa zangaga BUMVA kubera ubunebwe bwe, izindi ariko zikemera ko
kiriya gihugu gitemba amata n’ubuki kibaho ku buryo byasabye ingurube gukoresha
ingufu nyinshi mu kubeshyuza icyo kinyoma. Abanyeshuri beza ingurube zari zifite ni
NGANGO na NTAMABYARIRO. Bombi ntibashoboraga kwigirira igitekerezo ku giti
cyabo, ariko kuva baremeraga ko ingurube zari abarimu babo, bamiraga bunguri ibyo
zababwiraga ndetse bakabisubiriramo izindi nyamaswa. Ntibasibaga na rimwe cyangwa
ngo bakererwe amanama ya rwihishwa inyamaswa zakoreraga ku ibuga, akaba ari na bo
bateraga indirimbo « KARABAYE ! » yasozaga « Umukutano ».
Inyamaswa zose zimaze gucengerwa n’amahame y’IMPINDURAMATWARA
ntizarabutswe ukuntu zageze ku kwibohoza. Mu myaka ya mbere, n’ubwo
GAHINDIRO yari umunyamwaga, amatungo ye yahabwaga ibyo kurya bihagije bitewe
n’uko umusaruro wari mwiza. Naho mu bihe bya nyuma GAHINDIRO yagushijwe mu
gihombo n’amafaranga yari yaratsindiwe mu nkiko bituma ata umutwe ku buryo
yiyahuzaga inzoga za buri gihe.
GAHINDIRO yari yarateye intebe ku rubaraza aho yirirwaga asoma ibinyamateka
yibuganiza n’inzoga, akanyuzamo agaha BUMVA utuvungukira tw’umugati
yasomezaga n’inzoga. Abakozi be bari basigaye ari abanebwe n’uturyoko, isambu
yarahindutse ikigunda, inzu zarasambutse, inzitiro zarasenyutse, amatungo na yo yicwa
n’inzara.
Ukwezi kwa Kamena kugeze, ubwatsi bwari bumaze gukura, igihe kigeze cyo
kubukera. Rimwe hari ku wa gatandatu Icyi kirimbanije, maze GAHINDIRO ajya mu
ruzinduko mu Gisaka. Ageze yo aranywa arasinda, bituma arara yo ahindukira bukeye
bw’aho ku cyumweru. Ku manywa y’ihangu ni bwo yageze muri NKAMIRA na bwo
ahita yigira mu buriri adatereye akajisho ku matungo ye. Abakozi be na bo bari
barangije gukama mu museso bahita bakwira imishwaro ntibibuka ibyo kugaburira
amatungo ku buryo byageze ku gicamunsi ari ntacyo asamuye kuva kuwa gatandatu.
Bigeze aho ibyo kwihangana birananirana. Inka imwe inyuza amahembe mu myugariro
irayisanza, amatungo yose atangira kwanduruka no kurya ibyo ahuye na byo byose,
bihurirana n’uko GAHINDIRO yari abyutse. Muri uwo mwanya we n’abakozi be bane
birara mu matungo n’inkoni batangira kuyahuragura. Ararara ! Inyamaswa zari zishonje
ntizashoboraga kubyihanganira na mba. Icyarimwe, ari nta n’inama ibanje kugibwa,
amatungo yose yiroha kuri GAHINDIRO b’abantu be bari bakomeje kuyahohotera.
Ngayo amahembe, imikaka, imitwe, imigeri… impande zose. GAHINDIRO n’abantu
be birabashobera. Ni ubwa mbere bari babonye imyifatire iteye ityo ku matungo, ku
buryo iyo myivumbagatanyo y’udukoko bari bamenyereye kujujubya uko bishakiye
yabakuye umutima. Mu kanya katarambiranye GAHINDIRO n’abakozi be kwirwanaho
birabananira bahitamo kuyabangira ingata. Bidatinze baba ngabo mu gihogere gisohoka
muri NKAMIRA biruka amasigamana, amatungo na yo abageretse inyuma n’uburakari
bwinshi. Umugore wa GAHINDIRO abonye ibibaye ku mugabo we n’abakozi babo,
yihutira guterera utwangushye ku mutwe, aca mu cyanzu hagenda we. BUMVA,
icyiyoni cya GAHINDIRO aho cyari ku mwamba kitegereza ibyabaye byose, gikubita
ibaba gikurikira umugore wa GAHINDIRO kivuza iya bahanda. Hagati aho inyamaswa
zari zimaze kwirukana GAHINDIRO n’abakozi be kugeza hanze ya NKAMIRA,
zirangije zifunga umuryango zirawukanira. Nguko uko inyamaswa zibohoje,
zikabigeraho mbere y’uko zigira icyo zibyibazaho. GAHINDIRO yari amaze
gusezererwa, NKAMIRA yari isigaye ari iy’inyamaswa. Mu ikubitiro ntizashoboraga

kwiyumvisha niba ubwo bukungu ari ubwazo koko. Icy’ibanze zakoze ni ukuzenguruka
igikingi cyose zikinagira nk’aho zashakaga kwiyizeza ko nta kiremwamuntu cyaba
kikihishe aho ngaho. Hanyuma zigarutse mu rurembo rw’igikingi, zihutira
gusibanganya ibimeyetso byose by’ingoma-ruvumwa ya GAHINDIRO. Inzu
GAHINDIRO yashyinguragamo imishumi n’intebe by’amafarasi, iminyururu y’imbwa,
imbugita zityaye zakoreshwaga mu gukona ibimasa, ingurube n’intama, ibyo bikoresho
byose inyamaswa zihita zibiroha mu gisimu. Ibisigaye byose zibiterera mu gicaniro
biragurumana, zishimishwa cyane no kubona iminyafu n’ibiboko zakubitwaga
byenyegezwa mu muriro. Imikandara n’imyeko amafarasi yarimbishwaga ku mugara no
ku busenzi bw’umurizo agiye ku isoko na yo RWABUKWISI ayijugunya mu gicaniro.
Kubera ko NYIRAGASAZI na NTAMABYARIRO bakundaga iyo mirimbo, biba
ngombwa ko RWABUKWISI atanga ibisobanuro. « Iriya mirimbo twayigereranya
n’imyambaro ari byo bimenyetso by’ikiremwa-muntu. Ntimukwiye kuyambara rero.
Inyamaswa zose zigomba kugenda zambaye uko zaremwe ». NGANGO yumvise ayo
magambo ahita ajya gushaka akagofero k’imikindo yakundaga kwambara mu Cyi ngo
kamukingire isazi ku matwi, nuko ahita akajugunya mu gishyito. Mu kanya gato cyane
inyamaswa zari zimaze gusenya no gushwanyaguza ikintu cyose cyashoboraga
kuzibutsa ubugome bwa GAHINDIRO. Birangiye KABARE azigenda imbere zisubira
zose ku ibuga, azigaburira impungure, buri nyamaswa ihabwa incuro ebyiri z’iposho
yari isanzwe ihabwa, naho imbwa zongezwa ibisuguti bibiri bibiri… Inyamaswa zimaze
kwijuta zihanika ijwi ziririmbira icyarimwe « KARABAYE ! », uko irangiye
zikayisubiramo bundi bushya kugeza ku nshuro indwi. Birangiye, ubwo bwari bumaze
guhumana, inyamaswa zijya kuryama maze zisinzira ibitotsi zitari zarigeze zisinzira.
Ariko bukeye bw’aho mu museso zari zabyutse nk’uko bisanzwe, zibutse intsinzi yazo
zisiganwa zijya mu rwuri. Hakurya gato hari akanunga, ugahagazeho akaba yitegeye
neza NKAMIRA, ibiyirimo byose abibona imbere ye. Inyamaswa zihita zitererayo,
zitegereza impande zose zota akazuba kari kamaze kurasa. Hee ! ! ! Mama we ! ! ! Ibyo
zabonaga byose byari ibyazo. Isindwe ry’ibyishimo ntiryatumaga ziguma hamwe.
Zarajarajaraga, ndetse zikiterera hejuru, zisimbukishwa n’umunezero. Ntacyo
inyamaswa zitakoraga ngo zerekane ko zatsinze. Ntizanatinyaga kwigaragura mu rume
rw’uwo museso. Zimaze kwicisha umwaku ubwatsi bwiza bw’uruhira, zikarashya
umukungugu zihumuriza umubavu watumukaga. Zigarutse zongera kuzenguruka
NKAMIRA yose, zigenzura ubuhinge zitavuga bitewe no gutangara. Zitambagira mu
mirima yateretswemo ubwatsi, zinyura mu busitani, zigera ku cyuzi, zihinguka ku
ibuga. Zasaga n’aho ari bwo bwa mbere zari zibonye ibyo bintu byiza ku buryo
zashidikanyaga niba mu by’ukuri byari ibyazo. Hanyuma zitonda umurongo zerekeza
ku miturirwa yahoze ari iya GAHINDIRO, zihagarara hanze zidakoma. Na yo yari
iyazo, nyamara zari zifite ubwoba bwo kwinjiramo. Nuko hashize akanya
RWABUKWISI na KABARE bakubita inzugi igitugu zigwamo imbere, inyamaswa
zose zinjira zikurikiranye imwe inyuma y’indi zitonze, zirinda kugira icyo
zihungabanya. Zigera mu byumba byose zinyonyomba zongorerana. Zitegerezanya
amakenga imiteguro y’agahebuzo, uburiri bushasheho igodora ry’ipamba, intebe
rwegamirwa isesuyeho umugara w’ifarasi, imikeka y’agaciro kanini, amashusho
y’ubwoko bwose –abaje mu biti, amabuye, amahembe y’inzovu, acuze mu butare…,
ibyirore bimanitse ku nkuta n’ibindi byinshi. Hashize umwanya zisohotse, ni ho
zabonye ko mugenzi wazo NYIRAGASAZI atari kumwe na zo. Zisubiye inyuma mu
muturirwa zisanga NYIRAGASAZI yari yisigariye mu cyumba cy’uburiri. Yari

yabonye umweko w’ubururu mu rwambariro rwa muka GAHINDIRO awitera mu ntugu
maze ahugira kwireba mu ndorerwamo ntiyibuka gukurikira izindi nyamaswa.
Inyamaswa zigarutse ziramutonganya cyane, azikurikira hanze afite ipfunwe ryinshi.
Mu mangazini inyamaswa zisangamo inyama z’umuhore ziranzitswe zizijyana kuzitaba,
naho intango y’inkangaza RWABUKWISI ayasa umugeri irabirinduka. Ibisigaye byose
inyamaswa zirabyihorera, zifata umwanzuro ako kanya ko zizabigumanaho ikimenyetso
« ndangamurage ». Zumvikana na none ko nta nyamaswa yagombaga gutura muri ayo
mazu. Birangiye inyamaswa zijya kwica isari, nyuma RWABUKWISI na KABARE
batumiza inama rusange yatangijwe n’ijambo rya RWABUKWISI.
« Bagenzi nshuti, dore igihe kigeze ku gasururuko, bityo umunsi ukaba ntaho uragera.
Uburo bugeze igihe cy’igeswa, amasaka mu itemwa, imbuto zose zireze. Iki rero ni
igihe cy’isarura, ariko hari ikindi twagira ngo tubanzirizeho. »
Ako kanya ingurube zihishurira izindi nyamaswa ko mu mezi atatu ashize zari
ziyigishije gusoma no kwandika, zifashishije ALIFU bene GAHINDIRO bari
barajugunye mu ngarani. KABARE atumiza utudebe tw’irangi ry’umweru
n’iry’umukara, inyamaswa zerekeza ku muryango wasohokaga ku muhanda
w’igihogere. RWABUKWISI asingira uburoso bwo gusigisha -dore ko ari we wanozaga
umukono- atangira gusiba « NKAMIRA » byari byanditse ku cyugi abisimbuza
« URUGERERO. », ati « Iri ni ryo zina ry’igikingi cyacu uhereye none. » Birangiye
inyamaswa zisubira ku miturirwa. Zihageze RWABUKWISI na KABARE batumiza
urwego, bategeka ko rwegekwa ku rukuta rwari ruzengurutse ibuga. Ingurube zongera
gusobanura ko mu bushakashatsi bwamaze amezi atatu zari zarahiniye
« IMPINDURAMATWARA » mu mabwiriza arindwi. Ayo mabwiriza uko ari arindwi
yagombaga kwandukurwa ku rukuta akazubahirizwa nk’itegeko ridakuka n’inyamaswa
zose zo mu RUGERERO, kugeza ku munsi w’imperuka. Ntibyari byoroheye ingurube
guhagarara ku rwego, ariko RWABUKWISI yakoze iyo bwabaga arurira atangira
kwandika, naho KANYAMIBWA ahagarara ku mitambiko yo hasi afashe amadebe
y’amarangi. Amategeko yari yanditse ku rukuta rw’umukara mu binyuguti binini
by’umweru ku buryo byasomekaga neza muri metero ijana. Hari handitse ngo :
AMATEGEKO ARINDWI :
1. Ikigendera ku maguru abiri cyose ni umwanzi ;
2. Ikigendera ku magura ane, cyangwa gifite amababa, ni incuti ;
3. Nta nyamaswa yemerewe kwambara imyenda ;
4. Nta nyamaswa yemerewe kuryama ku gitanda ;
5. Nta nyamaswa yemerwe kunywa ibisindisha n’itabi;
6. Nta nyamaswa yemerewe kwica cyangwa gukandamiza indi nyamaswa ;
7. Inyamaswa zose zirareshya.
Byari byanditse mu mukono unoze kandi neza, usibye ahari handitse « INSUTI » aho
kuba « INCUTI », hari n’aho yanditse « S » icuritse, ibyo ariko ntibyabuzaga
inyamaswa gusoma uko bikwiye, dore ko hari n’izavugaga uburimi ku buryo
zitarabutswe amakosa ya RWABUKWISI. RWABUKWISI arangije kwandika asoma
mu ijwi riranguruye kugira ngo izindi nyamaswa zimenye amategeko ahina
IMPINDURAMATWARA. Inyamaswa zose zakirana amategeko igishyika cyinshi,

ndetse iz’inyabwenge zitangira kuyafata mu mutwe ako kanya. Birangiye
RWABUKWISI aterera uburoso hasi, abwira izindi nyamaswa ateze amaboko :
« Bavandimwe rero, ubu tugiye mu murima w’uburo. Nimucyo twiheshe ishema
kwitabira umurimo ndetse twerekana ko turusha umurava GAHINDIRO n’abantu be
b’abanebwe. » Muri uwo mwanya ariko, inka eshatu uko zari zakomeje kwinuba
noneho zabirira icyarimwe. Amasaha yari arenze makumyabiri n’ane zidakamwa, ku
buryo amacebe yazo yendaga gusandara.
Ingurube zimaze kubitekerezaho gato zihamagaza indobo zivuruganya inka,
zibitunganya nk’izabyigiye zifashishije ibinono byazo. Mu mwanya muto indobo eshatu
zari zisendereye, inyamaswa nyinshi zikubise amaso iyo nshyushyu, amazi azuzura
akanwa. NYIRAHUKU utarashoboraga kwiha akabanga abariza mu ruhame, ati
« harya ayo mata yose mugiye kuyamaza iki ? » Imwe mu nkoko na yo iratanguranwa,
ati : « GAHINDIRO yakundaga kuyatuvangira mu biheri. » KABARE ahagarara imbere
y’indobo ahumuriza izindi nyamaswa, ati : « Bavandimwe, mwe guhangayikira amata,
ako ni akabazo koroshye gukemurwa. Ubu ngubu gusarura imyaka yeze ni byo bifite
agaciro kurusha. Cyo nimukurikire RWABUKWISI abereke uko mubigenza. Nanjye
ndaza mu kanya gato. NGAHO NCUTI, IMBERE ! Uburo buradutegereje ! » Ubwo
inyamaswa zimanuka igihiriri zijya mu murima w’uburo zitangira kugesa, zikora akazi
zitiganda. Nimugoroba zitashye, zitegereza ibisobanuro ku irengero ry’amata ziraheba.
***
Mbega imvune zagize n’ibyuya zabize kugira ngo zigeze uburo bwose mu rugo ! Izo
ngufu ariko ntizabaye impfabusa kuko umusaruro wazo wasumbaga kure uwo zari
ziteze. Rimwe na rimwe imirimo yari ivunanye koko : ibikoresho byari byarakorewe
umuntu wifashisha amaboko n’intoki, bityo rero akaba ari nta nyamaswa yari ihari
yashoboraga guhagarara ku maguru y’inyuma. Ariko rero ingurube zari zizi amayeri ku
buryo buri ngorane zayikuraga mu nzira bidatinze. Buri nyamaswa yakoraga igihuye
n’ubushobozi bwayo, imirimo yose igatungana kurusha iyakozwe ku bwa GAHINDIRO
n’abantu be. Mu by’ukuri ingurube ntizakoraga, ahubwo zatangaga amabwiriza
zikanagenzura izindi nyamaswa. Kubera rero ubwenge zari zihariye, imirimo yose
y’ubuyobozi ni zo zayikubiye. Uko NGANGO na NTAMABYARIRO batunekwaga mu
kazi, RWABUKWISI we yabagendaga inyuma atanga amabwiriza yo gusubira inyuma,
gukata iburyo, kuruhuka… Izindi nyamaswa na zo zakurikiragaho zihambira udutwaro.
Nta nyamaswa itarabize icyuya kuri iryo zuba ryamenaga imbwa agahanga, kugeza ku
nkoko n’ibishuhe byatoraguraga amahundo n’intete zabaga zanyanyagiye. Ibikubara
byari byose ku buryo gusarura umurima w’uburo byafashe inyamaswa iminsi ibiri gusa
mu gihe GAHINDIRO n’abantu be bawusaruraga iminsi ine. Ikindi kandi, umusaruro
wari utubutse birenze indi myaka, nyamara inyamaswa zirinze gusesagura. Ku
bw’amaso yabyo atisobwa, inkoko n’ibishuhe nta ntete n’imwe byasize mu murima. Nta
nyamaswa n’imwe kandi yigeze yiba uburo burenze urushyi.
Icyi cyose imirimo y’igikingi yarangijwe nta nkomyi. Inyamaswa zumvaga ziri mu
munezero zitari zarigeze zitekereza na gato. Buri mutamiro w’ibiryo wazongereraga
ibyishimo byo kumva ko noneho zisigaye zitunze, mu byo ziyejereje kandi bicungwa na
zo ubwazo. Nyuma y’uko za ndiririzi-muntu zihambirizwa, buri nyamaswa yo mu
RUGERERO yabonaga iposho riyihagije. Inyamaswa kandi zari zifite igihe gihagije
cyo gufasha imirimo hasi, n’ubwo muri kamere yazo ibyo byafatwaga nk’ubunebwe.

Umwaka ujya gushira cyokora zahuye n’ingorane nyinshi zitewe no kubura ibikoresho
bikwiranye na zo. Nko kugosora uburo byari bigoye cyane, guhuhisha amazuru kugira
ngo umurama utumuke ushiremo, dore ko nta n’imwe yari ibashije gufata urutaro.
Ariko biturutse ku bwenge bw’ingurube n’imbaraga zihagije za NGANGO, inyamaswa
zabashaga kwikura mu bibazo. Zose zashimagizaga ingufu za NGANGO. Umurava we
wari uzwi no mu gihe cya GAHINDIRO, ariko noneho yari asigaye akora atikoresheje,
agakora aha batatu. Hari n’iminsi imirimo yose y’URUGERERO yasaga n’aho nta
wundi ireba, usibye NGANGO wenyine wabaga ayishoboye. Kuva mu gitondo kugeza
rirenze ntiyahumekaga ; yahamagarwaga hirya no hino aho byabaga byakwamye akajya
gutera inkunga, cyangwa se yahagera izindi nyamaswa zikamuharira akazi wenyine.
NGANGO yari yarumvikanye na RUSAKE kujya amubyutsa igice cy’isaha mbere
y’izindi nyamaswa, ubwo mbere y’uko akazi rusange gatangira, NGANGO akaba
yabadutse, akaba akora ak’ubwitange, akavunanye kurusha akandi. Ingorane yose
yahuraga na yo, NGANGO yabaga ayifitiye umuti. Buri gihe yasubiragamo intero yari
yarafasheho intego ari yo « SINZATEZUKA NA RIMWE.» Buri nyamaswa cyokora
yakoze ibiyishobokeye nta kwinuba. Nta nyamaswa yibaga, nta n’iyagayaga iposho
ryayo, gushotorana cyangwa se ishyari byo mu gihe cya GAHINDIRO byahise
bihinduka nk’umugani. Nta nyamaswa yitebaga izindi ku murimo, usibye
NTAMABYARIRO byari bizwi ko aryamira akaba n’uwa mbere mu gucyura umubyizi
yitwaje ko ibinono bye byari byarasatuwe n’amabuye. Indi nyamaswa yari ifite
imyifatire y’umwihariko ni NYIRAHUKU. Iyo habonekaga umurimo wo gukorwa
ntibamenyaga aho injangwe izimiriye. NYIRAHUKU yaragendaga akihugika ahantu,
akongera kugaragara amasaha yo kurya ageze cyangwa akigumirayo kugeza
nimugoroba imirimo irangiye, izindi nyamaswa zikamubona yidegembya nta cyo
yikopa. Iyo yabazwaga icyo yirirwe akora, NYURAHUKU yari azi guhirita no
kwigwandika ku buryo byateraga imbabazi ntihabe hagira ukeka amayeri ye. Muzehe
GASHIKAZI we nta cyahindutse muri we ugereranyije n’ibihe bya mbere
y’ukwibohoza. Muri kamere ye ntiyari azi kwinyakura mu kazi, cyangwa ngo abe
yakora amasaha y’ikirenga, habe ndetse no kwikebya ngo abe yakwepa akazi. Ntacyo
yavugaga ku kwibohoza. Iyo bamubazaga niba yumva atamerewe neza kurusha ubwo
GAHINDIRO yari akiri aho, GASHIKAZI yasubizaga aningura : « Twe indogobe
turama bihagije. Hari uwari yabona intumbi y’indogobe muri mwe ? » Ubwo izindi
nyamaswa zigasigara zimanjiriwe ku bw’icyo gisubizo !
Ku cyumweru nta mirimo yakorwaga. Mu gitondo inyamaswa zasamuraga nyuma
y’isaha ugereranyije n’indi minsi, nyuma hagakurikiraho umuhango ukomeye cyane wo
kuzamura ibendera. RWABUKWISI yari yaratoye mu byumba kwa GAHINDIRO
umwenda w’ibara ry’icyatsi nuko ashushanyaho ikinono n’ihembe akoresheje irangi
ry’umweru. Uwo mwenda rero ni wo wazamurwaga nk’ibendera, buri cyumweru mu
gitondo. RWABUKWISI asobanura ko ibara ry’umwenda ryari icyatsi byerekana ko
inzuri z’i Rwanda zihora zitoshye naho ihembe n’ikinono byari bishushanyijeho bikaba
byarasobanuraga UBUTEGETSI BW’INYAMASWA MURI REPUBULIKA, nyuma
y’uko inyoko-muntu imeneshejwe ikazinga akarago. Nyuma yo kuzamura ibendera,
inyamaswa zose zateraniraga ku ibuga zigakora inama. Icyo gihe ni bwo gahunda
z’imirimo y’icyumweru gikurikira zafatwaga, ibyemezo bikagibwaho impaka. Ingurube
ni zo buri gihe zagezaga ibyemezo ku zindi nyamaswa. Izi na zo zagiraga umumaro mu
nama nk’iyo havukaga impaka z’urudaca hagati y’abayobozi. RWABUKWISI na

KABARE ni bo impaka zose zashingiragaho. Ntibakundaga kuvuga rumwe ku ngingo
nyinshi. KABARE yakoraga ibishoboka byose kugira ngo ibitekerezo bizima bya
RWABUKWISI
bipfukiranwe.
N’ibyabaga
byumvikanyweho
ntibyaburaga
imikururano : urugero nko kubakira inyamaswa zisheshe akanguhe ubwugamo
bw’izuba, impaka ndende zagiwe ku myaka buri bwoko bw’inyamaswa bwagombaga
gufatiraho ikiruhuko cy’izabukuru. Inama yashoboraga kurangiza igitondo cyose,
igasozwa na « KARABAYE ! » Ikigoroba cyari gihariwe imyidagaduro. Ingurube zari
zarahinduye amazu ya GAHINDIRO ibyicaro by’ubuyobozi bwazo. Aho ni ho mu gihe
cy’umugoroba zitorezaga ubukorikori bw’ingirakamaro mu gikingi, zigasoma n’ibitabo
zatoraguye mu tubati twa GAHINDIRO. RWABUKWISI na none yakoranaga umurava
mu gushyiraho ibyo yise « KOMITE Z’INYAMASWA » yari abereye
umuhuzabikorwa. Habanje akanama gashinzwe iby’amagi kagizwe n’inkoko,
hakurikiraho ishyirahamwe « INKUYO » ryari rigizwe n’inka, KOMITE Y’UBUMWE
N’INGORORAMUCO (inshingano zayo zari ugukangurira imishushwe, inkwavu
n’inturo kuva mu bihuru), Ihuriro ry’URWERERANE ryari iry’intama, n’andi ma
Komite menshi yunganiraga amashuri yo gusoma no kwandika. Iby’ama Komite byo
cyokora byaje kuzamo kidobya. Urugero nko gukangurira inyeshyamba kwinjira mu
RUGERERO byananiranye rugikubita.
Imyifatire yazo ntiyahindukaga na gato. N’ubwo kandi wasangaga zitaweho
by’umwihariko, izo nyeshyamba zo nta gitekerezo cyo kugira akamaro zagiraga.
Injangwe NYIRAHUKU yari yahisemo kujya muri Komite y’Ubumwe
n’Ingororamuco, ndetse ibyitabirana ishyaka mu mizo ya mbere. Umunsi umwe yari
yicaye ku gasongero k’inzu ihamagara ibishwi byari hafi aho ngo bize biganire. Inyoni
zitashiraga amakenga iyo ncuti y’amabinga zigira hafi ariko zitaruye, nuko injangwe
itangira kuzibwira ko ibikoko byose byabaye abavandimwe, ko ndetse igishwi kimwe
muri byo kibishatse cyaza igatega ijanja kikicaraho. Nyamara nta nyoni yatinyutse
kwegera ! Amashuri yo gusoma no kwandika yo ariko yari intangarugero. Byageze mu
muhindo inyamaswa hafi ya zose ari injijuke, buri yose mu rwego rwayo. Ingurube zo
byari mahwi, kuri zo gusoma no kwandika byari umwijyane ! Imbwa zize gusoma
zirabimenya, nyamara nta kindi zashishikariraga gusoma usibye amategeko arindwi
y’IMPINDURAMATWARA. RUHUGA (ihene) yarushaga imbwa gusoma, ndetse
rimwe na rimwe yasomeraga izindi nyamaswa utunyamakuru yabaga yatoraguye mu
bishingwe. GASHIKAZI n’ubwo yari umuhanga ndetse anganya n’ingurube gusoma,
nta myitozo yindi yakoraga ngo yihugure. Bamubazaga impamvu adasoma, agasubiza
ko nta cyo yabonye gikwiye gusomwa. NTAMABYARIRO yari azi urutonde
rw’inyuguti zose, ariko ntiyashoboraga kwandika ijambo. N’aho NGANGO
ntiyashoboraga kurenza inyuguti enye yari yarafashe mu mutwe (kugeza kudi D).
Yashoboraga kuzandika (ABCD) mu mukungugu akoresheje ikinono, nyuma agashinga
amatwi agerageza kwibuka inyuguti ikurikiyeho bikanga bikamunanira. Incuro nyinshi
yigaga inyuguti enye zikurikiyeho -E,F,G,H- nyamara iyo yabaga amaze kuzifata mu
mutwe ntiyabaga agishoboye kwibuka za zindi enye zibanza. Bigeze aho NGANGO
yiyemeza kugumana inyuguti za mbere -A, B, C, D, zonyine, akajya yiyibutsa
kuzandika buri munsi. NYIRAGASAZI we nta yindi nyuguti yigeze yiga usibye izigize
izina rye. Yakundaga gukora inyuguti yifashishije umukebyo yatungagaho indabo, maze
akazenguruka URUGERERO azerekana. Nta yindi nyamaswa mu zisigaye yashoboraga
gufata inyuguti zirenze A. Injiji ndetse nk’intama, inkoko, n’ibishuhe zari zarananiwe

no gufata mu mutwe amategeko arindwi y’IMPINDURAMATWARA. Amaze
kubyibazaho igihe kinini, RWABUKWISI yari yasanze amategeko ashobora guhinwa
mu nteruro ngufi, yoroshye gufata mu mutwe : « AMAGURU ANE BYIZA,
AMAGURU ABIRI BIBI. » Iyo ni IMPINDURAMATWARA muri make, kandi
inyamaswa izaba yayashyize ku mutima ntiyashoboraga kuba umugaragu w’ikiremwamuntu bibaho. Zimaze kumva iyo « MPINAMATWARA » inyoni zibanza kwijujuta
kuko zumvaga mu bigendera ku maguru abiri na zo zirimo. RWABUKWISI ariko yari
hafi ahita azumvisha ko ibyo zatekerezaga atari byo. « Ibaba ry’inyoni ni urugingo rwo
kwinyakura, si iryo gufatisha ibintu. Rigomba rero gufatwa nk’akaguru ».
RWABUKWISI akomeza ibisobanuro bye agaragaza ko igitandukanya ibaba
n’ukuboko k’umuntu ari ikiganza, urugingo umuntu akoresha amabi yose abaho.
N’ubwo inyoni zitanyuzwe cyane n’ibisobanuro birebire bya RWABUKWISI, zo
kimwe n’izindi nyamaswa z’ubwenge buciye hasi zahereye ko zishyira umwete mu
gufata mu mutwe IMPINAMATWARA. RWABUKWISI ayandika ku rukuta hejuru
y’amategeko arindwi, mu nyuguti zirushijeho gutubuka. Intama, mu gihe kitari kinini,
zari zafashe interuro « AMAGURU ANE BYIZA, AMAGURU ABIRI BIBI » mu
mutwe, maze aho zabaga zibyagiye mu rwuri ntizihweme kuyisubiramo ubutarambirwa.
Iby’amakomite ya RWABUKWISI ntibyajyaga muri mugenzi we KABARE. Kuri we
nta wundi wari ukwiye kwigishwa usibye abana bato. Bihurirana n’uko MAGEZA
n’imperume KAJUGA bari bamaze kubwagura ibibwana icyenda by’imigirigiri.
Bikimara gucuka KABARE ahita abijyana kure ya nyina aho yavugaga ko azita ku
burere bwabyo ku giti cye. Ibibwana bishyirwa ahantu hiherereye, mu nzu
yagerwagamo buririye ku rwego, bigumayo ku buryo igikingi cyose cyageze aho
kibagirwa niba MAGEZA yarabwaguye ibibwana bizima. Amayobera y’irengero
ry’amata na yo yaje gusobanuka. Yavangwaga buri munsi mu biheri ingurube zaryaga.
Imbuto za mbere z’amapera zari zitangiye guhisha, ku buryo umuyaga wazihunguraga
zikadendereza mu busitani. Inyamaswa zatekerezaga ko zari kugabana izo mbuto
zikaringaniza, nyamara uwo munsi hatangwa itegeko ko imbuto zose zahanuwe
n’umuyaga zagombaga gukusanywa zigashyirwa mu nzu ingurube zakoreragamo.
Inyamaswa zimwe zibyumvise zitangira kwijujuta, ariko ntibyagira icyo bitanga.
Ingurube zose zabivugagaho rumwe, ndetse na ya makimbirane yakururwaga n’impaka
hagati ya RWABUKWISI na KABARE ntiyagaragaye. KANYAMIBWA ni we wari
umuvugizi w’ingurube igihe cyose zabaga zigomba gutanga ibisobanuro ku myanzuro
yafashwe. Nuko yegera izindi nyamaswa, avuga aranguruye zose zibanguye amatwi.
« Bene data, nizere ko mudatekereza ko twebwe ingurube twaba dufata ibyemezo mu
rwego rwo kwikunda no kwikubira. Ndababwiza ukuri ko abenshi muri twe (ingurube)
tudakunda amata n’amapera. Yemwe na njye ubwanjye simbikunda. Nta kindi tubirira
usibye kugira ngo ubuzima bwacu budahungabana. Amata n’amapera –nk’uko
byerekanywe n’ubushakashatsi bavandimwe, bifite intungamubiri za ngombwa ku
mibereho myiza y’ingurube. Muzi ko twebwe ingurube dukoresha ubwonko cyane.
Imicungire myiza y'igikingi na gahunda zose zikorerwamo ni twe mubikesha, ni twe
bishingiyeho. Ijoro n’amanywa tuba dushakisha icyatuma mubaho neza. Ni ukubera
inyungu zanyu rero tunywa ariya amata tukarya n’amapera. Muzi uko byabagendekera
twebwe ingurube turamutse tunaniwe inshingano zacu ? GAHINDIRO YAGARUKA !
Nta kabuza yahita agaruka. »

KANYAMIBWA arushaho kurangurura ijwi, yikoza hirya yikoza hino, azunguza
akarizo, ati : « Rwose Bene data kandi Ncuti, ngira ngo nta n’umwe muri mwe wifuza
ko GAHINDIRO yagaruka. »
Koko rero niba hari ikintu inyamaswa zose zitashoboraga gushidikanyaho, ni uko
zitashakaga rwose ko GAHINDIRO yagaruka. Ibisobanuro byose zahabwaga muri ubu
buryo byakirwaga nk’ivanjiri ntagatifu ntizigire icyo zongeraho.
***
Mu mpera z’Icyi, inkuru y’ibyabereye mu ngombe yari imaze kuba kimomo hafi mu
Rwanda rwose. Uko bukeye, uko bwije, RWABUKWISI na KABARE boherezaga
intungura mu butumwa hirya no hino, kuganira n’inyamaswa zo mu bindi bikingi,
kuzibwira
amateka
y’imyivumbagatanyo
no
kwamamaza
amahame
y’IMPINDURAMATWARA. Inuma kandi zigishaga abo bavandimwe kuririmba
« KARABAYE !» Hagati aho GAHINDIRO yari mu buhungiro i BUNYABUNGO,
aho yirirwaga ateza ubwega, abwira abahisi n’abagenzi akaga yabonye ko kuvanwa mu
bye n’amaburagasani y’amatungo yiyororeye. Aborozi bagenzi be, n’ubwo
bamwerekaga ko bibababaje kandi bifatanyije na we, nta kindi bamumariraga. Buri
wese ahubwo ku mutima yibazaga uburyo yakura inyungu ku gihombo cya
GAHINDIRO. Byari agatereranzamba ka nyina za Nzamba. Abagabo babiri bari
badikanyije ibikingi n’URUGERERO ntibumvikanaga, bagahora batera amahane.
Igikingi kimwe cyari icya GITERA. N’ubwo cyari kinini bwose nticyari cyitaweho.
Cyarimo ibishugunda, n’inzitiro zacyo zaraguye. GITERA wari terera iyo, igihe kinini
yabaga yibereye mu burobyi cyangwa se ahiga. Ikindi gikingi cyari icya RUKEBA.
Nticyari kinini nk’icya GITERA, ariko we yacyitagaho. RUKEBA akaba yari inkanuzi
y’amaso ku buryo yahoraga mu manza z’amahugu kandi akarenga akazitsinda.
GITERA na RUKEBA banganaga urunuka ku buryo batashoboraga kugira ubwo
bavuga rumwe, kabone n’iyo byabaga bibafitiye inyungu bombi. Ibyo ari byo byose abo
bagabo
baterwaga
ubwoba
(n’ubwo
bagezagezaga
kubihishahisha)
n’imyivumbagatanyo yo mu gikingi cy’URUGERERO, bagakora ibishoboka byose ngo
amatungo yabo ye kugira icyo abimenyaho. Nyamara bari babanje kugira GAHINDIRO
urw’amenyo batiyumvisha uburyo inyamaswa zigira igitekerezo cyo kwigenga.
Bumvaga ibyo bidashobora kurenza ibyumweru bibiri bidakemutse. Ni bwo batangiraga
guhwihwisa ko inyamaswa zo muri NKAMIRA (bageragezaga no kuzimanganya izina
URUGERERO igikingi cyabatijwe n’inyamaswa) zasubiranyemo, ko ndetse bitari kera
inzara yari igiye kuzikukumba. Babonye igihe gishize ari nta nzara yishe inyamaswa,
GITERA na RUKEBA bahimba ibindi binyoma by’uko ngo ubugizi bwa nabi bweze
mu RUGERERO. Batangira gukwiza hirya no hino ko hari umwiryane, ko inyamaswa
zakoraga ibitambo zimwe zikaribwa n’izindi, ko hari ibitotezo biteye ubwoba, ko
inyamaswa zasogotanaga inkota zatukujwe n'umuriro, ko zakuranwaga ku ngore zazo...
GITERA na RUKEBA bakongeraho ko izo ari ingaruka zo kwivumbura ku mategeko
kamere inyamaswa zo mu RUGERERO zabonye. Ibyo ari byo byose, amatungo yabo
ntiyemeraga ibyo bayabwiraga uko byakabaye. Inkuru zindi zakomeje gukwira hose ko
hari igikingi cy’akataraboneka ibiremwa-muntu byirukanwemo none inyamaswa zikaba
zibeshejeho neza. Izo nkuru zavugwaga ukwinshi hakazamo n’amakabya nkuru ku
buryo muri uwo mwaka igihugu cyanyeganyejwe n’inkubiri yo gushaka kwibohoza mu
bikingi byose. Ibimasa byahingishwaga bitangira kugangara ntibyumvire, intama
zitangira gusenya inzitiro no kona, inka zitera imigeri imivure zariragamo, amafarasi

yanga kwambikwa imishumi bayicaraho akabahenura… Byongeye kandi, injyana
ndetse n’amagambo bya « KARABAYE !» byari bimaze gukwira hose.
Byazengurukanaga umuvuduko udasanzwe. Ibiremwa-muntu birakangarana, bikenda
kwiyahura iyo byumvaga iyo ndirimbo, n’ubwo rimwe na rimwe biremaga agatima ngo
ibyo inyamaswa zarimo byari amahomvu. Abantu ntibiyumvishaga uburyo inyamaswa
zihandagaza zikaririmba ariya matakaragasi ! Inyamaswa bagwaga gitumo iririmba
« KARABAYE ! » akayo kabaga gashobotse, igakubitwa ikiboko ako kanya. Nyamara
ntibyazibuzaga kwiririmbira ! Utunyoni aho twari twaritse mu nzitiro ni yo
twakanguzaga abasinziriye, umunsi wose tukayiririmba kugeza buhumanye. Yemwe
n’inzogera yo ku Misiyoni yari isigaye yumvikanamo injyana ya « KARABAYE ! »
Iyo abantu bategaga ugutwi indirimbo y’inyamaswa badagadwaga biherereye, bumva
ko harimo ubuhanuzi bw’ukurimbuka kwabo. Mu ntangiriro z’Ukwakira, imyaka imaze
gusarurwa ndetse no guhunikwa, inyamaswa zari ziteraniye ku ibuga ziruhuka maze
inuma ziza ikitaraganya zica igikuba. GAHINDIRO n’abantu be bose baherekejwe
n’abandi boherejwe na GITERA ndetse na RUKEBA bari bamaze kwinjira mu irembo
rya mbere ry’URUGERERO.
Bose bari bitwaje ibibando, impiri abandi imipanga. GAHINDIRO yari abarangaje
imbere afite imbunda mu ntoki. Bari bakereye kwigarurira igikingi bakacyisubiza.
Inyamaswa na zo zari zibyiteze, ndetse imyiteguro yari yarakozwe bihagije.
RWABUKWISI yari yarasomye igitabo cya kera cyane kirimo inkuru z’imirwano ya
JULIYUSI KAYIZARI (igihangange cyategetse Abaromani) maze yiga uburyo bwo
guhashya ibitero by’umwanzi. Mu mwanya muto yari amaze gutanga amategeko
y’urugamba maze buri nyamaswa ihagarara ku birindiro byayo. GAHINDIRO n’ingabo
ze bamaze kwegera amazu y’URUGERERO, RWABUKWISI abasakiranyaho imenagitero ya mbere. Inuma zose uko zari mirongo itanu n’eshanu zibagurukiranaho, mu
gihe bari bakirwana na zo ibishuhe byari byihishe mu ruzitiro bivumbukira icyarimwe
bitangira kubashonda. Ibi ariko byari agatero-shuma RWABUKWISI yari yoherereje
GAHINDIRO mu rwego rwo kuvuyanga ingabo ze no kuzitesha umutwe gusa.
GAHINDIRO n’abantu be ntibyabagoye kwirukana ibyo bishuhe bakoresheje imizo
yabo. RWABUKWISI yohereza umurongo wa kabiri w’igitero. Zirangajwe imbere na
RWABUKWISI ubwe, RUHUGA, GASHIKAZI n’intama zose zirara mu ngabo za
GAHINDIRO, ivumbi riratumuka. Indogobe GASHIKAZI irwanisha umutwe,
ishyiraho n’imigeri y’utunono twayo. Na none ariko, imipanga n’impiri by’ingabo za
GAHINDIRO biraganza, RWABUKWISI abonye ko bigeze iwa NDABAGA akoma
akamo inyamaswa zita ikotaniro ziruka, zinyura mu cyanzu zijya ku ibuga.
GAHINDIRO n’ingabo ze bivuga ibigwi ngo inyamaswa ziratsinzwe, batangira
kuzirukaho mu kajagari. RWABUKWISI yari azi neza ko abantu ba GAHINDIRO
bagombaga kwirara, maze inyamaswa aho zari zisuganyije ku ibuga abantu bahageze
zibatunguza igitero simusiga. Amafarasi uko ari atatu, inka na zo eshatu n’ingurube
zose zari zasigaye ziteze umutego maze zivumbukira icyarimwe RWABUKWISI amaze
gutanga ikimenyetso cyo gusakirana n’umwanzi. RWABUKWISI we ubwe ahita
yiterera kuri GAHINDIRO. Abonye asatiriwe, GAHINDIRO azamura imbunda ararasa.
Amasasu ashishimura RWABUKWISI mu mugongo, urushunzi rw’amaraso rurisuka,
naho intama imwe ihita ihagwa. Ingurube (RWABUKWISI) ntiyadohoka, maze ihita
yijugunya ku maguru ya GAHINDIRO. Uyu aragenda yitura mu icukiro ry’amase agwa
igihumure, imbunda iramucika igwa hasi… Inyamaswa yateye abantu ubwoba cyane
ariko ni ifarasi NGANGO. Yarwanye inkundura kugeza ubwo ihagarara ku maguru

abiri y’inyuma, igakubitisha ibinono by’imbere bityaye nk’inkota. Uwabanje guhura
n’isanganya ni umukozi wa GITERA. NGANGO yamwashije ikinono mu gahanga
agwa mu bisogororo ubutinyagambura. Ingabo za GAHINDIRO zibonye ibyari bimaze
kuba zikuka umutima, bamwe bajugunya intwaro zabo batangira gukwirwa imishwaro.
Abasigaye bose ubwoba burabataha, inyamaswa na zo si ukubajujubya zimarayo. Izifite
amahembe zayacangaga nk’inkota, izizi kurabya imigeri ziritanganika, iz’imikaka
zirashinyika, izindi na zo zishonda umwanzi abura amahwemo. Uwituraga hasi
inyamaswa zarahamuribatiraga yabasha kweguka agakizwa n’amaguru. Nta nyamaswa
itaraboneyeho akanya ko kwihimura ku muntu no kumwitura uko yari ibishoboye inabi
yayigiriye. N’injangwe yari isanzwe ari ntibindeba noneho yafashije izindi nyamaswa
irarwana karahava. Aho yari yinungaritse ku gisenge yururukiye ku ntugu z’umwambari
wa GAHINDIRO maze imutebeza inzara zityaye mu bikanu, umugabo avuza urwamo
nk’urw’ukubiswe agashoka ! GAHINDIRO n’ingabo ze si bo babonye bagera ku
irembo bari binjiriyemo, amaguru bayabangira ingata ubutarora inyuma, bashorewe
n’inyamaswa zari zariye karungu.
Abantu bose bari bahunze, uretse umwe. NGANGO yari yasigaye ku ibuga agerageza
kubirinduza ikinono agasore yari yinitse mu bisogororo. Abonye katanyeganyega
avugana agahinda. « Yoo ! yapfuye di. Kandi sinari nagambiriye kumwica. Nari
nibagiwe ko nambaye inkweto z’icyuma. Ubu se ni nde uzemera ko ntabigiriye
ubugome ? » Ibikomere RWABUKWISI yari yatewe n’amasasu byari bikijenga
amaraso. Yumvise impuhwe NGANGO yari afitiye umwanzi avugira hejuru. « Nta
mpuhwe mugenzi wanjye ! Intambara ni nk’indi burya nta muntu mwiza ubaho uretse
intumbi ! » NGANGO azenga amarira mu maso, avugana agahinda. « Umutima wo
kwica ntumbamo, kabone n’iyo cyaba ikiremwa-muntu » Inyamaswa zari zimaze
guterana, imwe itera hejuru : « Ese NYIRAGASAZI ari he ko ntawe mbona hano ? »
Inyamaswa zibanza gukuka umutima, zikeka ko mugenzi wazo yaba yahungabanyijwe
n’ingabo za GAHINDIRO cyangwa se zikaba zamutorokanye. Cyokora nyuma ziza
gusanga NYIRAGASAZI mu kiraro cye, aho yari yahishe umutwe mu isaso. Ubwo
GAHINDIRO yoherezaga amasasu agahitana intama agakomeretsa na RWABUKWISI,
NYIRAGASAZI yabibonye atyo amaguru ayabangira ingata ! Ni mu kuva gushakisha
mugenzi wazo inyamaswa zagarutse ku ibuga zisanga wa musore wari waguye
igihumure mu bisogororo yazanzamutse ahita azimira.
Nuko inyamaswa zongera guhurira hamwe zose zishimye, buri yose ivugira hejuru
imyato yayo n’ibitangaza yari yakoze ku rugamba, maze intsinzi ihita yizihizwa ako
kanya. Ibendera rirazamurwa, inyamaswa ziririmba zungikanya« KARABAYE ! »
incuro nyinshi, hakurikiraho umuhango wo gushyingura mu cyubahiro cyinshi
umurambo w’intama yari yaguye ku rugamba, ku mva yayo zitera ho igiti cy’umurinzi.
Aho ku mva RWABUKWISI ahavugira ijambo rigufi, avuga ibigwi intwari yari
yatabarutse, atinda cyane ku ishema inyamaswa zigomba guterwa no guharanira
ubusugire bwazo n’ubw’igikingi cyazo URUGERERO, ku buryo bibaye ngombwa
zanabipfira. Zikiri aho inyamaswa zishyiraho imidari y’ishimwe ya gisirikare igenewe
intwari. Ingurube RWABUKWISI n’ifarasi NGANGO zambikwa umudari wiswe
uw’INTWARI Z’IKIRENGA ari wo « MUDENDE » ukaba ugomba kwambarwa ku
cyumweru no ku minsi mikuru gusa. Undi mudari watanzwe ni uw’intwari z’urwego
rwa kabiri ari wo « UMURINGA » wahawe mu buryo bw’icyubahiro nyakwigendera
wari watanze ubuzima bwe. Ibyo birangiye, impaka zigibwa ku izina intambara y’uwo
munsi yagombaga kuzitwa mu mateka. Inyamaswa zumvikana ko izitwa « IGITERO

CYO KU IBUGA. » Imihango yose irangiye, inyamaswa zisanga imbunda ya
GAHINDIRO ikirambaraye mu bisogororo zirayegura, bikaba byari bizwi ko mu
muturirwa wahoze ari uwa GAHINDIRO harimo amasasu.
Byemezwa ko iyo mbunda yagombaga kwegekwa ku nkingi y’ibendera ikaba yari ibaye
imwe mu ntwaro z’urugamba. Yagombaga na none kurashishwa kabiri mu mwaka : ku
ya 12 Ukwakira ari yo tariki y’igitero cyo ku ibuga no ku isabukuru yo kwibohoza
yabaga mu Cyi.
***
Uko itumba ryarushagaho gukaza ubukana NYIRAGASAZI ni ko yarushagaho na we
kugira imyifatire y’agashobero. Buri munsi ni ko yakererwaga ku mirimo akisobanura
avuga ko ibitotsi byamuheranye. Ubundi akitakisha indwara zidasobanutse, mu gihe
atatangwaga ku isahani. Kuri buri rwitwazo yabonaga, NYIRAGASAZI yahitaga areka
akazi, akirukira ku kibumbiro, aho yashoboraga kumara amasaha menshi yirebera mu
mazi ! Hagati aho na none hakaba hari igihuha kidasanzwe mu RUGERERO. Umunsi
umwe ubwo NYIRAGASAZI yizembazembyaga mu ibuga umurizo ukoma ku matako
yombi, umusigati mu kanwa, NTAMABYARIRO amushyira ku ruhande atangira
kumuhanura : « Mwana wa mama NYIRAGASAZI, mfite ikintu gikomeye nshaka
kukubwira. None mu gitondo nakurabutswe urenza umutwe uruzitiro rugabanya
URUGERERO na kiriya gikingi cya RUKEBA. Hari umwe mu bakozi be ku rundi
ruhande rw’uruzitiro. Kandi n’ubwo nari ndi kure bwose, nzi neza ko mwavuganaga,
ndetse wamuretse akwagaza ku mutonzi w’izuru. None se ibyo bivuga iki,
muvandimwe ? »
NYIRAGASAZI asa n’uriwe n’urutozi. « Urabeshya ! Ntiyigeze anyagaza. Nta n’ubwo
nigeze mpagera ! » Atangira gusekura imigeri hasi.
« Ngaho ndeba mu maso urahire ko nta mugabo wigeze akwagaza ku zuru. »
NYIRAGASAZI ntiyashoboraga kureba NTAMABYARIRO mu maso. Yahugiraga
gusa kuvuga ko ibyo ari ibinyoma, hanyuma yirukira mu mirima NTAMABYARIRO
asigara aho wenyine. Ako kanya igitekerezo kimuzamo, maze aromboka ajya ku kiraro
cya NYIRAGASAZI asanza isaso n’ikinono. Aho mu isaso hari hahishemo agasukari
gake n’igifurumba cy’imyeko y’amabara atandukanye. Nyuma y’iminsi itatu
NYIRAGASAZI arazimira, ntiyongera kuboneka. Hashira ibyumweru ari nta kanunu
ke, nyuma intungura zari zivuye mu butumwa zitangariza inyamaswa ko zamubonye mu
gikingi cya RUKEBA, aho yatamikwaga isukari n’umugabo wari ufite mu maso
harehare. Uwo mugabo yarimo no kwagaza umugara wa NYIRAGASAZI. Inuma
zongeraho ko zabonaga NYIRAGASAZI yizihiwe. Guhera ubwo NYIRAGASAZI
ntiyongeye kuvugwa mu RUGERERO.
Bigeze muri Mutarama, imbeho ihinduka injyanamuntu. Nta mirimo yo mu mirima yari
igikorwa bitewe n’uko ikibunda cyabudikaga umunsi wose. Inyamaswa zahuriraga ku
ibuga aho zabaga zacanye igishyito zigakora inama uko bisanzwe, ingurube na zo
zigakomeza gukora gahunda y’ibihe by’imbere. Kubera ko inyamaswa zinubiraga
ubujojoba bw’imvura bwazinyagiraga ziri mu nama, byumvikanyweho ko ingurube
zizajya ziga ibibazo by’imigendekere y’igikingi zonyine (kubera nyine ubwenge
zarushaga izindi nyamaswa) nyuma ibyemezo akaba ari byo bishyikirizwa mu nama
rusange kugira ngo habe amatora. Icyo cyemezo cyajyaga kuba ingirakamaro iyo hataba
amakimbirane hagati ya RWABUKWISI na KABARE batajyaga imbizi. Nk’iyo

igitekerezo cy’umwe cyabaga ari uguhinga umurima munini w’ibigori, undi we
yavugaga ko umurima munini ugomba guhingwamo ingano cyangwa se ibishyimbo.
RWABUKWISI yavugaga ko umurima uyu n’uyu ukwiye amashu, KABARE akavuga
ko ntacyo byaba bimaze hagize ikindi kiwuhingwamo atari karoti. Izi ngurube zombi
zari zifite inyamaswa zazikurikiraga zigashyigikira ibitekerezo byazo, ku buryo hari
ubwo impaka zashyuhaga hafi gufatana mu mihogo. Mu nama rusange akenshi
RWABUKWISI yatsindishaga ijambo n’ibitekerezo bye binoze, naho KABARE akaba
yari azi gucengera, buri nyamaswa akayigezaho inyoroshyo. Yari (KABARE)
yarashoboye kwigarurira intama zose akaba ari we zibogamiraho mu matora. Kubera ko
zari zimaze gufata mu mutwe impinamatwara « AMAGURU ANE BYIZA,
AMAGURU ABIRI BIBI », zayiririmbaga igihe cyose zashakaga kuzana akaduruvayo
mu nama. Kugira ngo zirogoye RWABUKWISI, intama zahanikiraga icyarimwe, maze
zikaririmba mu gihe disikuru ye yabaga igeze ahashyushye. RWABUKWISI yari
yarasomye igitabo cyitwa « UMUHINZI-MWOROZI » yari yarakuye mu tubati twa
GAHINDIRO, bituma avumbura uburyo bushya bwo kuvugurura no guha intera nshya
imirimo yose y’igikingi. Nko mu buhinzi yasobanuranye ubuhanga buhanitse tekiniki
z’imiyoboro, guca amaterasi no kurwanya isuri haterwa ibyatsi n’ibiti. Mu rwego rwo
gufumbira imirima, RWABUKWISI yerekana ko amase, amahurunguru n’amatotoro ari
ingenzi, ko ariko kugira ngo zigabanye imirimo yo gutunda iyo fumbire ibyiza ari uko
inyamaswa zajya zinnya mu mirima ahantu hanyuranye buri munsi. Usibye kurwanya
ibitekerezo bya mugenzi we, KABARE nta mushinga n’umwe yagezaga ku zindi
nyamaswa. Yavugaga ko ibyo RWABUKWISI yarimo byari uguta igihe, ko ntacyo
yashoboraga kugeraho. Mu byo bajyagaho impaka byose ariko, nta cyabyaye
amakimbirane akaze kurusha umushinga w’urusyo rukaragwa n’umuyaga. Mu rwuri
harimo akanunga, akaba ari ho hantu hasumbaga ahandi hose mu RUGERERO.
RWABUKWISI amaze kuhitegereza asanga hakwiye kubakwa urusyo rukaragwa
n’umuyaga, ndetse imashini zikaba zarashoboraga gutanga n’amashanyarazi. Ingufu
z’amashanyarazi na zo zikaba zari zikenewe mu kumurikira ibiraro, gutanga ubushyuhe
mu gihe cy’itumba, gukoresha ibikoresho binyuranye nk’iby’ububaji n’ibyo mu
ikaragiro ry’amata. Bwari ubwa mbere inyamaswa zumva ibintu nk’ibyo (bitewe n’uko
GAHINDIRO yakoreshaga ibintu bitagezweho gusa atinya kurekura amafaranga),
zirushaho gutangara zibonye amashusho y’ibyo bimashini zumvaga ko ngo bizajya
bizikorera akazi zo zigaramiye, zisoma ibitabo cyangwa se zihugurana mu biganiro. Mu
byumweru bike imishinga ya RWABUKWISI ku mashanyarazi yari imaze
kunononsorwa hasigaye kuyishyira mu bikorwa.
Ikoranabuhanga yarikomoraga cyane cyane mu bitabo bitatu ari byo : « Ibintu
igihumbi bigize inzu », « Buri wese ni umufundi mu buryo bwe »
n’« Amashanyarazi ku batangizi. »
Ibitabo byose byari ibya GAHINDIRO. RWABUKWISI yakoreraga ubushakashatsi mu
kumba gato GAHINDIRO yabikagamo amagi, hasi hakaba hari hashashe ku buryo
bitaruhanyaga gushushanyaho. Aho ni ho RWABUKWISI yamaraga amasaha menshi
wenyine. Yabaga yageretse ibuye ku rupapuro kugira ngo igitabo kitibumba, nuko
agafata ingwa mu mbari z’ikinono agatangira gushushanya. Yabikoranaga ubugenge
bwinshi, agaca imirongo adatitimira, akajya anyuzamo akivugisha utugambo nk’aho na
we ubwe yabaga atangajwe n’ibyo arimo. Inyamaswa n’ubwo zitagiraga icyo
zikuriramo, wasangaga zifite amatsiko menshi yo kureba ibishushanyo bya
RWABUKWISI nibura rimwe ku munsi. Ndetse n’inkoko n’ibishuhe

ntibyahatangwaga. Wasangaga bishaka gukandagira ku mirongo y’ingwa,
RWABUKWISI yabyamagana bigasohoka bibabaye. Inyamaswa zose zageze mu
cyumba RWABUKWISI yakoreragamo, usibye KABARE bari bahanganye, ni we
wenyine utarashishikajwe no kureba ibishushanyo by’ikoranabuhanga. Sinzi uko rimwe
yaje kugera bitunguranye mu cyumba maze yitegereza imishinga ya RWABUKWISI.
Amaze kuzenguruka ibishushanyo no kubyinukiriza, KABARE azamura akaguru
abigangamo, nuko ahita yisohokera ari nta cyo avuze. URUGERERO rwari rumaze
kwicamo ibice bibiri bitewe n’umushinga wo kubaka urusyo rukaragwa n’umuyaga.
RWABUKWISI ubwe yari abizi neza kandi ntiyahakanaga ko iyo mirimo yagombaga
kuzamo ingorane nyinshi. Nk’amabuye yo kubaka umunara yagombaga gucukurwa mu
birombe, igitara cyo gutangira umuyaga na cyo cyagombaga kubazwa, hanyuma
inyamaswa zikaba zari zikeneye imoteri ndetse n’insinga z’amashanyarazi -Aho ibyo
byuma byagombaga kuva ni ho RWABUKWISI atasobanuraga-. Yahamyaga ko ibyo
ari byo byose umushinga utashoboraga kurenza umwaka udashyizwe mu bikorwa, kandi
ko uramutse utunganye inyamaswa zari kuba zisigaranye iminsi itatu gusa y’akazi mu
cyumweru. Ku rundi ruhande KABARE yarimo yiga uburyo bwo kuburizamo
ibitekerezo bya RWABUKWISI. Yumvishaga izindi nyamaswa ko iyo mishinga nta
kindi yari kuzigezaho uretse inzara yashoboraga kuzirimbura zose, yongeraho ko
icy’ingenzi ahubwo cyari ukongera iposho, ni ukuvuga kongera umusaruro aho guta
igihe mu kwimba amabuye. Aho ni ho havukiye amatsinda abiri, rimwe ryamamaza
RWABUKWISI, riti « Dutore RWABUKWISI dukore iminsi itatu mu cyumweru ! »
Irindi tsinda ryo ryagiraga, riti « Dutore KABARE isahani isenderezwe.» Indogobe
GASHIKAZI ni yo yonyine itaragize uruhande ijyamo ! Ntiyemeraga ko ibiryo
byashoboraga gutubuka, cyangwa se ngo umunara ube wagabanya imirimo
y’inyamaswa. GASHIKAZI yongeraho, ati « iminara yaza, yarorera, ntibizabuza
ubuzima gukomeza uko bwamye bumeze », ni ukuvuga « kuba bubi.» Usibye urusyo
rukaragwa n’umuyaga, izindi mpaka zikaze zagiwe ku birebana no kurinda umutekano
w’URUGERERO. Inyamaswa n’ubwo zari zatsinze GAHINDIRO n’abantu be mu
gitero cyo ku ibuga, zari zizi neza ko hashoboraga gutegurwa ikindi gitero cyangwa
byinshi birushijeho gukara. Nta kuntu ibitero bitari kuba kuko ineshwa rya
GAHINDIRO n’abantu be ryari ryabaye inkuru ya kimomo ku buryo mu bindi bikingi
inyamaswa zabyumvise zirushaho kugaramba, ibyo bigasaza ibiremwa-muntu. Nk’uko
byari bisanzwe mu mpaka, aho na ho RWABUKWISI na KABARE ntibashoboye
kumvikana. KABARE yasangaga icyari gikwiye ari ugushaka imbunda nyinshi
n’amasasu, inyamaswa zikitoza kurwana ku buryo zari guhangana n’abanzi-muntu.
RWABUKWISI we, ati «ibyiza ahubwo ni ukohereza izindi numa nyinshi zikajya
gushyushya imitwe mu bindi bikingi, ku buryo IMPINDURAMATWARA igera ku
nyamaswa zose. » KABARE, ati « igihe cyose inyamaswa zizaba zitabashije
kwirwanaho, nta kundi zizaba zitsinzwe. » RWABUKWISI na we, ati « haramutse
habaye imyivumbagatanyo mu gihugu hose ukundi kwirwanaho inyamaswa zaba
zikeneye ni ukuhe ? » Inyamaswa zategaga amatwi KABARE, hagakurikiraho
RWABUKWISI bungikanya. Iyo izo ngurube zombi zamaraga kuvuga inyamaswa
zayoberwaga ivuga ukuri iyo ari yo, kuko iyafataga ijambo yatangaga ingingo
inyamaswa zitashoboraga kugira icyo zinengaho. Iminsi irahita indi irataha,
ubushakashatsi bwa RWABUKWISI buza kurangira. Mu nama rusange yo ku
cyumweru cyakurikiye, inyamaswa zagombaga gutora niba iyo mishinga yashyirwa mu
bikorwa cyangwa se oya. Inyamaswa zose zimaze kugera mu myanya RWABUKWISI

arahaguruka maze asobanura mu buhanga buhanitse -n’ubwo intama zanyuzagamo
zikamurogoya- ibyiza byo kubaka urusyo rukaragwa n’umuyaga. Arangije KABARE na
we afata ijambo ngo asubize. Avuga atuje, ati « iby’urusyo rukaragwa n’umuyaga ni
amateshwa, nsabye inyamaswa kutabishyigikira. » Amaze kuvuga atyo, KABARE ahita
yiyicarira. Ijambo rye habe n’umunota ryamaze, cyokora wasangaga ari ntacyo bibwiye
KABARE inyamaswa zamushyigikira cyangwa zarorera. Ako kanya RWABUKWISI
yongera guhaguruka, abanza gucecekesha intama zari zikomeje gukoma akamo kazo.
Akora mu nganzo yongera gusaba inyamaswa kumushyigikira, zose ziranyurwa n’izari
zibogamiye kuri KABARE zihita zisubiraho.
RWABUKWISI arushaho kwizihirwa maze avuga ibigwi by’igikingi uko cyagombaga
kuba kimeze igihe inyamaswa zari kuba zatuye imiruho yazo hasi. Yongeraho ibyiza
byose by’amashanyarazi nko kumurikira igikingi, gushyushya no gukonjesha hamwe
n’akandi kamaro kenshi inyamaswa zari kuyakesha, ku buryo iyo haza gukurikiraho
amatora RWABUKWISI yari kwegukana amajwi yose uko yakabaye. Si ko byagenze
nyamara kuko muri ako kanya KABARE yahise ahaguruka aturumburira amaso
RWABUKWISI, maze akoma akamo karongoroye ku buryo ari bwo bwa mbere
inyamaswa zari zikamwumvanye. Ako kanya hanze humvikana imirindi, inyamaswa
zikirangaguza haba hinjiye imbwa za hambavu icyenda zambaye amayugi. Ntizazuyaje,
imbwa zahise zisatira RWABUKWISI wakijijwe imikaka yazo n’uko yahise yinyakura,
mu kanya gato inyamaswa zimubona arenga mu ruzitiro aho yacikiye impigi yari imaze
kumusingira umurizo. Inyamaswa zisigara zaguye mu kantu, zihagarara mu muryango
zidakoma kubera ko zari zakangaranyijwe n’uwo muhigo wari wibasiye
RWABUKWISI.
Kuva uwo munsi ntiyongeye kuboneka mu RUGERERO ukundi. Uko zakamanjiriwe,
inyamaswa zisubira ku ibuga zifite ubwoba. Mu kanya gato imbwa na zo ziragaruka,
zinjira zitakuma. Kubera ko zari zahahamutse, inyamaswa ntizahise zitekereza aho
ziriya mbwa zari zaturutse, ariko nyuma zaje gusobanukirwa : uko zari icyenda, ni
ibibwana KABARE yari yarambuye nyina maze abirera ku giti cye ahiherereye.
N’ubwo bitari byakarangije gukura, wasangaga ari ibibwa bya kagarara kandi biteye
ubwoba nk’ibirura.
Imbwa zivuye gusohoza ubutumwa -gushushubikanya RWABUKWISI- zikikiza
KABARE. Zazunguzaga imirizo imbere ye nk’uko n’izindi mbwa zayizunguzaga
imbere ya GAHINDIRO. Nuko KABARE arahaguruka, uko yagashagawe n’imbwa ze,
yerekeza mu nkike Muzehe NTWARI yari yaravugiyemo ijambo ubwo yahamagariraga
inyamaswa gukanguka zikibohoza. KABARE ahita atangariza inyamaswa ko kuva
ubwo inama za buri cyumweru mu gitondo zitazongera kuba. Ati « izi nama si
ngombwa. Ni izo gutesha igihe gusa. » KABARE atangaza ko ibibazo byose bireba
URUGERERO bizajya byigwa na Komite idasanzwe y’ingurube we ubwe azaba
ayoboye. Iyo komite ni yo yagombaga kujya iterana uko bibaye ngombwa, hanyuma
izindi nyamaswa zikajya zimenyeshwa ibyemezo byafashwe. « Inyamaswa zizajya
ziterana ku cyumweru mu gitondo kugira ngo zizamure ibendera, ziririmbe
« KARABAYE » hanyuma zigezweho amabwiriza y’imirimo y’icyumweru gikurikira,
ariko nta na rimwe inyamaswa zizongera kujya impaka. Zumvise ayo magambo
zirushaho kugwa mu kantu nyuma y’agahinda zari zitewe n’iyirukanwa rya
RWABUKWISI. Nyinshi muri zo zumvaga zakwivumbura, usibye ko zaburaga aho
zihera. NGANGO ubwe byagaragaraga ko yataye umutwe. Yabanguraga amatwi
akazunguza umutwe, akagezageza gukusanya ibitekerezo nyamara ntibimukundire

kugira icyo akopfora. Cyokora zimwe mu ngurube na zo zari zababajwe n’ibyari
byabaye kuri RWABUKWISI, maze enye zari ku murongo w’imbere zitangira
kujyujyura no kwijujuta, hashize akanya zihagurukira icyarimwe zivuga ziranguruye ko
zitabyishimiye. Ako kanya ariko imbwa icyenda zari zikikije KABARE zitangira
gukankama no gukanura amaso, maze ingurube zihita zicara, ziraruca zirarumira.
Nibwo intama zihanitse ziririmba « AMAGURU ANE BYIZA, AMAGURU ABIRI
BIBI » hashira umwanya munini, inama irangira ityo nta yindi nyamaswa yongeye
gushyugumbwa ngo irajya impaka. Nyuma yaho KANYAMIBWA yoherezwa
kuzenguruka igikingi cyose ageza ku nyamaswa amabwiriza mashya. KANYAMIBWA
atangira n’amagambo asize umunyu agira, ati « Bavandimwe, nshuti, sinshidikanya ko
mwese mushima ubwitange bwa MWENE DATA KABARE wemeye kwigerekaho izi
nshingano wenyine. Ntimuyobewe ko kuba umuyobozi bitoroshye ! Murabizi rwose ko
ari umutwaro uremereye. Muri mwe ntawe uhwanyije na MWENE DATA KABARE
kumva ko inyamaswa zose zireshya. Yumva rwose yabareka mukifatira ibyemezo.
Cyokora na none hari ubwo mwafata ibyemezo bidatunganye. Ubwo se twaba
twerekeza hehe bavandimwe ? Ngaho nimumbwire nk’iyo muba mwahisemo gukurikira
RWABUKWISI muri za nzozi ze z’amashanyarazi ! Ese muzi n’ibindi ?
RWABUKWISI ntaho ataniye n’umugizi wa nabi, ntawe utabyiboneye. » Imwe mu
nyamaswa itera agatoki : « Nyamara RWABUKWISI yagaragaje ubutwari bwinshi mu
gitero cya GAHINDIRO ». KABARE abanguka gusubiza no gucubya iyo nshyomotsi.
« Ubutwari bwonyine ntibuhagije. Icy’ingenzi ni ukumenya kubaha. Naho ku
byerekeranye n’igitero cyo ku ibuga, nzi ko igihe kitazatinda kugera twese
tugasobanukirwa uburyo uruhare rwa RWABUKWISI muri iriya mirwano rwatubuwe
cyane ntiruvugwe uko ruri. Ikinyabupfura ! Nongere mbisubiremo bavandimwe,
ikinyabupfura kigomba gukomera nk’icyuma. Iyo ni yo ntego twihaye none. Twibeshye
gato abanzi bacu bahita batwitura hejuru. None se hari uwaba yifuza ko GAHINDIRO
agaruka bavandimwe ? Nzi neza ko ntawe.» Kuri iyo ngingo inyamaswa ntacyo
zashoboraga kongeraho. Nta n’imwe yifuzaga ko GAHINDIRO agaruka, bityo rero niba
inama rusange zarashoboraga kumugarura, byari ngombwa ko zivaho. Ifarasi
NGANGO yari yashoboye gukusanya igitekerezo, maze irahanika, iti « niba ari
MWENEDATA KABARE wabivuze bishobora kuba ari byo. » Kuva icyo gihe intego
yari yarihaye « SINZATEZUKA NA RIMWE » yongeraho interuro igira iti « MWENE
DATA KABARE AHORANA UKURI.» Imicyo yari imaze kuboneka, ihinga
ry’urugaryi ritangiye. Akazu RWABUKWISI yari yarakoreyemo ubushakashatsi kari
karafunzwe ku buryo inyamaswa zageze aho zigakeka ko ibishushanyo bye byari
byarasibamye. Buri cyumweru saa yine za mu gitondo inyamaswa zahuriraga imbere
y’igisharagati zigatega amatwi amabwiriza y’akazi k’icyumweru gikurikira. Igikanka
cya Muzehe NTWARI cyari cyarataburuwe mu busitani gishyirwa ku gishyitsi mu nsi
y’ibendera. Nyuma yo kuzamura ibendera, inyamaswa zose zagombaga guca imbere
y’igikanka no kucyunamira mu cyubahiro mbere yo gusubira mu gisharagati zitonze
umurongo. Inyamaswa ntizari zikicara hamwe nk’uko zari zimenyereye. KABARE,
KANYAMIBWA hamwe n’indi ngurube yitwa GASANURA (iyi yari ifite impano
idasanzwe mu guhimba ibisigo n’indirimbo) bicaraga ahirengeye, ingurube zindi
zikicara inyuma yabo, naho imbwa icyenda zigakikiza ingurube mu gice cy’uruziga.
Inyamaswa zisigaye zicaraga ahitaruye zihanze amaso abayobozi. Hanyuma KABARE
agasoma amabwiriza mu ijwi rya gisirikare ryuje igikabwe, maze inyamaswa
zikaririmba « KARABAYE ! » incuro imwe mbere yo gutatana. Ku cyumweru cya

gatatu nyuma y’uko RWABUKWISI yirukanwa, inyamaswa zakubiswe n’inkuba
KABARE azitangarije ko urusyo rukaragwa n’umuyaga rwagombaga kubakwa byanze
bikunze ! Nta bisobanuro n’impamvu yo guhindura ibitekerezo byatanzwe, gusa
KABARE yongeyeho ko iyo mirimo y’inyongera yasabaga ubwitange bwinshi
n’imvune, bikaba byaranashobokaga ko uwo mushinga wagabanya n’iposho
ry’inyamaswa. Imishinga yari yarizwe ku buryo bunononsoye. Komite idasanzwe
y’ingurube yari imaze ibyumweru bitatu byose ibisuzuma. Kubaka umunara w’urusyo
n’indi mirimo yose y’ikoranabuhanga rigezweho byari biteganyijwe ko bizafata imyaka
ibiri. Kuri uwo mugoroba KANYAMIBWA akora akazi ko kumvisha inyamaswa uko
ibintu byifashe, asobanura ko mu by’ukuri KABARE atigeze arwanya igitekerezo cyo
kubaka urusyo rukaragwa n’umuyaga, ko ahubwo icyo gitekerezo mu ntangiriro cyari
icye, ndetse n’ibishushanyo RWABUKWISI yakoraga akaba ari ibyo yabaga yibye mu
mpapuro za KABARE. Ati« Urusyo rukaragwa n’umuyaga rero, ni umwimerere wa
MWENE DATA KABARE.» Inyamaswa itaragiraga amazinda cyane ibaza ikibazo.
« None kuki mu nama ari we (KABARE) warwanyaga umushinga wo kubakira urusyo
ndetse agashyiramo n’ingufu nyinshi ? » Icyo kibazo cyazonze cyane KANYAMIBWA,
ariko bitewe n’uko ataburaga ibisobanuro na gato, asubiza ko byari amayeri ya
KABARE washakaga kwigiza yo RWABUKWISI kuko uyu yari ikiremwa kibi cyane.
Ati « Ni yo mpamvu yarwanyije umushinga byo kujijisha ». Ubu rero RWABUKWISI
yari yavuye mu nzira, umushinga washoboraga gukorwa nta kidobya. KANYAMIBWA
asobanurira inyamaswa zindi ko ibyo KABARE yari yakoze ari byo bita
« TAGITIKE ». « Tagitike bavandimwe ! ha ! ha ! » asubiramo atera udutambwe duto,
akarizo gakoma ku mabuno yombi. Inyamaswa ntizasobanukirwaga neza icyo
« Tagitiki » bivuze, ariko ntizabashije kubaza ibibazo kuko imbwa eshatu zagendaga
iruhande rwa KANYAMIBWA zakankamiye rimwe, inyamaswa zirakangarana zihita
ziceceka ari byo byumvishije ingurube ko ubutumwa bwayo bwakiriwe.
***
Uwo mwaka inyamaswa zikora nk’abacakara. Cyokora zakoranaga umurava
n’ubwitange mu cyizere cy’uko zikoreraga zinateganyiriza urubyaro rwazo. Si bya
bisambo n’abanebwe by’ibiremwa-muntu zavunikiraga. Urugaryi n’Icyi cyose
inyamaswa zakoraga amasaha mirongo itandatu mu cyumweru, ndetse bigeze muri
Kanama KABARE atangaza ko no ku cyumweru ikigoroba hari akazi. Byari ubushake
gukora ku cyumweru, ariko na none inyamaswa yabaga itakoze, iposho ryayo
ryagabanywagamo kabiri. Ibyo ariko ntibyabujije ko imirimo imwe n’imwe ibura
gikora, ku buryo umusaruro wagabanutse cyane ugereranyije n’uw’umwaka wari
ushize. Imirima ibiri yagombaga guhingwamo imyumbati mu ntangiriro z’Icyi na yo
ntiyatabiwe bitewe n’uko irima ryatinze kurangira. Byari bizwi rero ko itumba rikurikira
ryari kubera inyamaswa akaga. Kubaka urusyo rukaragwa n’umuyaga na byo byaje
kuzamo ingorane inyamaswa zitari zarateganyije. Amabuye n’umucanga, byari bihari,
ndetse na sima zari zarasanze mu mazu ya GAHINDIRO, ariko ikibazo kiba uburyo zari
gusatura ayo mabuye no kuyaringaniza kugira ngo yubakishwe. Ibikoresho byari bihari
ni amapiki n’imitarimba, ariko nta nyamaswa n’imwe yashoboraga kubikoresha. Nyuma
y’ibyumweru zigerageza ay’ubusa, imwe mu nyamaswa igira igitekerezo cyo
guhondanya amabuye. Amabuye manini cyane yari mu ndiba y’ikirombe, maze
inyamaswa ziyajisha amakamba akomeye zitangira gukurura. Inyamaswa yose
yabonaga aho ifata yakururagaho, ndetse n’ingurube zatangaga inkunga yazo iyo

byabaga bigeze mu mahina, kuko hari ubwo urutare rwarushaga inyamaswa ingufu
zikenda kwiturana na rwo mu cyobo. Urutare rwamaraga kugera imusozi inyamaswa
zikarurekura rukiyasa ku rundi mu ndiba y’ikirombe rukaba rurasandaye. Ubwo
hakurikiragaho kuzamura ibimanyu by’amabuye no kubirunda aho umunara w’urusyo
wagombaga kubakwa. NGANGO yakururaga ingorofani isendereye, intama zigakurura
akamanyu kamwe kamwe na ko kakagera ku kibanza ha Mana. RUHUGA na
GASHIKAZI na bo bashyiragaho akabo, bagafatanya gukurura akagorofani gato
k’amabuye. Icyi cyenda gushira amabuye yari amaze kugwira, nuko ubwubatsi
buratangira, imirimo yose igenzurwa n’ingurube. Cyokora byagendaga buhoro cyane.
Hari nk’igihe kuzamura urutare byafataga umunsi wose, ndetse akenshi zarugezaga
imusozi zarurekura rukanga kumeneka. Nta n’icyajyaga gushoboka iyo hataza kuba
NGANGO, ifarasi yari ihwanyije ingufu n’izindi nyamaswa zisigaye zose zishyize
hamwe. Kenshi iyo urutare rwazinaniraga zarekuraga amakamba zitinya guhanukana na
rwo, NGANGO wenyine akarwana na rwo agashirwa aruhagaritse. Byatangazaga izindi
nyamaswa zibona ukuntu iyo farasi itunekwa, yahagira, ibira ibyuya, ibikweto byayo
bihinga itaka uko yabaga ikurura urutare donyi donyi. NTAMABYARIRO yabwiraga
NGANGO incuro nyinshi kutajya akabya kwinaniza, nyamara ntiyabyumvaga. Intero ye
yari « SINZATEZUKA NA RIMWE – KABARE AHORANA UKURI », akaba ari nka
yo yari igisubizo ku bibazo byose yagiraga. NGANGO noneho yari yarumvikanye na
RUSAKE kujya amubyutsa mbere ho iminota mirongo ine n’itanu aho kuba mirongo
itatu. No mu masaha y’ikiruhuko –n’ubwo yari asigaye ari ngerere- NGANGO
yikomerezaga akazi ko mu kirombe, agatunda amabuye kugeza ku kibanza ari nta
nyamaswa imufashije. N’ubwo zahuye n’imvune bwose muri icyo Cyi, inyamaswa
zakomeje kugira umurava. N’ubwo na none iposho ritarutaga iryo ku bwa
GAHINDIRO, nibura ntiryigeze rigabanuka. Kuba zarigaburiraga byonyine,
zitagombye gutegereza iby’agashinyaguro nk’ibyo abantu ba GAHINDIRO
bazijugunyiraga, byari igitego cyaziterega ishema ryinshi. Imirimo imwe n’imwe kandi
nko kubagara inyamaswa zayitunganyaga bisumbye kure ubushobozi bw’abantu.
Bitewe n’uko inyamaswa zikoreraga noneho, nta n’imwe yagiraga umutima wo kona
imyaka mu murima, bityo nta n’igihe zapfushaga ubusa zubaka cyangwa se zisana
inzitiro. Reka Icyi gishire, inyamaswa zitangira gushirirwa n’utuntu tunyuranye. Zari
zikeneye amavuta y’itara, imisumari, amakamba, ibisuguti by’imbwa, ndetse n’inkweto
z’amafarasi. Ibyo byose nta na kimwe cyashoboraga gukorerwa mu RUGERERO.
Byagaragaraga na none ko imbuto n’ifumbire-mvaruganda byari bisigaye bitashoboraga
guhaza ubuhinge. Ibyo byiyongeraga ku bikoresho byari bishaje, tutibagiwe ko zari
zikeneye no kubakira urusyo. Nta nyamaswa n’imwe yashoboraga gutekereza uburyo
ibyo byose zabyigezaho. Rimwe inyamaswa zari ziteraniye hamwe ku cyumweru kuri
ya saha y’amabwiriza, KABARE atangaza ko hari ibyemezo bya POLITIKI nshya yari
yafashe. Ibyo byemezo byarebanaga n’igurana URUGERERO rwagombaga kugirana
n’ibikingi byegeranye na rwo :ati, « bitari mu rwego rw’ubucuruzi nyabucuruzi »,
ahubwo kugira ngo inyamaswa zibone gusa ibikoresho zari zikeneye byihutirwa.
KABARE yongeraho ko iby’ingenzi byari ibikoresho by’ubwubatsi byari bikenewe ku
rusyo rukaragwa n’umuyaga. Hari haratangiye imishyikirano yo kugurisha igice kimwe
cya porici, ndetse n’umusaruro w’ingano zari zigiye kwera wagombaga kugurishwaho.
Nyuma kandi amafaranga yakomeza kuba make, KABARE atangaza ko byazaba
ngombwa kugurisha amagi yari akenewe cyane cyane mu gikingi cya RUKEBA. Aha
KABARE asaba inkoko ko zikwiye kwakirana umutima mwiza ubwo bwitange no

guterwa ishema n’iyo nkunga zizaba zitanze mu kubaka urusyo rukaragwa n’umuyaga.
Iryo tangazo na ryo rigusha inyamaswa mu kantu. Kutagira ubwo zisungana
n’ibiremwa-muntu, kutagira ubwo zikora ubucuruzi, kutagira na rimwe ubwo zikoresha
amafaranga… Iyo si yo migambi-fatizo inyamaswa zari zafashe zikimara kwirukana
GAHINDIRO ? Inyamaswa zose zarabyibukaga. Ingurube enye zari zijujuse ubwo
KABARE yakuragaho inama rusange zongera kuzamura ijwi, ariko na none imbwa
zihita zizicubya. Ni bwo, nk’uko byari bisanzwe, intama ziteruye indirimbo yazo
« AMAGURU ANE BYIZA, AMAGURU ABIRI BIBI », uburakari bw’izindi
nyamaswa bushirira aho. Ingurube nkuru -KABARE- izamura ikizuru inyamaswa zihita
ziceceka, maze izimenyesha ko byose byamaze gushyirwa ku murongo. Nta nyamaswa
n’imwe yagombaga kugirana imishyikirano n’abantu kuko byari ikizira rwose, akaba ari
yo mpamvu KABARE ubwe yari yiyemeje gushyira uwo muzigo ku bitugu bye
wenyine. Uwitwa MASHIRA w’i Bunyabungo ni we KABARE yari yarahisemo kuba
umuhuza w’URUGERERO n’abandi bantu bo hanze, MASHIRA uwo akaba
yaragombaga kwinjira mu gikingi buri wa mbere mu gitondo guhabwa amabwiriza.
Nyuma y’ibyo KABARE asoza ijambo rye nk’uko yari asanzwe abigenza, ati
« HARAKABAHO URUGERERO, MURAKARAMA ! » Hakurikiraho kuririmba
« KARABAYE ! » birangiye inyamaswa ziremura igiterane. Nyuma yaho
KANYAMIBWA yongera kuzenguruka igikingi ahumuriza inyamaswa. Azumvisha
neza ko icyemezo kirwanya ubucuruzi kitigeze gishyirwaho umukono, ko ndetse n’icyo
gitekerezo kitigeze kibaho. KANYAMIBWA akomeza avuga ko ibyo byari mu nzozi
gusa za zimwe mu nyamaswa, ndetse ko ari nta handi zabikomoraga atari ku bihuha
n’ibinyoma byakwirakwizwaga na RWABUKWISI. Inyamaswa zimwe zikomeza
gushidikanya, bigeze aho KANYAMIBWA azibazanya igikabwe -imbwa eshatu na zo
zabaga zimuri iruhande- ati « ese niba muzi ko mutarota bavandimwe, hari uwanyereka
aho iyo ngingo mutsimbarayeho yanditse ? Hari imfatamajwi byaba biriho ? » Bitewe
n’uko nta hantu byari byanditse, inyamaswa zemera ko zibeshyaga koko ingingimira
zirangirira aho.
Buri wa mbere MASHIRA yasuraga URUGERERO nk’uko byari byarumvikanyweho.
MASHIRA yari akagabo k’urubavu ruto, gafite ubwanwa burebure ku nguni zombi
z’umunwa (nk’ubw’injangwe). Ntiyari incakura, cyokora yarebaga kure bihagije, ku
buryo mu gihe abantu bishishaga inyamaswa we yavumbuye ko hakenewe umuhuza.
Agahimbazamusyi yakuragamo kandi ntikari kagayitse. Inyamaswa zamurungurukaga
yinjira cyangwa asohoka zifite akoba gake, zigakora ibishoboka byose ngo zidahura na
we. Na none ariko kubona mugenzi wazo KABARE wari uhagaze ku maguru ane aha
amabwiriza MASHIRA wari uhagaze ku maguru abiri byongereraga inyamaswa
akanyamuneza, bigatuma amakenga zaterwaga n’icyemezo cyo gukorana ubucuruzi
n’abantu arushaho kuzivamo.
Imibanire yazo n’abantu cyokora yari yarahindutse rwose. Urwango ibiremwa-muntu
byangaga URUGERERO rwiyongeraga uko inyamaswa zarushagaho kwiteza imbere.
Byari intego ya buri kiremwa-muntu kugusha URUGERERO mu gihombo no gukora
ku buryo umushinga w’urusyo upfubira mu iyubaka. Aho bahuriraga mu kabari buri
wese yerekaga bagenzi be ku bishushanyo-mbonera uburyo umunara w’urusyo
inyamaswa zihaye kubaka utashoboraga kuzura, cyangwa se ko n’ubwo wakwuzura,
urusyo rutashoboraga gupfa rukoze. Uko ni ko bahamyaga ubuhangange bw’inyamaswa
batabizi, bemeraga noneho ko zishoboye kwibeshaho no kwiyobora. Kimwe mu
bigaragaza ko abantu batari bagisuzugura cyane inyamaswa ni uko bari basigaye

bemera ko izina ry’igikingi cyazo ari URUGERERO, bararetse gutsimbabara ku izina
rya NKAMIRA. Bari barashyize ku ruhande ibyo kurwanirira GAHINDIRO, uyu na we
amaze gucika intege yari yarasuhukiye kure aho yashakaga kwibagirwa burundu
icyahoze ari igikingi cye. Usibye MASHIRA wari umuhuza, URUGERERO nta wundi
muntu wo hanze rwakoranaga na we. Ibihuha ariko byarahwihwiswaga ko KABARE
yashakaga gutangira imishyikirano itaziguye n’umwe mu bategetsi b’ibikingi bihana
imbibi n’URUGERERO, ni ukuvuga GITERA cyangwa RUKEBA. Ikitarashobokaga
kwari ukugirana umubano na bariya bagabo bombi icyarimwe. Ni ukuva icyo gihe
ingurube zahise zimuka zijya kuba muri imwe mu mazu yahoze ari aya GAHINDIRO.
Na bwo zimwe mu nyamaswa zisa n’izibuka ko hari icyemezo cyari cyarafashwe kera
kibibuza, umuvugizi mukuru wa KABARE -KANYAMIBWA- biba ngombwa na
none ko agaruka kuzumvisha ko icyo cyemezo kitigeze kibaho. KANYAMIBWA
yongeraho, ati « twasanze kandi bikwiranye n’icyubahiro cy’umuyobozi (ni bwo buryo
bushya yari asigaye yita KABARE). Kuba mu nzu aho kugira ngo aryame mu kiraro
cyambaye ubusa. » Si ibyo gusa kuko inyamaswa zarushijeho gukubitwa n’inkuba
zumvise ko ingurube zari zisigaye zifatira iposho ryazo mu gikoni, zikidagadurira mu
cyumba RWABUKWISI yigeze gukoreramo ubushakashatsi, ndetse zikanaryama ku
bitanda. Ifarasi NGANGO yo yumvaga ari nta gitangaje kirimo igahugira muri
« KABARE AHORANA UKURI. » Naho NTAMABYARIRO wasaga n’ufite akanunu
ku itegeko ribuza inyamaswa kuryama ku bitanda, yihutira kureba ku rukuta rwo hanze
y’ibuga ahari handitse amategeko arindwi. Agerageza gusesengura ariko biramunanira,
kuko n’ubwo yari azi gusoma urutonde rw’inyuguti zose, atari azi gusoma cyangwa se
ngo yandike amagambo. Ni bwo ashatse RUHUGA, ati « nsomera itegeko rya kane. Ese
ntirivuga ibintu byo kutaryama ku bitanda ? »
« Riravuga ngo nta nyamaswa yemerewe kuryama ku gitanda n’amashuka. »
NTAMABYARIRO ajijishwa n’akajambo kamwe yumvaga kiyongera ku byo yari
asanzwe azi. « AMASHUKA.» Ni bwo yahise yiyumvisha ko yibeshyaga kuva byari
byanditse bityo ku rukuta maze araceceka. Muri ako kanya hahinguka KANYAMIBWA
wari ushagawe n’imbwa ebyiri cyangwa eshatu, maze ashyira ibintu mu buryo buhuye
n’intego ze. Aratangira, ati « Bavandimwe, mwumvise ko twe ingurube dusigaye
turyama ku bitanda byo mu nzu ? None se bibuzwe n’iki ? Na none buriya mwibajije
niba nta tegeko ribuza ibitanda. Si byo ? Ibi rero ni byo ngiye kubasiganurira kuri iyi
saha. Igitanda nta kindi bivuga uretse ahantu ho kuryama. Ikirundo cy’isaso mu kiraro
burya ni igitanda, uramutse ubyitegereje neza. Itegeko ryarwanyije amashuka gusa kuko
ari yo bihangano by’abantu. Twafashe rero amashuka tuyakura ku bitanda, ahasigaye
tukiyorosa ibiringiti. Burya na byo bituma umererwa neza ku gitanda ! Ni ngombwa
kandi ko turyama tukagubwa neza kubera imirimo myinshi inaniza ubwonko dukora
muri iyi minsi bavandimwe. None se bavandimwe, mwaba mushaka kutwambura
ikiruhuko ? Hari uwaba yifuza se ko umunaniro utubuza kuzuza inshingano zacu ?
Mfite icyizere ko ntawe, usibye uwaba ashaka ko GAHINDIRO agaruka. » Inyamaswa
zizeza KANYAMIBWA ako kanya ko nta n’imwe yashoboraga kugira icyo cyifuzo
gitindi, bihwaniramo ntihagira iyongera kubaza impamvu ingurube ziryama mu mazu,
byongeye kandi ku bitanda. Na nyuma yaho gato, ubwo hatangazwaga ko ingurube
zizajya zibyuka nyuma y’izindi nyamaswa hashize isaha, nta ngingimira zigeze
zibyutswa. Umuhindo wasanze inyamaswa zaracotse, ariko kandi zari zifite
ibinezaneza. Zari zimaze umwaka wose mu mapfa, zikaba zari ziteguye gusonza no mu

itumba kuko umusaruro w’ingano n’ibigori wari umaze kugurishwa, ibigega bikaba
byari bicagase. Inyamaswa zahozwaga cyokora n’umunara w’urusyo zarimo zubaka, na
wo ukaba wari umaze gucagata. Mu gihe cy’imicyo ikurikira isarura, inyamaswa
zarushijeho gutunekwa, zitunda amabuye ubutaruhuka ngo zirebe ko urukuta
rw’umunara rwazamuka nibura ho umutaru. Hari ubwo NGANGO yabyukaga mu
gicuku agakora ku bushake bwe mu gihe cy’isaha imwe cyangwa abiri ku mwanga
w’ukwezi. Mu masaha y’ikirihuko inyamaswa zirukiraga ku nyubakwa yazo,
zikazenguruka umunara zitangarira uko inkuta zikomeye cyangwa se zigororotse,
ugasanga zitiyumvisha niba koko ari zo ubwazo zakoze ikintu gihambaye nka kiriya.
Inyamaswa itarahururiraga ibintu nk’ibyo ni GASHIKAZI, we n’ubusanzwe utaragiraga
icyo avuga usibye kumvisha izindi nyamaswa ko afite iminsi myinshi yo kubaho azaba
areba.
Ugushyingo kugeze, umuyaga uhindurana ubukana, ubwubatsi burahagarara kubera ko
imvura nyinshi yangizaga sima. Noneho ijoro rimwe inkubi y’umuyaga irahuha ku
buryo amazu yose n’ibiraro byo mu gikingi byanyeganyeze, amategura menshi yo ku
rubaraza arahanuka. Inkoko zirabyuka zitangira gutatabaza bitewe n’ubwoba zari zitewe
n’inzozi zari zagize. Zose zari zarose zumva isasu riturikira ahantu zitari zizi. Bukeye
inyamaswa zisohoka mu biraro byazo zijya kureba niba umuyaga wasize ibintu
amahoro. Amategura menshi yari yamenetse, ibiraro byose byari byasambutse. Zigeze
ku ibuga zisanga ibendera n’igiti cyaryo biri hasi, umurinzi wari mu busitani na wo
warimbutse. Mu gihe zari zikifashe ku munwa zitangajwe n’ibyo, zose ziborogera
icyarimwe kubera ishyano zari zikubise amaso : umunara wazo wari wasenyutse !
Inyamaswa zose zitanguranwa kugera yo, na KABARE bitari bisanzwe kubona yihuta
arashwekura asiga izindi nyamaswa. Yooo ! Imbere yazo hari ikirundo. Amabuye
zabonye ziyushye akuya, inkuta zazamuye zitagoheka, muri make umunara
zahirimbaniye wari wasandaye. Inyamaswa zose zari zumiwe zitavuga, amarira azenga
mu maso. KABARE ntiyari agishobora kwiyumanganya ngo agume hamwe, yakoraga
hirya agakora hino atavuga, akanyuzamo akinukiriza hasi. Umurizo w’iyo ngurube wari
wahagurutse, iwukubita vuba vuba ku mabuno yombi, kikaba cyari ikimenyetso ko
KABARE yatekerezaga ibintu byinshi. Mu kanya gato ahagarara hamwe nk’uwari ugize
icyo avumbura ashaka kukigeza ku zindi nyamaswa, nuko avuga atuje ati
« Bavandimwe, muzi uwakoze ibi ? Muzi umwanzi witwikiriye ijoro akaza kudusenyera
umunara ? RWABUKWISI ! » KABARE avuga RWABUKWISI n’ijwi rye ryose ku
buryo inyamaswa zaketse ko ari inkuba ikubise. Akomeza agira ati « Ibi byakozwe na
RWABUKWISI. Uriya mukenya ushaka gusubiza imishinga yacu inyuma no
kwihimura kubera ko yirukanwe yize amayeri yo kwitwikira ijoro none yarimbaguye
ingufu zose twakusanyije mu gihe cy’umwaka wose. RWABUKWISI ni umubisha, ni
umugambanyi. Aka kanya nciriye RWABUKWISI urwo gupfa ! Nsezeranyije ikamba
ry’umuringa n’inkangara icagase y’amapera inyamaswa izageza RWABUKWISI
imbere y’ubucamanza. Umudende n’inkangara isendereye mbisezeranyije inyamaswa
izafata -mpiri RWABUKWISI ikamutwereka muzima ! » Inyamaswa zibabazwa
birenze ukwemera no kumva ko RWABUKWISI ari we ushinjwa ibyo bikorwa
by’ubugizi bwa nabi. Zimwe zirahigima, izindi zitangira kwiga mu mutwe uburyo
zizagwa gitumo RWABUKWISI aramutse abonetse. Muri ako kanya inyamaswa
zirabukwa ibinono -aho ingurube yari yakandagiye mu byatsi hafi y’ikirundo
cy’amabuye. Inyamaswa zikurikira ibinono, nyamara ntibyarengaga intambwe eshanu.
KABARE arabihurahura, ahita atangaza ko ari ibinono bya RWABUKWISI. Byari

bifite icyerekezo cy’ahantu hari umwenge mu ruzitiro, ari yo mpamvu KABARE
yahamije ko bishoboka ko RABUKWISI yari yateye aturutse mu gikingi cya GITERA.
Inyamaswa zimaze kwitegereza ibinono KABARE ntiyategereza ko zibanza no
kwihanagura amarira, ahita azibwira, ati « Bavandimwe rero mwiboneye ukuri, nta
gutinda duta igihe. Turacyafite akazi ko gukora. Iki gitondo turatangira twubake bundi
bushya umunara wacu. Tuzubaka kandi no mu Itumba, imvura yaba igwa cyangwa
izuba ryaba riva, ntakizaduhagarika . Tuzereka uriya mubisha n’umugambanyi ko
tudapfa gucika intege. Nibiba ngombwa tuzarara irondo. Mwibuke bavandimwe ko nta
kigomba kudindiza imishinga yacu cyangwa se ngo kiyisubize inyuma : byanze bikunze
tuzayisoza. Dukomeze dutere imbere bavandimwe ! Harakabaho urusyo rukaragwa
n’umuyaga ! Harakabaho URUGERERO ! Murakoze, murakarama. »
Itumba ryari rimeze nabi. Nyuma y’imvura idatuza hakurikiyeho urubura n’amasimbi
bitwikira hose, igihu cy’inyababa kirabudika kugeza muri Gashyantare. Inyamaswa
cyokora zakomeje akazi zidacogora zubaka bundi bushya umunara w’urusyo, zizirikana
ko hanze bari bazihanze amaso. Zari zizi neza ko abantu bazifitiye ishyari, ko ndetse
ibyishimo byari kubasaba iyo zinanirwa kuzamura umunara. N’ubwo urwango bari
bafitiye RWABUKWISI rutari ruke, abantu wasangaga batemera ko yaba ari we
washenye umunara. Bavugaga ko washenywe n’uko inkuta zari zikabije kuba ntoya.
Inyamaswa zo zari zizi ko ibyo atari ukuri.
Cyokora kugira ngo abagizi ba nabi be kugira urwitwazo urwo ari rwo rwose,
inyamaswa zubaka urukuta rwa santimetero mirongo itandatu aho kuba mirongo ine
n’eshanu nka mbere, ibyo bikavuga ko zagombaga kwongera umubare w’amabuye.
Kubera urubura rwari rwuzuye mu kirombe inyamaswa zatinyaga kujyamo, nuko
zitegereza ko haboneka imicyo. Kubera imbeho nyinshi ndetse n’inzara yaje
kwikubitaho, akazi k’inyamaswa kabaye insobe icyizere zatangiranye kiragabanuka.
KANYAMIBWA yavugaga amadisikuru menshi yo gutera inyamaswa akanyabugabo,
akazumvisha ko nta kirusha umurimo gutera ishema n’ibyishimo, nyamara bikaba
iby’ubusa. Wasangaga ahubwo inyamaswa zishima kandi zigakurikiza urugero rwa
NGANGO utaradohokaga ku ntego ye : « SINZATEZUKA NA RIMWE. »
Rwagati muri Mutarama ibiryo biza kubura. Iposho ry’impungure rigabanywamo kabiri,
inyamaswa zitangarizwa ko zizahabwa inyongezo y’ibirayi mu mwanya w’izo
mpungure. Nyuma yaho ariko inyamaswa zasanze ibyinshi mu birayi byasarurwaga
bitarashoboraga kuribwa kuko byari byarahuguse. Ibindi na byo nta cyanga byagiraga
kubera ko byajengaga amazi. Igihe kimwe inyamaswa zari zisigaye zitunzwe n’ibiheri
bivanze n’umurama gusa, ku bw’ibyo zikaba zari zaraguye umudari. Inyamaswa
zagombaga gukora ibishoboka byose umukanda zari zifite ntumenyekane hanze.
Buririye ku munara wari wasenyutse, abantu bari bararushijeho guhimba ibinyoma
by’ubwoko bwose ku RUGERERO. Bundi bushya, ibihuha byari bitangiye gukwira ngo
« inzara imereye nabi inyamaswa », ko zahoraga mu makimbirane hagati yazo, ndetse
ko zimwe zaryaga izindi cyangwa zikica ibyana byazo kubera inzara. Kugira ngo
acubye ibyo bihuha byashoboraga kuzambya URUGERERO, KABARE yifashisha
MASHIRA wari umuhuza we n’abantu kugira ngo ajye abinyomoza, akwirakwiza
hanze ko nta kibazo kiri mu gikingi. Kugeza ubwo nta nyamaswa yari yagahuye na
MASHIRA ngo bavugane, mu gihe cyose yari amaze asura URUGERERO buri wa
mbere. Nyuma y’uko MASHIRA ahabwa ubutumwa bwo kuvuganira igikingi biba
ngombwa ko yemererwa guhura n’inyamaswa. Hagati aho hari izari zaratoranyijwe

higanjemo intama, zihabwa amabwiriza yo kujya zigaragaza mu biganira byazo ko
iposho ryongewe zikabivuga igihe MASHIRA ari hafi aho. Na none KABARE
yegeranya imitiba yose yari irimo ubusa ategeka ko bayuzuza umucanga, hejuru
aminjiraho imyaka n’ibiryo byari bisigaye mu bigega. Bukeye ashakisha impamvu maze
ayobora MASHIRA mu bigega, mu gutambuka, ati « ese urabona ibi bishyimbo byacu
atari ubwoko bwiza ? » Uko ni ko umuhuza yabeshwaga menshi na we yagera hanze
agahakana atsemba ko mu RUGERERO nta nzara ihari. Mu mpera za Mutarama ariko
biranga byigaragaza ko uko byagenda kose inyamaswa zizakenera gutumiza ibindi biryo
hanze. KABARE ntiyari akiboneka. Yirirwaga yifungiranye mu nzu, buri muryango
urinzwe n’imbwa y’inkazi imeze nk’ikirura. Rimwe na rimwe iyo yabaga aje
ahagaragara, byabaga ari ibirori mu bindi. KABARE yasohakaga ashagawe n’imbwa
z’inkazi esheshatu zakanuraga amaso zigakankama iyo habaga hari inyamaswa ishatse
kwegera Shebuja. KABARE ntiyari akiboneka kenshi mu biterane inyamaswa
zaherwagamo amabwiriza ku cyumweru. Yari asigaye yohereza imwe mu ngurube
cyane cyane KANYAMIBWA wari umuvugizi we w’inkoramutima. Rimwe ku
cyumweru KANYAMIBWA atangariza inkokokazi zari zije gutera ko igihe cyari
kigeze ngo zivirire amagi yazo yose. Binyujijwe ku muhuza MASHIRA, KABARE yari
yararangje gusinya amasezerano y’isoko ry’amagi magana ane buri cyumweru. Igiciro
cyayo cyashoboraga guhahishwa imyaka ihagije yo gutunga igikingi kugeza mu Cyi
ibihe bimaze kuba byiza. Inkokokazi zicyumva iyo nkuru y’incamugongo zitatabariza
icyarimwe. Zari zarategujwe, ariko ntizibwiraga ko mu by’ukuri ibyo byashobokaga.
Zari zarashatse ibyari byo kuzaraririramo amagi mu gihe cy’Urugaryi, zamagana icyo
cyemezo zivuga ko kuzibuza kurarira amagi yazo ntaho byari bitaniye n’itsembabwoko.
Ku ncuro ya mbere -nyuma y’uko GAHINDIRO yirukanwa- mu RUGERERO haba
ibintu bisa n’imyivumbagatanyo. Zirangajwe imbere n’amajigija atatu y’isunzu,
inkokokazi zose ziyemeza kugamburuza KABARE ngo yisubireho. Aho gutera mu
isaso zitangira kurira ku rusenge, maze zikarekura amagi akiyasa ku butaka aho
yashwanyukiraga. Ni bwo KABARE yarakaraga, afata icyemezo atababariye : ibiryo
by’inkoko byari bihagaze : « inyamaswa izafatwa yahaye inkokokazi intete imwe
y’ikigori, izahanwa by’intangarugero. Izicwa nta rundi rubanza. » Imbwa ni zo zari
zishinzwe kumenya niba ayo mabwiriza yubahirizwa. Inkoko zihagararaho iminsi itanu,
zibonye ntacyo bitanze ziyemeza gusubira mu byari. Hagati aho icyenda muri zo zari
zimaze gupfa, zihambwa mu busitani maze KANYAMIBWA atangaza mu ruhame ko
zazize indwara y’Uburoro. MASHIRA ntacyo yigeze amenya ku by’imyigaragambyo
kuko amagi yahise yoherezwa uko byari biteganyijwe. Akamodoka ka resitora kazaga
kuyapakira rimwe mu cyumweru. Mu gihe ibi byose byabaga RWABUKWISI yari
yaribagiranye mu gikingi. Byavugwaga mu bihuha ko yaba ari muri kimwe mu bikingi
byegeranye n’URUGERERO, kwa GITERA cyangwa kwa RUKEBA. Muri iyo minsi
kandi byavugwaga ko KABARE yari atangiye kunoza umubano n’abo borozi bombi.
Mu gikari cy’amazu yahoze ari aya GAHINDIRO hari harunze ingiga nyinshi z’ibiti
byumye byari bimaze imyaka icumi yose bitemwe, maze MASHIRA agira KABARE
inama yo kubigurisha. Ari GITERA, ari na KABARE, bombi bifuzaga kugura izo nkwi,
noneho bigora KABARE guhitamo uwo aziha. Igihuha cy’uko RWABUKWISI yari
yihishe mu gikingi cy’umwe muri abo bagabo cyahindukaga uko bukeye. Rimwe
yumvaga ngo ni GITERA ucumbikiye umwanzi we, icyemezo cyo gutanga ingiga
z’ibiti zikabogamira kuri RUKEBA, bwacya ngo « RWABUKWISI acumbikiwe na
RUKEBA », icyemezo kigahindukirira GITERA, bityo bityo. Mu ntangiriro z’Urugaryi

inyamaswa zimenyeshwa inkuru yazikuye umutima : RWABUKWISI yazaga mu
RUGERERO nijoro ! Kuva ubwo nta nyamaswa yongeye kuryama mu kiraro cyayo ngo
ibe yatora agatotsi. Inyamaswa zumvaga ko ngo RWABUKWISI yitwikiraga umwijima
akaza gukora ubugizi bwa nabi mu gikingi : kwiba impungure, kumenagura amagi,
guhenura intango z’amata agacubuka hasi yose, kuribata imyaka mu mirima, guhanura
imbuto zitarera n’ibindi. Biba akamenyero ko ikintu kitagendaga neza cyose
cyagerekwaga kuri RWABUKWISI.
Bigera n’aho idirishya ry’inzu ryabaga ryamenetse cyangwa se umuyoboro w’amazi
wazibye bikemezwa ko ari RWABUKWISI waje nijoro kubikora. Rimwe urufunguzo
rwa sitoki ruza kuzimira, inyamaswa zumvishwa ko RWABUKWISI yari yarujugunye
mu musarani. Igitangaje ariko ni uko inyamaswa zakomeje kwemera ibyo byose uko
zabibwirwaga ndetse na nyuma y’uko zisanga urufunguzo rwa sitoki mu nsi y’umufuka
w’ifu aho rwari rwaraguye KABAYE ntiyabimenya. Hari ubwo inka zateruraga
ikinyoma zikagitura aho ngo RWABUKWISI yaje arazikama mu gihe zari zisinziriye !
Imbeba zari zarajujubije inyamaswa (ibyo kwizirika umukanda mu Itumba
byarazinaniye zipfumura imitiba ziba impungure) na zo ziswe ibyitso bya
RWABUKWISI. Nyuma yaho, KABARE aca iteka ko agiye gukora iperereza risesuye
ku bikorwa bya RWABUKWISI, atangira kuzenguruka igikingi –ashagawe n’imbwa.
Anyura mu mazu yari aya GAHINDIRO (yahindutse amacumbi y’ingurube) inyamaswa
zimuri inyuma ariko ntayo itinyuka kumwegera kubera imbwa ze. KABARE yagendaga
udutambwe duke agahagarara, akinukiriza hasi ngo yumve aho RWABUKWISI
yakandagiye ! KABARE agera hose, ku ibuga, mu biraro by’inka, mu bibuti by’inkoko,
mu busitani bw’imboga… yinukiriza, abwira inyamaswa ko hafi ya hose hanukaga
ikinono cya RWABUKWISI. Yarihoreraga yagera ahantu akahahunahuna vuba vuba,
akavugira hejuru, ati « ni we ! ni RWABUKWISI wakandagiye hano ! umunuko
w’ikinono cye ndawuzi rwose. » Iyo imbwa zari iruhande rwa KABARE zumvaga izina
« RWABUKWISI » zakankamiraga rimwe. Inyamaswa zari zarahahamutse. Zari
zisigaye zumva RWABUKWISI ari nka cya baringa cyazikwizagamo icyuka
cy’iterabwoba. Zumvaga RWABUKWISI ashobora kuzikorera ikibi cyose ashatse.
Bumaze kwira KANYAMIBWA akoranyiriza inyamaswa hamwe, maze mu ijwi
ryuzuye impungenge azibwira ko hari inkuru ikomeye yifuza kuzigezaho :
« Bavandimwe, tugeze mu bihe bikomeye. Tumaze kumenya ko RWABUKWISI
yigurishije kwa RUKEBA, uyu akaba ari mu migambi yo kudutera ngo atwambure
igikingi cyacu. RWABUKWISI ni we uzaba ayoboye igitero bitewe n’uko ari we uzi
imfuruka zose z’igikingi. Hari n’ikindi ariko twabashije kuvumbura : mbere
twatekerezaga ko ishyaka rya RWABUKWISI mu kwibohoza kwacu ryari rishingiye ku
bwirasi ndetse no guharanira ishema, nyamara twaribeshyaga cyane. Muzi impamvu
nyayo ? Impamvu nyayo ni uko kuva mbere hose RWABUKWISI yari maneko wa
GAHINDIRO mu ibanga ! Ibyo byaragaragaye mu mpapuro yasize maze tuzigwaho mu
bushakashatsi bwacu. Ku bwanjye bavandimwe, ibi byose bisobanura ikintu kinini.
Ntimwiboneye mwese uburyo RWABUKWISI yagerageje kudutsindisha ndetse no
kutumarisha mu gitero cyo ku ibuga n’ubwo ku bw’amahirwe yacu bitamuhiriye ? »
Inyamaswa zose zari zaguye mu kantu. Ibyo RWABUKWISI yari amaze kuregwa
byasumbaga kure ubugome gusenya umunara w’urusyo. Cyokora byazigiye mu mutima
bigoranye. Inyamaswa zibukaga zose uburyo zabonye RWABUKWISI azigenda imbere
akanazimara ubwoba mu gitero cyo ku ibuga, uburyo yazishyiraga ku murongo
akanazishishikaza kuri buri kotaniro ku buryo atadohotse na nyuma y’uko amasasu ya

GAHINDIRO amushishimura mu mugongo. Inyamaswa zibanza gushidikanya cyane,
zitiyumvisha uburyo RWABUKWISI yari guhangana bigeze aho ari na ko arwanira
GAHINDIRO.
Yemwe na NGANGO utarakundaga kubaza ibibazo byaragaragaraga ko yaguye mu
kantu. Aho yari ahagaze arahumiriza, maze atangira gukoranya ibitekerezo bye. Hashize
umwanya, ati « njye simbyemeye. RWABUKWISI yarwanye gitwari mu gitero cyo ku
ibuga. Njye naramwiboneye. Ntitwahise tumwambika umudende w’ubutwari intambara
ikirangira ? »
- « Burya twari twibeshye muvandimwe. » KANYAMIBWA yihutira guca NGANGO
mu ijambo, akomeza amusobanurira ko noneho byagaragaraga mu mpapuro
z’amabanga zavumbuwe nyuma y’uko RWABUKWISI atoroka, bikaba bigaragara
ko mu by’ukuri yageragezaga kuroha inyamaswa. NGANGO ntiyanyurwa :
- « Ariko kandi yakomerekejwe n’amasasu. Twamubonye twese aviririrana. »
KANYAMIBWA yongera gukosora vuba NGANGO, ahishurira inyamaswa zose ko
ibyo gukomereka byari biteganyijwe mu mayeri ya RWABUKWISI kugira ngo ajijishe,
akaba ari yo mpamvu amasasu yamusharuye gusa : « nashoboraga kubibereka mu
nyandiko bwite za RWABUKWISI, yiba mwashoboraga kubyisomera. »
KANYAMIBWA akomeza yumvisha inyamaswa ko RWABUKWISI yari yagambanye
na GAHINDIRO ubwo byari bigeze mu mahina agatanga itegeko ryo guta ibirindiro, ati
« burya byari amaco yo kugira ngo umwanzi adufate. Kandi habuze gato ngo
bigerweho, ndetse byari byarangiye iyo MWENE DATA ari we muyobozi wacu
KABARE atahagoboka. None se ntimwibuka ukuntu RWABUKWISI yayabangiye
ingata ubwo GAHINDIRO n’ingabo ze bari bamaze kwinjira mu biraro ? Ntimwibuka
ko ari bwo ubwoba bwadutahaga, twese tumaze kwiheba maze MWENE DATA
KABARE yo kagira Imana, yo Karamba, akijugunya rimwe, ati « KIRAZIRA » ?
Ntimwibuka ashora imikaka mu kaguru ka GAHINDIRO ? Nzi neza ko mubyibuka,
bavandimwe. » KANYAMIBWA yongeraho utwo tugambo yizembagiza, areba buri
nyamaswa mu maso. Bitewe n’ukuntu ibisobanuro byari ku murongo, inyamaswa
nyinshi zasaga n’izibyibuka uko KANYAMIBWA yabishushanyaga. Nibura zibukaga
ko ubwo imirwano yari ikaze RWABUKWISI yirutse ahunga na zo zikaboneraho !
NGANGO ariko ntiyari yakanyuzwe. « Sindemera ko RWABUKWISI yari
umugambanyi mu ntangiriro. » NGANGO yashoboraga kwemera ko imyifatire ya
RWABUKWISI mu minsi ya nyuma wenda itari myiza, ariko ku bw’igitero cyo ku
ibuga, yamwibukaga nk’umusangirangendo w’intangarugero !
« Mugenzi wanjye » -uwo ari KANYAMIBWA, « umuyobozi wacu mudatenguha
MWENE DATA KABARE, yahamije bidasubirwaho ko RWABUKWISI yakoreraga
GAHINDIRO kuva mu ntangiriro. Iiii ! Na mbere y’uko igitekerezo cyo kwibohoza
kituza mu mutwe. » NGANGO yemerana ingingimira, noneho yibuka n’intego yihaye :
« Yego mbese ? Noneho bishobora kuba ari ukuri ubwo ari MWENE DATE KABARE
wabivuze .»
« Iyo ni yo myumvire ikwiye, muvandimwe NGANGO. » Ayo magambo ya
KANYAMIBWA aherekezwa n’ikijisho gikarishye yakubise NGANGO.
KANYAMIBWA yari ahindukiye gutaha, yiyumvira gato maze abwira inyamaswa
ijambo rya nyuma.
« Ndagira ngo mbere yo kugenda mburire buri nyamaswa iri muri iki gikingi ngo ibe
maso, bitewe n’uko bizwi neza ko ibyitso bya RWABUKWISI byubikiriye aha muri
mwe ! HAGATI YANYU ! »

Iminsi ine nyuma y’aho bwenda kwira, KABARE ategeka ko inyamaswa zose zihurira
ku ibuga. Zimaze gukorana KABARE asohoka mu nzu yanigirije imidari yombi
y’ubutwari -Umuringa n’Umudende ! Hari hashize iminsi mike afashe icyemezo cyo
kwishyira mu rwego rwa mbere n’urwa kabiri rw’intwari icyarimwe. KABARE
asesekara ku ibuga ashagawe n’imbwa ze z’imishishe uko ari icyenda zakankamaga
inyamaswa zose zigakangarana. Aho zari zifashe mapfubyi, inyamaswa zari ziteguye
kumva cyangwa kubona ikintu giteye ubwoba.
KABARE ageze imbere y’inyamaswa arahagarara, aziraranganyamo amaso, maze
akoma akamo nk’ak’ingurube ikubiswe agafuni. Ako kanya imbwa zisimbukira
icyarimwe, zirara mu ngurube zishikuzamo enye zizizana imbere ya KABARE.
Ingurube zavuzaga induru bitewe n’ububabare. Imikaka y’imbwa yazishishimuraga
amatwi. Ingurube zaraviriranaga, n’aho imbwa zari zimaze kunywa inkaba zasaga
n’izasaze. Ni bwo eshatu muri zo zahitaga zigota NGANGO, inyamaswa zose zigwa mu
kantu. NGANGO abonye asatiriwe atega umugeri, imbwa ya mbere imugezeho
ayisamira hejuru maze ayesa hasi ayishikamiza ikinono mu nkoro. Imbwa iboroga
cyane isaba imbabazi, ebyiri zindi zigira ubwoba zizinga umurizo zisubira iruhande rwa
shebuja. NGANGO areba KABARE mu maso. Yari yiteguye guhita asyonyora iriya
mbwa, ariko KABARE wari warubiye amutegeka kuyirekura bwangu maze itataba
ibwejagura. Ku bw’ibyo zari zibonye, inyamaswa zose ziraruca zirarumira. Ingurube
enye uko zagatwawe shishi itabona zari zigitegereje zihinda umushyitsi, zisa n’aho ari
inkozi z’ibibi. KABARE arahindukira arazireba, azitegeka kwicuza ibyaha byazo. Uko
zari enye ni zo zari zijujuse ubwo KABARE yakuragaho inama rusange za buri
cyumweru mu gitondo. Ari nta kuzuyaza na gato, ingurube zirega icyaha cyo kuba
zarakomeje gukorana na RWABUKWISI mu ibanga kuva yakwirukanwa ; zirega ko
zafatanyije na we gusenya umunara, ko ndetse zari zifatanyije na we (RWABUKWISI)
umugambi wo kugambanira URUGERERO rukigarurirwa na RUKEBA. Ingurube
zongeraho ko RWABUKWISI yari yarazemereye koko ko yakoreraga GAHINDIRO
mu ibanga kuva kera. Nyuma yo kwirega ibyaha zibeshyera, ingurube zishumurizwaho
imbwa zahise zizishwanyaguza imihogo, mu gihe KABARE yari akomeje gukanura
amaso abaza niba nta yindi nyamaswa yari ifite icyaha yicuza. Inkokokazi eshatu zari
zaragerageje gukoresha imyigaragambyo igihe amagi yari atangiye kugurishwa, zigira
imbere maze zivuga ko RWABUKWISI yari yazibonekeye mu nzozi akazishishikariza
kwigomeka ku mategeko ya KABARE. Uko ari eshatu na zo zahise zinyongwa mu
ruhame. Hataho igishuhe, cyicuza ko mu isarura ry’umwaka ushize cyahishe uruho
rw’impungure kikazirya nijoro. Intama yicuza ko yaganze mu kibumbiro –ngo
ibyohejwe na RWABUKWISI ; izindi ntama ebyiri zicuza ko zahotoye RUGEYO yari
igeze mu zabukuru ubwo zayikumiraga ziyirukana ku gicaniro. Kuyibuza kota
byayiviriyemo gupfa kuko yari irwaye umusonga. Iyo mfizi yari umwambari w’imena
wa KABARE ari na yo mpamvu intama uko ari ebyiri zahize zisogotwa inkota ako
kanya. Nuko inyamaswa zikomeza penetensiya ari na ko zinyongwa kugeza ubwo
imbere ya KABARE hari ikirundo cy’intumbi, haretse n’ikiziba cy’inkaba. Kuva na
mbere GAHINDIRO atarameneshwa inyamaswa ntizari zakabonye amaraso ameneka
bigeze aho. Birangiye inyamaswa zari zisigaye –uretse ingurube n’imbwa- zigenda
zikurura inda kubera ubwoba n’agahinda zari zifite. Ntizashoboraga kumenya icyari
kirushije ikindi kuzitura mu kantu, niba ari ubugambanyi inyamaswa zakoranaga na
RWABUKWISI, cyangwa se ubugome zari zimaze kwihera amaso. Inyamaswa ubundi
zabyumvaga mu migani n’ibitekerezo ko abasekuruza bazo batsembatsembwaga none

zari zibyiboneye. Ni ho zaboneye ko amateka agenda yisubiramo. Agahomamunwa
ariko, ni uko noneho inyamaswa zatsembatsembwaga n’izindi nyamaswa, bikaba byari
ikizira mu MPINDURAMATWARA, kuva aho GAHINDIRO yirukaniwe. Yewe habe
n’imbeba yari yagapfuye yishwe n’indi nyamaswa. Uko zagakambakambye, inyamaswa
zikoranira ku kanunga iruhande rw’umunara wari umaze gucagata, maze zisuganya
nk’izishwe n’imbeho. NTAMABYARIRO, RUHUGA, GASHIKAZI, inka zose,
intama, ibishuhe n’inkoko, mbese inyamaswa zari zacitse ku icumu hafi ya zose zari
zihari usibye injangwe yari yanyereye mbere y’uko KABARE azitegeka gukoranira
hamwe. Hashira akanya nta nyamaswa ibumbuye umunwa. NGANGO wenyine ni we
wari uhagaze, akomeza gukora hirya no hino, akubuza ubusenzi bw’umurizo amabondo
yombi, akanyuzamo agahigima, akimyoza kubera akumiro n’agahinda. « Simbyumva
rwose…» NGANGO abwira izindi nyamaswa ko nta na rimwe yari yarigeze atekereza
ko ibyo yari amaze kubona byashobokaga mu RUGERERO. « Nyirabayazana ashobora
kuba ari bamwe muri twe. Nta wundi muti usibye gukaza umurego. Kuva ubu nzajya
mbyuka mbere ho isaha yuzuye buri gitondo. » NGANGO akinagira ako kanya
yerekeza ku kirombe, maze atura incuro ebyiri z’amabuye mbere yo kujya kuruhuka,
dore ko bwari bumaze kuba mu gicuku. Hagati aho inyamaswa zagumye kwirema
agatsiko zikikije NTAMABYARIRO, zidakoma. Ku kanunga aho zari ziteraniye hari
hirengeye igisagara cyose. Impande zose z’URUGERERO zarabonekaga –urwuri
rurambuye kugera ku muhanda w’igihogere, umurima w’ingano, ikibumbiro, amasinde
n’intabire zimaze kumera ubwatsi, udusongero tw’amazu y’URUGERERO n’umwotsi
wacucumukagamo. Umwezi w’urugaryi waboneshaga byose. Igikingi cyari giteye
amabengeza, ni uko inyamaswa zikifata ku munwa zitangaye zibutse ko URUGERERO
rwari urwazo bwite. NTAMABYARIRO we yarebaga hasi mu gikombe amarira
yamuzenze mu maso. Iyo aza kuba ashoboye gutobora akavuga ibitekerezo byari bimuri
mu mutwe yari kubwira izindi nyamaswa ko ibyo zabonaga atari byo zari zigamije
ubwo ziyemezaga gutembagaza inyoko-muntu. Ibikorwa by’iterabwoba n’ubwicanyi si
byo zari zimirije imbere ubwo muri rya joro Muzehe NTWARI yazishishikarizaga bwa
mbere kwibohoza. Ku bwe, NTAMABARIRO yari azi ko igihe inyamaswa
zivumbagatanya zari zisezeye burundu ku nzara n’ikiboko, ko guhera ubwo zareshyaga,
buri yose ikoresha ubushobozi bwayo, iy’ingufu irengera iy’intege nke nk’uko yari
yabigenje abungabunga umutekano w’imishwi y’ibishuhe ubwo inyamaswa zari
zakereye kumva inzozi za Muzehe NTWARI. Si ko byagenze ariko –
NTAMABYARIRO ntazi impamvu- kuko byari bigeze aho inyamaswa zitinya no
kuvuga ibyo zitekereza. Impigi zari zisigaye zikanaguzwa amaso ; zihunahuna hose ari
na ko zibwejagura, inyamaswa zigakangarana. Agahomamunwa ariko ni uko
NTAMABYARIRO yari ageze aho kubona bagenzi be bicwa urubozo nyuma y’uko
bicuza ibyaha bashobora kuba barakoze mu nzozi. NTAMABYARIRO nta gitekerezo
cyo gusuzugura cyangwa kwigaragambya cyamubagamo. Yari azi kandi yemeraga ko
n’ubwo ibintu byari bimeze bityo, inyamaswa zabagaho neza ugereranije no mu bihe
bya GAHINDIRO, ko ndetse mu by’ibanze zagombaga kurwanya harimo kugaruka
kw’ikiremwa-muntu mu RUGERERO. Nta cyashoboraga kumubuza kumvira, gukorana
ishyaka, gukurikiza amategeko ahawe, ndetse no kwemera ubutegetsi bwa KABARE.
Ibyo ari byo byose, inyamaswa si ibyo zari ziteze, kuko atari byo zarwaniye. Si byo zari
zaruvunikiye zubaka umunara w’urusyo rukaragwa n’umuyaga. Si na byo zameneye
amaraso ubwo zahanganaga n’amasu y’imbunda za GAHINDIRO. Ngibyo ibitekerezo
byari ibya NTAMABYARIRO n’ubwo yaburaga amagambo yo kubitomora. Bigeze

aho, NTAMABYARIRO abuze icyo avuga atera « KARABAYE ! » Inyamaswa
ziyakirira icyarimwe, ziyiririmba incuro eshatu mu njyana irandaga n’ijwi ryuzuye
agahinda, bitari nka kera zayiririmbaga zatwawe n’ibyishimo. Zigiharura indirimbo bwa
gatatu, zibona KANYAMIBWA arahasesekaye, akikijwe n’imbwa ebyiri, inyamaswa
zihita zimenya ko hari ikintu gikomeye agiye kuvuga. Bidatinze KANYAMIBWA
azimenyesha ko KABARE yari amaze guca iteka ko « KARABAYE ! » iciwe burundu,
ko nta nyamaswa izongera kuyiririmba. Inyamaswa zibyumvise zigwa mu kantu.
RUHUGA ashira amanga, abaza impamvu y’icyo cyemezo.
« Ni uko itagikenewe mugenzi wanjye. ‘KARABAYE !‘ yari indirimbo yo kwibohoza,
kandi kwibohoza byararangiye. Kunyonga abagambanyi n’ibyitso byakozwe muri uyu
mugoroba ni wo muhango usoza IMPINDURAMATWARA. Umwanzi w’imbere
n’uw’inyuma bamaze gutsindwa. Ubundi muri ‘KARABAYE !’ twaririmbaga icyizere
n’amashyushyu twari dufite yo kubaho neza mu minsi izaza. None ubu iyo mibereho
myiza twifuzaga twarayishyikiriye. Byumvikane rero ko iyo ndirimbo nta shingiro
igifite. » N’ubwo zari zakangaranye bwose, inyamaswa zimwe zashakaga kwijujuta,
ariko ntizabibashije kubera urusaku rw’intama zahise zitera indirimbo yazo
« AMAGURU ANE BYIZA, AMAGURU ABIRI BIBI. » zimara umwanya zihanitse,
ingingimira zose zishirira aho. Guhera ubwo « KARABAYE ! » ntiyongeye kumvikana
ukundi. Mu mwanya wayo umusizi GASANURA yari yarahimbye indirimbo nshya
yatangiraga itya : « URUGERERO, URUGERERO RWACU, NTA NA RIMWE
NZAGUTETEREZA ! »
Iyi ni yo ndirimbo yari isigaye iririmbwa buri cyumweru nyuma yo kuzamura ibendera.
Nyamara kandi amagambo ndetse n’injyana byayo ntaho byari bihuriye n’ibya
« KARABAYE ! ». Inyamaswa zikundiraga indirimbo y’abakurambere birenze urugero.
***
Hashize iminsi mikeya, ubwo inyamaswa zasaga n’izimaze gusubiza umutima mu
gitereko, zimwe zibuka (niba atari ukubirota) ko itegeko rya gatandatu ryavugaga riti
« Nta nyamaswa yemerewe kwica indi nyamaswa. » N’ubwo nta yashoboraga
kubihingutsa mu maso y’ingurube cyangwa se imbwa, inyamaswa zamaganaga cyane
ubwicanyi bwari bwabaye, zikavuga ko binyuranye rwose n’itegeko zishyiriyeho.
NTAMABYARIRO afata GASHIKAZI akaboko, ati « nsomera itegeko rya gatandatu. »
Indogobe uko yakamenyereye kuvugira ku mutsi w’iryinyo, iti « mbabarira ma !
Singiye kwiterera mu mata nk’isazi, ibyo ntibindeba !» NTAMABYARIRO yitabaza
RUHUGA, ihene imusomera itegeko rya gatandatu : « Itegeko riragira riti : nta
nyamaswa yemerewe kwica indi nyamaswa nta mpamvu. » Uko biri kose, buriya
inyamaswa zari zaribagiwe utugambo tubiri duheruka tw’itegeko. Cyokora inyamaswa
zasanze noneho nta cyo itegeko ryari ryishweho kuva izanyonzwe zari abagambanyi
bari mu mugambi umwe na RWABUKWISI.
Muri uwo mwaka inyamaswa si ugukora zimarayo kurusha imyaka ibanza. Ntibyari
byoroshye kubaka bundi bushya umunara w’inkuta zikubye kabiri iz’uwa mbere,
kuwuzuriza igihe cyagenwe hakubitiyeho n’imirimo isanzwe y’igikingi. Rimwe na
rimwe inyamaswa zinubiraga ko amasaha yo gukora yabaye menshi mu gihe nta
cyiyongereye ku iposho ugeraranyije n’iryo GAHINDIRO yazigaburiraga.
Buri ku cyumweru mu gitondo KANYAMIBWA yazaga yitwaje urupapuro rurerure
maze agasomera inyamaswa amalisiti n’imibare bigaragaza ko umusaruro wiyongereho

magana abiri, magana atatu, ndetse na magana atanu ku ijana ku bihingwa binyuranye.
Nta cyo byari bimaze kuvuguruza KANYAMIBWA, dore ko n’inyamaswa zitibukaga
neza uko imibereho yari iteye mbere yo kwibohoza. Cyo kimwe kandi, hari ubwo
zumvaga mu gihe kitarambiranye ngo zizahabwa imibare mito ariko ifunguro ryo
ryariyongereye ! Aho byari bigeze noneho amabwiriza n’amategeko byari bisigaye
bisomwa na KANYAMIBWA cyangwa se imwe mu ngurube zindi. KABARE ubwe
ntiyari akiboneka incuro zirenze imwe mu byumweru bibiri. Ku mbwa zabaga
zimushagaye ubwo yabaga ahingutse, hari hariyongereyeho isake y’umukara
yakatazaga imbere ya zo iri muri « ni byo koko! koko ni byo ! » mu ijwi rirenga. Na
mbere y’uko KABARE afata ijambo, umumotsi RUSAKE yabanzaga gukoma amashyi
agakora mu muhogo amenyesha inyamaswa ko zigomba gutega yombi Umuyobozi.
Inyamaswa zumvaga ko ngo no mu mazu yahoze ari aya GAHINDIRO, KABARE yari
asigaye aba mu ya wenyine, ahitaruye izindi ngurube. Ntawe basangiraga kandi
yaherezwaga n’imbwa ebyiri, akarira ku idongo nziza yakorewe mu Bushinwa, iyo
sahani ikaba yarabonetse mu kabati. Nyuma yaho itegeko-teka rimenyesha inyamaswa
ko ku isabukuru ya KABARE imbunda izajya ituritswa nk’uko byagendaga ku yandi
masabukuru uko ari abiri yizihizwaga n’URUGERERO. KABARE ntiyari akitwa
KABARE gusa. Inyamaswa yashakaga kuvuga iryo zina yaribanzirizaga na
NYIRICYUBAHIRO » nyuma ya « MWENE DATA – UMUYOBOZI WACU. »
Ingurube zakundaga gushakira KABARE utubyiniriro nko kumwita « UMUBYEYI
W’INYAMASWA ZOSE »,
« RUKANGARANYABANTU », « UMURINZI
W’UBUSHYO », « INCUTI Y’IBIBONDO » n’ibindi nk’ibyo. Mu madisikuru ye,
KANYAMIBWA yizihizwaga n’ibisingizo yavugaga kuri KABARE ku buryo amarira
yatembaga ku matama. Yagaragazaga uburyo KABARE ari inararibonye, umutima
mwiza n’impuhwe yagiraga, n’urukundo rw’agahebuzo yari afitiye inyamaswa aho ziva
zikagera, cyane cyane nka ziriya zari zikiri mu bujiji n’ubucakara mu bindi bikingi.
Igikorwa cyose cy’ubutwari n’ishema cyari gisigaye cyitirirwa « MWENE DATA
UMUYOBOZI WACU NYIRICYUBAHIRO KABARE. » Hari nk’ubwo wumvaga
inkokokazi ibarira mugenzi wayo inkuru, ko biturutse kuri MWENE DATA akaba
n’UMUYOBOZI wabo NYIRICYUBAHIRO KABARE, [ inkokokazi] yateye amagi
atanu mu minsi itandatu ! Cyangwa se ukumva inka ebyiri ziganirira ku kibumbiro
imwe igira iti « wumvise ukuntu aya mazi aryoshye kuko tuyakesha ubuyobozi
n’ubushishozi bya MWENE DATA NYIRICYUBAHIRO KABARE ? » Indi na yo
igasubiza, iti « Yego rata uwankijije ikiboko ! Ibyo uvuze ni ukuri pe ! » Igisigo
cyahimbwe na GASANURA ni cyo cyari agahebuzo mu bisingizo KABARE
yahabwaga. Cyagiraga kiti :
Nshuti y’impfubyi !
Uri iriba ry’umunezero !
Ni wowe muganji ukaba n’umugaba !
Yoo ! Mbega ukuntu umutima wanjye
Usabagizwa n’ineza iyo nkubonye !
Ubwenge bwawe buratumurikira
Nk’izuba ryo mu ijuru
Ni wowe mvuga Nyiricyubahiro KABARE !
Urukundo rwawe ntirugereranywa

Abo witangiye turagushima
Ubu turafungura tugahaga
Kabiri ku munsi si ibisanzwe
Ndetse waduhaye n’isaso nziza !
Inyamaswa zose, inini n’intoya
Zisinzirana umutuzo mu biraro byazo
Kuko ijisho ryawe ridahumiriza
Ucunga byose ntakikwisoba
Ni wowe mvuga Nyiricyubahiro KABARE !
Ratwa n’abakambwe batuboneye izuba
Amajigija n’ibikwerere bikwizihire
Amapfizi n’amashashi bikuvuge imyato
Inyamaswa ivutse, ijambo ryayo rya mbere
Rijye riba « NDAYOBOTSE »
Uwirahira wese ajye agira, ati « KABARE ! »
KABARE amaze kumva igisigo cya GASANURA kiramushimisha cyane, ahita ategeka
ko cyandikwa ku rukuta, ahateganye n’amategeko arindwi. Hejuru y’igisigo
KANYAMIBWA ashushanyaho ifoto ya KABARE n’irangi rw’umweru. Hagati aho
binyujijwe kuri MASHIRA, KABARE yari yaratangiye imishyikirano na GITERA
ndetse na RUKEBA. Ingiga z’inkwi zari zitarabona umuguzi. Muri abo bombi
RUKEBA ni we wari ushishikariye cyane kwegukana inkwi ariko akananiranwa na
KABARE kubera ko yatangaga amafaranga make. Icyo gihe kandi ni bwo ibihuha
byongeraga gucicikana ko RUKEBA n’abantu be bari mu migambi yo kugaba igitero
mu RUGERERO bagamije gusenya umunara w’urusyo rukaragwa n’umuyaga.
Kuwubaka bundi bushya byari byarakajije ishyari ry’abaturanyi b’URUGERERO.
RWABUKWISI na we bavugaga ko yari akibundabunda mu gikingi cya GITERA.
Bigeze rwagati mu Cyi, inyamaswa zigushwa mu kantu no kumva ko hari inkoko eshatu
zagejejwe imbere ya KABARE zikirega ko RWABUKWISI yazoheje zikinjira mu
mugambi mubisha wo guhotora KABARE. Ako kanya inkoko zahise zimanikwa ku giti
ziraswa urufaya, maze hafatwa n’ibyemezo bishya birebana n’umutekano
w’umuyobozi. Guhera ubwo, nijoro uburiri bwe butangira kurindwa n’imbwa enye,
imwe kuri buri nguni ; naho agasore k’ingurube kitwaga JISHO gahabwa inshingano yo
kujya kumva ku biryo KABARE yaryaga, kagasogongera no ku nzoga yanywaga ngo
hato bitaba byashyizwemo amarozi bikamuhitana. Mu gihe byatangazwaga ko
amasezerano yo kugurisha inkwi na GITERA yarangije gushyirwaho umukono, igihuha
gikwira mu nyamaswa ko hari n’ubundi bwumvikane bwari bugiye gutangira, ngo
URUGERERO rukajya rugurana n’igikingi cya RUKEBA bimwe mu byo bezaga.
N’ubwo byanyuzwaga ku muhuza MASHIRA, umubano wa KABARE na GITERA
wari umaze kuba uwa gicuti. Yego inyamaswa z’URUGERERO nta cyizere
zamugiriraga kubera ko ari ikiremwa-muntu, nyamara kandi yazirutiraga kure
RUKEBA. Uyu zaramutinyaga ndetse zikamwanga urunuka. Icyi kijya gushira,
n’umunara w’urusyo hafi kuzura, impuha zongera gucicikana, igikuba kiracika ngo
RUKEBA ari mu migambi yo kugaba igitero no gusenya umunara w’urusyo ari kumwe
n’abantu be makumyabiri bitwaje imbunda. Inyamaswa zumvaga ko RUKEBA ngo yari

yararangije guha ruswa abapolisi n’abacamanza kugira ngo bazaburizemo ikurikiranwa
ryose ku ibohozwa ry’URUGERERO. Byongeye kandi, inyamaswa zumvaga inkuru
ziteye ubwoba z’ukuntu RUKEBA yagiriraga amatungo ye ibya mfura mbi : yari
aherutse gukubita ikiboko ifarasi kugeza ipfuye ; yicishaga inzara inka ze ; yari aherutse
na none kujugunya imbwa ye mu itanura ihita ipfa, ubundi agakunda kwishimisha areba
intambara y’amasake yabaga yaziritse ku bikohwa inzembe n’impitirizo. Inyamaswa
zapfaga kumva ubugome bwavugwaga kuri RUKEBA zikarya Karungu ku buryo rimwe
na rimwe zasabaga uburenganzira bwo gusohoka ikivunge no kugaba igitero ku gikingi
cye, kwirukanamo inyoko-muntu no kubohoza inyamaswa bene wazo. Buri gihe ariko
KANYAMIBWA yagiraga inyamaswa inama yo kudahubuka, no kwiringira ubwenge
n’amayeri bya gisirikari Umuyobozi KABARE yari yihariye. Ibyo ariko
ntibyashoboraga gucubya uburakari inyamaswa zari izifitiye umwanzi RUKEBA.
Umunsi umwe ku cyumweru mu gitondo, KABARE aza ku ibuga asobanurira
inyamaswa ko ari nta na rimwe yigeze agira igitekerezo cyo kugurisha inkwi na
RUKEBA, ko ndetse nta cyo yashoboraga gushyikiranaho n’abantu b’amanyembwa nka
RUKEBA. Ubwo inuma zari zigifite inshingano yo gukwiza hose amatwara
y’ukwibohoza zihabwa amabwiriza yo kutazongera gukandagira mu gikingi cya
RUKEBA, no guhindura intero yazo ikaba « ARAPFUYE RUKEBA ! » aho kuba
« ARAPFUYE MUNTU ! » Mu mpera z’Icyi na none inkuru mpimbano kuri
RWABUKWISI yitura aho : umurima w’uburo wari wuzuyemo urumamfu, bikaba
byari bimaze gutahurwa ko igihe RWABUKWISI yacengeraga mu RUGERERO nijoro
yavanze umurama w’urumamfu mu mbuto y’ingano. Isake y’igishuhe yari yamubereye
icyitso ni yo ubwayo yari yabyicujije kuri KANYAMIBWA irangije ihita yiyahuza
imbuto z’umutobotobo irapfa. Kuri uwo munsi ni naho inyamaswa zabwiwe ko
RWABUKWISI atigeze yambikwa umudende w’intwari nk’uko hari izabitekerezaga,
ko ahubwo ibyo byari ibihuha byakwirakwizwaga na RWABUKWISI ubwe nyuma
y’igitero cyo ku ibuga kugira ngo yigwizeho ibyubahiro. Inyamaswa zisobanurirwa
neza ko nta mudari RWABUKWISI yashoboraga kwambikwa, ndetse ko yagizwe
ingwizamurongo mu mirwano. Zimwe mu nyamaswa zasaga n’izigerageza kwibuka uko
igitero cya GAHINDIRO cyagenze zishaka kugira ingingimira, ariko KANYAMIBWA
azumvisha ako kanya ko ari ubwonko bwazo bwari bufite ikosa : « Icyo gihe nta
n’imidari yigeze itangwa, mwibuke neza ko twari mu kababaro ! »
Umuhindo wageze inyamaswa zimaze kuzuza umunara w’urusyo, cyokora zari
zinaniwe cyane bitewe n’uko ubwubatsi bwafatanywaga n’indi mirimo y’ihinga
n’isarura. Imashini ntizari zakahagera, ibyo kuzigura ku isoko bikaba byari mu
nshingano za MASHIRA wari umuhuza. Inkuta zo zari tayari rwose. Mu ngorane
n’ibibazo binyuranye, imirimo y’inyamaswa yari itunganiye igihe cyagenwe, n’ubwo
kari akazi zitari zimenyereye gukora, ibikoresho bikaba byari bitondanye,
hakiyongeraho umwaku ndetse n’ubugizi bwa nabi bwakorwaga na RWABUKWISI.
Umunaniro w’inyamaswa ariko wari uvanze n’akanyamuneza n’ubwuzu, ku buryo
zazengurukaga ubudahwema inyubakwa yazo zabonaga irusha ubwiza iyari yarasenywe
n’umwanzi. Ikindi kandi inkuta zayo zari zikubye kabiri iya mbere. Nta cyashoboraga
kuzigusha noneho usibye ahari ungabo igihumbi. Iyo inyamaswa zasubiraga mu
mavunane zahuye na yo, uburyo zitaciwe intege n’ingorane zinyuranye, n’ukuntu zari
zigiye kubaho mu mudendezo imashini zikaraga n’amashanyarazi yaka –iyo
zatekerezaga ibyo byose- umunaniro wazo warayoyokaga, zikongera kuzenguruka
umunara ziririmba intsinzi. KABARE ubwe ashagawe n’imbwa ze hamwe n’isake

[umumotsi] yamanutse kureba inyubakwa ; amaze kwitegereza igikorwa cy’inyamaswa
no kuzishima ubutwari azitangariza ko urusyo ruzabatizwa « URUSYO RWA
KABARE. » Hashize iminsi ibiri inyamaswa zihamagarwa mu nama idasanzwe, maze
zikubitwa n’inkuba zumvise ko KABARE yagurishije ingiga z’inkwi na RUKEBA ! Ku
munsi ukurikiyeho imodoka yagombaga kuza gupakira. Igihe cyose cyari gishize
inyamaswa ziririmba umubano mwiza hagati y’URUGERERO na GITERA, KABARE
we yakoraga imishyikirano rwihishwa na RUKEBA ! KABARE asobanurira
inyamaswa ko umubano na RUKEBA utigeze uba mubi ko ahubwo ari agatotsi kari
kawujemo. Ubu rero nta kibazo cyari hagati ye n’URUGERERO, akaba ari yo mpamvu
ibitutsi inuma zamutukaga zagombaga kubihagarika zikabyerekeza noneho kuri
GITERA. Aho kuvuga « ARAPFUYE RUKEBA ! » inuma zitegekwa guhindura intero
yazo ikaba « ARAPFUYE GITERA ! » KABARE aboneraho no kwizeza inyamaswa ko
ibuhuha byavugwaga ku gitero cya RUKEBA byari amateshwa gusa, ko ndetse
n’ubugome yitirirwaga ko akorera amatungo ye byose byari ibikabyo n’ibinyoma
byambaye ubusa. Nta gushidikanya ko ibyo bihuha nta handi byashoboraga guturuka
atari kuri RWABUKWISI n’abamukoreraga bose. Icyo inyamaswa zitagombaga
gushidikanyaho noneho, ni uko RWABUKWISI atari yihishe mu gikingi cya
RUKEBA, ndetse ngo ntiyari yaranagikandagiyemo habe na rimwe. Byavugwaga
ahubwo ko RWABUKWISI yabagaho mu mudendezo kwa GITERA, aho uyu
yamwitagaho ku giti cye. Ingurube zose zabaga zatwawe iyo zumvaga uburyarya bwa
mwene wazo KABARE. Kujijisha ubucuti na GITERA ni byo byatumye RUKEBA
yemera igiciro gihanitse. KANYAMIBWA asobanurira inyamaswa ko ubwenge bwa
KABARE bubera agatangaza aho acenga ibiremwa-muntu ntagire uwo yizera n’umwe,
habe yemwe na RUKEBA ! Uyu yari yashatse gutanga icyo bita « Sheki » kikaba cyari
nk’igipapuro cyanditseho amasezerano y’ubuguzi KABARE yagombaga kujyana kuri
banki bakamuha amafaranga; nyamara KABARE amubera ibamba, amubwira ko
bitashobokaga gupakira ibiti batabanje kubara inoti.
Amafaranga koko yahise atangwa –Akayabo ariko !- maze igiteranyo cyayo gihwana
n’igiciro cy’imashini z’urusyo inyamaswa zagombaga kugura. Hagati aho ingiga
zatundwaga umusubirizo. Ibiti byose bimaze gushiraho inyamaswa zongera
guhamagazwa mu nama ngo zimurikirwe inoti RUKEBA yari yashashuye. Imbere
y’inyamaswa, KABARE yari yanigirije imidari ye y’ubutwari –yombi, umudende
n’umuringa- ibinezaneza byamusabye aho yari agamitse ku kanunga k’isaso.
Umuhambiro w’inoti wari ku isahani y’idongo yari iteretse iruhande rwe. Inyamaswa
zitonda umurongo zose zitambuka imbere y’amafaranga, ziyitegereza bihagije.
NGANGO ayagezeho yegerezaho izuru yinukiriza inoti, ahumetse ibishagari
by’umweru birashwambagurika.
Hashize iminsi itatu, mu RUGERERO hacika igikuba kidasanzwe. MASHIRA yari
yinjiye mu gikingi yuhanya, ava ku igare bwangu atitaye no kuryegeka ku rukuta,
riragenda ryiyasa hasi. Inyamaswa zabonaga MASHIRA yakambije agahanga, akataza
yerekeza ku mazu ya KABARE. Mu kanya gato zumva KABARE acuze umuborogo
w’uburakari, inkuru y’ibyari byabaye ikwira nk’inkongi y’umuriro w’uruhira ihushywe
n’umuyaga : INOTI ZARI IMPIMBANO ! RUKEBA yari yatwaye ingiga z’ibiti ku
buntu ! Ako kanya inyamaswa zihamagazwa mu nama ikitaraganya, KABARE
azitangariza akankama cyane ko aciriye RUKEBA urubanza rwo gupfa. KABARE
atangaza ko RUKEBA aramutse afashwe mpiri azakarangwa mu mavuta kugeza apfuye.

Yongeraho ko nyuma y’ubwo buhemu bwa RUKEBA inyamaswa zagombaga kwitega
andi mabi arushijeho gukara. KABARE azibwira ko buriya RUKEBA n’abantu be
banozaga umugambi wo kugaba igitero gitunguranye, dore ko byari muri gahunda yari
afatanyije na RWABUKWISI kuva na kera. Nibwo hafatwaga icyemezo cy’uko
URUGERERO rwose rwagombaga gukikizwa abararizi. Inuma na none zongera
koherezwa, zihabwa ubutumwa bwo kwisegura kuri GITERA ngo wenda umubano
wakongera ukaba mwiza hagati ye n’URUGERERO.
Ntibyateye kabiri igitero kiba kiraje. Hari mu gitondo inyamaswa zirimo gusamura,
maze izari ku burinzi ziza zitanguranwa kumenyesha izindi ko RUKEBA n’ingabo ze
bari bamaze kwinjira mu irembo ry’URUGERERO. Inyamaswa zikibyumva zitangira
kwisuganya, zigerageza kwikuramo ubwoba maze zijya gusakirana n’igitero cya
RUKEBA. Ntibyazoroheye ariko nko ku gitero cyo ku ibuga. Ingabo za RUKEBA zari
zigizwe n’abantu cumi na batanu, batandatu muri bo bitwaje imbunda. Inyamaswa
zigeze muri metero mirongo itanu zisatira imbunda ziturikira icyarimwe, ingabo za
KABARE zirakangarana. Inyamaswa ntizashoboraga guhangana n’amasasu ndetse
n’urusaku rwayo, ku buryo n’akanyabugabo zaterwaga na KABAERE (hamwe na
NGANGO) kabaga iyanga. Bidatinze inyamaswa zikubitwa incuro ziyabangira ingata
intatane, inyinshi muri zo zigenda zivirirana. Inyamaswa zifungira amaferi mu mazu
yahoze ari aya GAHINDIRO, nuko zigahengereza mu myenge y’urugi zireba aho
umwanzi ageze azikurikiye. Urwuri uko rwakabaye, harimo n’umunara w’urusyo
rukaragwa n’umuyaga, byose byari byaguye mu maboko ya RUKEBA. Inyamaswa
zose, na KABARE ubwe, zimara umwanya zisuherewe. KABARE yizembagizaga akora
hirya akora hino atabumbura umunwa, akarizo kinyakura nk’ak’ingurube yarembejwe
nk’isazi. Inyamaswa zari zihanze amaso GITERA. Inkunga ye zumvaga yazikura mu
menyo ra rubamba nibura kuri uwo munsi. Zikibitekereza, inuma enye uko zari zaraye
zoherejwe mu butumwa zigarukana agapapuro zari zihawe na GITERA. Ku gapapuro
hari handitseho aya magambo : « AWA ! NTIMWABONA ! » Hagati aho RUKEBA
n’ingabo ze bari bamaze kuzenguruka umunara w’ « Urusyo rwa KABARE ».
Inyamaswa zibahanga amaso, maze zitangira kwimyoza zimanjiriwe. Babiri mu bantu
ba RUKEBA bari beguye inyundo n’umutarimba. Bari bagiye kugusha umunara
w’urusyo ! KABARE agerageza guhumuriza inyamaswa, ati « ntibishoboka ! N’iyo
bamara icyumweru batigisa ntibawushyira hasi, inkuta twubatse ni nini bihagije.
Nimwihangane, mwicika intege nshuti zanjye. »
GASHIKAZI ariko we yashishozaga icyo umutarimba n’inyundo byakoreshwaga.
Umwobo wari umaze gucukurwa mu musingi w’umunara. Abanza guhigima no
kwimyoza, maze atigisa umutwe gahoro yivugisha : « ibi nari nabikenze. »
GASHIKAZI abaza izindi nyamaswa niba zarabonaga ibyo abantu barimo ; nyamara
zose zasaga n’izibereye mu nzozi. Nibwo GASHIKAZI azisobanuriye ko muri uwo
mwobo RUKEBA yari agiye guhonongezamo ifu y’urutambi. Inyamaswa zikomeza
gutegereza zakangaranye. Gusohoka mu nzu byari nko kwiyahura. Hashize akanya gato
inyamaswa zibona RUKEBA n’ingabo ze bakwiriye imishwaro, nyuma humvikana
urusaku nk’urw’inkuba, inyamaswa zipfuka mu matwi, inuma zitangira kugurukirana,
naho izindi nyamaswa –uretse KABARE- zirambika inda hasi zigerageza no guhisha
amaso. Zongeye guhaguruka, zibona umwotsi rw’urukara tsiritsiri umeze nk’umusozi
ahahoze umunara w’urusyo. Gahoro gahoro umuyaga wamururaho cya cyokotsi,
amaherezo y’ « URUSYO RWA KABARE » aba ayo, si njye wahera !

Zibibonye zityo, inyamaswa zongera kwimunyamunya, zigerageza kwishyiramo
akanyabugabo. Ibyo kwiheba n’ubwoba bihinduka ibisazi kubera kiriya gikorwa
cy’ubugome zari zikorewe. Ako kanya zumva urwamo rwo kwivuna umwanzi, maze
zigendera rimwe zitazuyaje ziroha ku ngabo za RUKEBA zititaye ku rufaya
rw’amasasu rwazisanganiye. Imirwano yari ikarishye, yari ikabije ubunyamaswa.
Amasasu akomeza kwisuka, inyamaswa na zo zikarushaho gusatira umubisha. Inka
imwe, intama eshatu n’imbata ebyiri zihatakariza ubuzima, hafi inyamaswa zose
zisigaye zirahakomerekera. Na KABARE ubwe wari wasigaye inyuma aho
yayoboreraga imirwano isasu ryamunyuze mu murizo rirawucimbura. Abantu na bo
ntibagendeye aho : batatu muri bo imigeri ya NGANGO yabajanjaguye umutwe, undi
aturubikwa ihembe mu nda n’inka, undi ahubirana n’imbwa NOTI na KAJUGA
zimushishimuza imikaka ku kibuno. Hagati aho impigi icyenda za KABARE
zivumbuka aho zari zibwitse mu ruzitiro, zirara mu ngabo za RUKEBA maze abantu
ubwoba burabataha. Bari buzuriranyweho n’inyamaswa zabaturukaga impande zose.
RUKEBA ahita atera akamo ko kuva mu birindiro inzira zikigendwa. Mu mwanya
ukurikiyeho abantu bose bari bahindutse ibifura buri wese ashakisha inzira yo gukiza
amagara ye.
Inyamaswa zibakurikira kugeza ku rubibi rw’igikingi, ndetse benshi bahakura
inyongezo y’imigeri n’amahembe mu gihe babyiganiraga gusesera mu ruzitiro
rw’imifatangwe. Inyamaswa zari zitsinze, ariko kandi zari zihazahariye. Zose
zaraviriranaga. Zitangira gucumbagira zisubira imbere mu gikingi, maze zimwe
zikubise amaso imirambo ya bene wazo ziraturika zirarira. Zigeze ahahoze umunara
w’urusyo zihaguma akanya zicecetse kubera agahinda. Yoo ! ! ! Inyubakwa yazo yari
yagurutse, imigogoro yazo yose yari imaze kuba impfabusa ! Ndetse n’umusingi wari
warimbutse igihande kimwe. Icyashenguraga inyamaswa kandi, ni uko mu kuzamura
umunara bundi bushya zitari gukoresha amabuye asanzweho : urutambi rwari
rwayajugunye iyo bigwa. Ntawashoboraga gukeka ko higeze umunara
w’ingazamarumbu. Inyamaswa zigeze hafi y’ibiraro, KANYAMIBWA wari witebye
imirwano aza azisanga akarizo yagakaraze, atwengatwenga nk’aho yari afite ikimuteye
ibinezaneza. Muri ako kanya imizinga yumvikana mu gace k’amazu yari aya
GAHINDIRO, bisa neza nk’aho yari amasasu yaraswaga ku minsi y’ibirori. NGANGO
abaza atangaye cyane impamvu y’iryo raswa ry’imbunda, maze KANYAMIBWA
asubiza bwangu ati « TUGOMBA KWIZIHIZA INTSINZI.»
« Intsinzi nyabaki ? »
Amavi ya NGANGO yaraviriranaga, isasu ryari ryamusatuye ikinono n’urukweto rwe
ruratakara, ubwo kandi amasasu cumi n’abiri yose yari yamuheze mu itako.
« Ugize ngo itsinzi nyabaki ? None ntitumaze gushushubikanya umwanzi washakaga
kwigarurira ubutaka bw’inyamaswa ? »
« Ariko kandi bashenye umunara wacu twubatse bituvunnye imyaka ibiri yose. »
- « Ibyo ntacyo bitwaye. Tuzubaka undi. Ndetse tubishatse twakubaka indi nkawo
itandatu. None se NGANGO muvandimwe, igikorwa cy’ingufu tumaze gukora nta
shema wumva kiguteye ? Aha turi umwanzi yari yahigaruriye hose. Si byo ? None
tubikesheje ubuyobozi bwa MWENE DATA NYIRICYUBAHIRO KABARE,
igikingi cyose cyabohojwe umwanzi agenda amara masa. »
NGANGO yumvaga ashenguwe n’amagambo ya KANYAMIBWA.
« Ubwo rero urashaka kuvuga ko icyari icyacu mbere cyose twakishubije ? »
- « Ubwigenge bwacu ! »

KANYAMIBWA asubiriramo inyamaswa ko ubwigenge bwazo ari cyo cyari ingenzi
mu byo zaharaniraga byose. N’uko inyamaswa zikomeza urugendo rwazo zerekeza ku
ibuga. NGANGO yashengurwaga bitoroshye n’amasasu yari amuri mu itako.
Yatekerezaga akazi katoroshye yari afite imbere ye ko kuzamura bundi bushya umunara
wari wasenyutse kugeza ku musingi akumva arashishwe. Muri we ahubwo yumvaga
katangiye. NGANGO ariko na none yakomaga agatima ku kigero yari agezemo -imyaka
cumi n’umwe yose- ataretse n’ibigango bitari ibyo hambere, akarushaho gushishwa.
Inyamaswa zibonye ibendera ry’icyatsi ryikaraga mu gacu, zumvise imbunda iturika
incuro ndwi, ndetse na disikuru ya KABARE wazishimiraga ko zitwaye neza, zisanga
koko zari zigize intsinzi ikomeye. Birangiye inyamaswa zijya gushyingura mu
cyubahiro izari zaguye ku rugamba. Ikiriba gikuruwe n’amafarasi abiri -NGANGO na
NTAMABYARIRO- kigenda imbere, inyamaswa zitonda umurongo zerekeza ku irimbi
KABARE ubwe azirangaje imbere. Imihango yamaze iminsi ibiri -inyamaswa
ziririmba, havugwa amadisikuru, amasasu aturitswa ubutitsa. Kuri iyo minsi na none
buri nyamaswa yahabwaga ipera, amashyi yuzuye impungure kuri buri gisanyoni, na
buri mbwa ibisuguti bitatu. KABARE atangaza ko igitero cyitiriwe URUSYO, ko kandi
hashyizweho impeta nshya y’ubutwari, « Ipeti rya Jenerali », akaba ari na we wari
uryambitswe. Ibyishimo rusange byari bimaze kwibagiza inyamaswa akababaro zatewe
n’inoti z’impimbano. Iminsi mike nyuma y’igitero cyo ku RUSYO, ingurube zigwa ku
ngunguru ya Kanyanga yari mu cyumba zitari zagafunguye kuva zagera mu mazu ya
GAHINDIRO. Kuri uwo mugoroba inyamaswa zitangazwa no kumva urusobe
rw’indirimbo rwaturukaga mu mazu yari atuwe n’ingurube, ibitero bya
« KARABAYE ! » bicurikiranywa. Mu ma saa tatu n’igice z’ijoro, inyamaswa zibona
KABARE yambaye ingofero y’imikindo yari iya GAHINDIRO. KABARE asohokera
mu muryango w’inyuma, azenguruka inzu yuhanya yongera kwinjira. Nyamara bukeye
bwaho mu gitondo nta cyari kigikoma mu mazu y’igikingi. Habe n’ingurube n’imwe
yatambaga aho. Mu ma saa tatu ni ho inyamaswa zagiye kubona zibona
KANYAMIBWA aje asabayangwa, amaso ahondobera, akarizo kanagana
ubutanyeganyega, umubiri wose usa n’uw’indembe. KANYAMIBWA ahamagarira
inyamaswa zose kumva inkuru mbi yari azizaniye : « KABARE arimo gusamba. »
Inyamaswa zibyumvise zigwa mu kantu, zicika ururondogoro, amarira atangira
kuzibunga mu maso. Zibazaga uko zagombaga kubigenza umuyopbozi wazo aramutse
azivuyemo. Hagati aho igihuha cyazengurukaga kivuga ko RWABUKWISI yashyize
uburozi mu biryo bya KABARE. Bigeze mu gihe cy’amashoka, KANYAMIBWA
agaruka kubwira inyamaswa umurage wa KABARE ngo wumvaga ageze aharenga.
Nyiricyubahiro KABARE yari amaze guca iteka ko kunywa ibisindisha bigomba
guhanishwa urupfu. Nimugoroba cyokora, inyamaswa zumva ko KABARE atari
akirembye cyane, ndetse umunsi ukurikiyeho bwakeye KANYAMIBWA azitangariza
ko Umuyobozi wazo yarimo koroherwa. Ku gicamunsi KABARE yari yasubiye ku
mirimo ye. Ku munsi wakurikiyeho inkuru yari yabaye kimomo ko MASHIRA yari
yahawe amabwiriza yo kugura i Bunyabungo ibitabo birimo uko benga bakanacanira
Kanyanga. Hashize icyumweru, KABARE ategeka ko izinga ryari inyuma y’ubusitani
rihingwa, ubusanzwe rikaba ryari urwuri rw’inyamaswa zari zigeze mu zabukuru.
Impamvu yari uko ngo iryo zinga ryari rimaze kuba agasi, hakaba haragombaga
guterwa ibindi byatsi. Ntibyatinze ariko inyamaswa zimenya ko KABARE yishakiraga
kuhatera urutoke rw’intuntu. Muri iyo minsi na none haba ikintu kidasanzwe cyabereye

urujijo inyamaswa zose. Ijoro rimwe mu gicuku, inyamaswa zumvise ikintu kivunitse
ku ibuga zisohoka zose kureba ikibaye. Ukwezi kwaraboneshaga.
Ku mpera y’urukuta rwari rwanditseho amategeko arindwi hari harambitse urwego
rwavunitsemo kabiri. Hafi yarwo, inyamaswa zibona KANYAMIBWA wari ujunjamye
nk’uwakubiswe impiri. Iruhande rwe hari itara ryazimye, uburoso n’akadobo k’irangi
ry’umweru ryari ryacubutse. Ako kanya imbwa zihita zikikiza KANYAMIBWA,
ziramusindagiza maze zimusubiza mu nzu. Nta nyamaswa n’imwe yashoboraga
kwisobanurira icyo ibyo byari bivuze, usibye Muzehe GASHIKAZI wasaga n’ubibona
ariko ntagire icyo avuga. Hashize iminsi mikeya ariko, ubwo RUHUGA yarimo gusoma
yiyibutsa amategeko arindwi, asanga harimo rimwe inyamaswa zitibukaga neza.
Zatekerezaga ko itegetko rya gatanu rivuga ngo « Nta nayamaswa yemerewe kunywa
ibisindisha n’itabi », nyamara hari andi magambo yarengagaho. Byari byanditse ko
« nta nyamaswa yemerewe kunywa ibisindisha n’itabi NGO IRENZE URUGERO. »
***
Ikinono cya NGANGO cyari kimaze koroherwa. Inyamaswa zari zaratangiye kubaka
bundi bushya urusyo kuva ibirori by’intsinzi birangiye. NGANGO yari yanze gufata
byibura umunsi umwe w'ikiruhuko, yemera gushinjagira ashira ariko arwana ku ishema
rye. Nyuma y'akazi nimugoroba hari ubwo yabwizaga ukuri NTAMABYARIRO ko
ikinono kimurembeje, NTAMABYARIRO agahamura imiti maze yamara
kuyikanjakanja akomoza igisebe cya NGANGO. NTAMABYARIRO kandi afatanyije
na GASHIKAZI bahoraga bagira NGANGO inama yo kudakomeza kwinaniza cyane,
bakamwumvisha ko bishobora kumugwa nabi : « jya umenya ko ibihaha by’ifarasi
bidakoze mu cyuma. » Ibyo ariko NGANGO ntiyabikozwaga. Yavugaga ko nta kindi
yifuzaga usibye kubona umunara w’urusyo byibura ucagase mbere y’uko afata
ikiruhuko cy’iza bukuru. Igihe amategeko y’impinduramatwara yashyirwagaho bwa
mbere, ikigero cy’iza bukuru cyari imyaka cumi n’ibiri ku ifarasi n’ingurube, cumi
n’ine ku nka, icyenda ku mbwa, irindwi ku ntama, itanu ku nkoko n’ibishuhe. Iposho
ry’iza bukuru na ryo ryari ryarateganyijwe. N’ubwo nta nyamaswa n’imwe yari
yagafashe ikiruhuko cy’iza bukuru, muri iyo minsi zari zisigaye zibijyaho impaka
kenshi. Izinga ry’abasheshe akanguhe rimaze guharirwa urutoke inyamaswa zitangira
guhwihwisa ko mu nkike imwe y’urwuri hari hagiye kuzitirwa, aho akaba ari ho zizajya
zifatira pansiyo. Ifarasi yari igenewe mu za bukuru ibiro bibiri by’impungure ku munsi,
mu gihe cy’itumba iposho rikaba ibiro bitandatu by’ibiheri, karoti cyangwa se ipera ku
munsi mukuru. Isabukuru y’imyaka cumi n’ibiri ya NGANGO yari iteganyijwe kuba
mu Cyi cy’umwaka utaha. Hagati aho ni ko ubuzima bwarushagaho kuba bubi. Itumba
ryari rigarukanye ubukana nk’iry’ubushize, ndetse ubu noneho ibiryo byari bikeya
kurusha. Iposho ry’inyamaswa ryari ryaragabanyijwe usibye iry’ingurube n’imbwa.
Ibisobanuro bya KANYAMIBWA byumvishaga inyamawa ko kuringaniza iposho
cyane byashoboraga kubangamira Impinduramatwara. Ndetse ngo n’ubuke bw’ibiryo
bwari mu nzozi gusa z’abakorana n’umwanzi, akaba ari ntaho byari bihuriye n’ukuri.
Gusubira mu bipimo (uko ni ko KANYAMIBWA yabyitaga aho kuvuga kugabanya
ibiryo) ngo byari byabaye ngombwa yego, ariko na none ugereranyije n’ibihe bya
GAHINDIRO imibereho y’inyamaswa yari myiza bidasubirwaho. KANYAMIBWA
yasomaga vuba vuba imibare igaragaza uburyo ubwoko bwose bw’ibiryo
bwatuburwaga uko bukeye, amasaha y’akazi akaba yarabaye make, amazi y’ikibumbiro

asukuye kurusha ayo inyamaswa zahabwaga na GAHINDIRO. Imibare ya
KANYAMIBWA yagaragazaga ko inyamaswa zisigaye zirama bihagihe n’umubare
w’abana bahitanwaga n’ibyorezo wagabanutse cyane, ndetse ko inyamaswa zari zifite
isaso isukuye mu biraro byazo akaba ari nta mbaragasa nyinshi zarimo. Amagambo ya
KANYAMIBWA yagombaga gufatwa nk’ukuri kudashidikanywaho. Mu by’ukuri,
GAHINDIRO n’abe bose bari barasibanganye mu mitwe y’inyamaswa. Zarabibonaga
ko ubuzima bwari bubi ; zahoranaga inzara n’imbeho, n’imirimo itaradohoraga usibye
nijoro [inyamaswa ziryamye] Ntacyo ariko, niba iminsi ya kera ari yo yari mibi.
Kubyakira uko KANYAMIBWA yabivugaga byashyiraga inyamaswa mu mutuzo
uhagije. Byongeye kandi, mu bihe bya kera zitwaga abacakara none zari mu bwigenge,
aho KANYAMIBWA akahasobanurana ubuvanganzo buhanitse. Inda zo kugaburirwa
zari zikomeje kwiyongera. Mu Rugaryi ibishashi bine by’ingurube byari byabyariye
icyarimwe ibyana mirongo itatu na kimwe, akaba yari iminwa mirongo itatu n’umwe
yagombaga gutamikwa. Ibyo byana byari bifite amabara abiri -umukara n’umweruakaba ari nta gitangaza ko byari bifite isura imwe kuko KABARE ari yo mfizi yonyine
yari ifite ububasha bwo kwimya inyagazi yarinze. Hashize igihe KABARE atangaza ko
igihe amatafari n’ibiti bizaba bimaze kugwira hagombaga kubakwa ishuri mu busitani
bw’amazu yahoze ari aya GAHINDIRO. Hagati aho abana b’ingurube bahabwaga
amasomo na KABARE ubwe mu gikoni cya GAHINDIRO. Abana b’ingurube
bidagaduriraga mu busitani, bakaba nta burenganzira bwo gukina n’izindi nyamaswa
z’urungano bari bafite. Ni muri icyo gihe na none hatanzwe itegeko ko inyamaswa yose
izajya ihura n’ingurube izajya ihagarara ku ruhande rw’inzira, igahigamira ingurube
mbere yo gukomeza urugendo. Ingurube kandi –inzego zose- ni zo zonyine zari
zemerewe kwambara umukandara w’icyatsi ku cyumweru. Umwaka urangiye,
inyamaswa zisanga – niba atari ukubyumvishwa na KANYAMIBWA- waragenze neza,
usibye ko zari zikeneye amafaranga. Ari amatafari, ari ibiti, umucanga ndetse
n’ishwagara byo kubakisha ishuri nta na kimwe cyari cyakaguzwe. Inyamaswa
zagombaga kandi gukusanya amafaranga yo kugura imashini z’urusyo n’insinga
z’amashanyarazi. Ibintu nkenerwa byinshi na byo byaturukaga hanze biguzwe nka
peterori yo gushyira mu itara rya KABARE, isukari ya KABARE, (yari yarabujije
izindi ngurube kurya isukari ngo kubera ko yaziteraga kugira umubyibuho ukabije).
Hari kandi nk’imisumari, irangi, amakamba, amakara ndetse n’ibisuguti by’imbwa.
Inyamaswa zigurisha ibirumba by’ibijumba hamwe n’ubwatsi butoshye bwari
bwarateretswe mu rwuri. Amasezerano yo kugurisha amagi yongerwaho umubare biba
magana atandatu buri cyumweru, ku buryo uwo mwaka inkokokazi zemerewe kurarira
amagi angana n’inkoko zari zimaze gupfa kugira ngo umubare wazo ugume kuba wa
wundi. Iposho ryari ryakubiswe intorezo mu Kuboza ryongera kugabanywa na none
muri Gashyantare. Gucana amatara mu biraro byari byarakuweho kugira ngo
inyamaswa zirondereze peteroli. Ingurube zo ariko ntacyo zari zikeneye.
Ibyagabanukaga ku zindi nyamaswa zo zarabyongererwaga. Rimwe, hari ku gicamunsi
ukwezi kwa Kamena kujya gushira, inyamaswa zikubitwa n’impumuro idasanzwe zari
zumvise bwa mbere. Umubavu uteye amerwe watamaga mu gikingi hose uturutse mu
kazu kahoze ari urwengero rwa GAHINDIRO, inyuma y’igikoni. Imwe mu nyamaswa
yari izi gukeka ibwira izindi ko iyo mpumuro yari iy’amasaka akaranze ku rujyo,
zitangira gusonzera ibiheri bikaranze, uko impumuro izikubise ku zuru zikibaza niba
zirabirya bigishyushye nimugoroba. Nyamara amaso yaheze mu kirere kuko nta biheri

bikaranze zigeze zibona ku meza. Bukeye bwaho zitangarizwa ko uhereye ubwo ibiheri
byari iby’ingurube zonyine. Urutoke rwari rumaze kwera. Bidatinze inkuru zitangira
gukwira ko ingurube yahabwaga agakombe k’urwagwa kuri buri funguro, naho
KABARE we akanywera mu ruho rwajyagamo amacupa abiri.
N’ubwo bwose hari ibizazane, inyamaswa ntizabyinubiraga cyane bitewe n’uko
ziyumvishaga ko zabagaho neza zigereranyije n’imibereho yo mu bihe bya
GAHINDIRO. Zari zisigaye ziririmba kenshi, zumva amadisikuru ya KANYAMIBWA,
zikora imyiyereko. KABARE yari yarategetse ko hakorwa animasiyo rimwe mu
cyumweru mu rwego rwo kwizihiza imirwano n’intsinzi by’URUGERERO. Ku isaha
yagenwe inyamaswa zose zagombaga guhagarika akazi zikaza kuzenguruka « Urubuga
rw’Ubwigenge » mu karasisi ka gisikare. Imbere hagendaga ingurube, hagakurikiraho
amafarasi, inka zigataho, hakaza intama, ibisankoko bigaheruka. Imbwa zagendaga ku
mpande zombi bisa nk’aho zari zishinzwe kugenzura imirongo n’intambwe
by’akarasisi, na ho isake y’umukara ya KABARE yakatazaga imbere y’izindi
nyamaswa yakoze mu gahogo ! NGANGO na NTAMABYARIRO ni bo buri gihe
batwaraga umwenda w’icyatsi wari ushushyanyijeho ikinono n’ihembe. Impembe
z’umwenda zagombaga gukwega ku buryo amagambo « NYIRICYUBAHIRO
KABARE, NARAMBE ! » yasomekaga neza. Nyuma y’imyiyereko inyamaswa
zaririmbaga ibisigo n’ibisingizo by’Umuyobozi, KANYAMIBWA agasoma imibare
y’ibiribwa bitahwemaga kwiyongera, ubundi rimwe na rimwe imbunda igaturitswa.
Intama ni zo zari intyoza mu kwitabira animasiyo, ndetse indi nyamaswa yageragezaga
kwijujuta (hari zimwe koko zitari zishimiye animasiyo, zikijujuta nk’iyo ingurube
n’imbwa zabaga zidahari ko ari uguta igihe no guhangarara mu mbeho…) intama
ntizatumaga ibasha kuvuga igitekerezo cyayo. Zayizibyaga ako kanya zitera indirimba
yazo « AMAGURU ANE BYIZA, AMAGURU ABIRI BIBI ». Cyokora muri rusange
wasangaga inyamaswa zinezerewe muri ayo mahuriro mashya. Byaziremaga agatima
guhora zibutswa ko zari mu bwigenge, ko zishyiraga zikizana, ko n’ibyo zakoraga
byose zabaga zikorera. Koko rero zabaga ziririmba, ziri mu myiyereko, ziteze amatwi
KANYAMIBWA n’ibipimo bye, ijwi rirongoroye rya Rusake, inkuba zesa z’imbunda,
zinareba ukuntu akabendera gasambaguzwa n’umuyaga, ibyo byose bikazibagiza ko
ibifu byazo bihungabana, byibura akanya gato.
Muri Nyakanga, inyamaswa zitangarizwa ko URUGERERO ruhindutse
REPUBULIKA, maze biba ngombwa ko hatorwa Perezida. Umukandida yari umwe
rukumbi, bityo KABARE atorwa ijana ku ijana. Kuri uwo munsi ni naho KABARE
yashyize ahagaragara impapuro zerekana ku buryo burambuye ubugambanyi bwa
RWABUKWISI n’uburyo uyu yakoreraga GAHINDIRO. RWABUKWISI ntiyari
yagerageje gutura inyamaswa mu maboko y’umwanzi gusa nk’uko inyamaswa zimwe
zabitekerezaga, ahubwo mu gitero cyo ku Ibuga [RWABUKWISI] yari ku ruhande rwa
GAHINDIRO atihishiriye. Impapuro z’amabanga zerekanaga uburyo RWABUKWISI
ari we mu by’ukuri wari uyoboye igitero cy’abantu, ndetse ko ari we wari ubarangaje
imbere atera indirimbo y’ibigwi by’ikiremwamuntu. Ibisebe byo ku mugongo wa
RWABUKWISI (inyamaswa zari zikibyibuka) byari iby’imikaka ya KABARE
wahagobotse agahangana na kiriya cyitso !
Bigeze rwagati mu Cyi, BUMVA yongera kugaruka mu gikingi nyuma y’imyaka
myinshi yari ishize atagaragara. BUMVA yari akiri BUMVA, umunebwe
n’umuryongozi. Yari akibara inkuru z’agahugu gatemba amata n’ubuki, hamwe

inyamaswa zijya kuba nyuma y’urupfu. BUMVA yicaraga hejuru ku mwamba maze
agakubita amababa, ubwo inkuru ze zigatangira amasaha agashira : « Hariya
hejuru…murabona hirya ya kariya gacu kijimye…aho ni ho gateretse ka gahugu
k’umunezero, ni ho twe ba nyakugorwa tuzabona iruhuko ridashira ! » BUMVA
yanabwiraga izindi nyamaswa ko we ubwe yigeze gutumbagira akigererayo, akaba
yariboneye amasoko avubura ubuki ndetse n’amariba y’amata. Inyinshi mu nyamaswa
zabifatagaho ukuri. Ubuzima bwazo –ni ko zabitekerezaga- bw’inzara n’imvune
nyinshi, none ntibwagombaga kugira iherezo maze bugasimburwa n’imibereho myiza
mu isi nshya ? Ingurube na zo ntawamenya uko zabifataga. Zavugaga ko ibigambo bya
BUMVA ari ibinyoma gusa, nyamara ntizamwirukanaga mu gikingi. Zari zizi ko nta
mumaro yari afite, nyamara ntibyabuzaga ko ahabwa iposho rye ryiyongereyeho
agakoroboyi kamwe k’inzoga buri munsi.
Igisebe cya NGANGO cyari kimaze kuba inkovu. Si ugukora yasaga n’ubisezeraho
kuko ubwira bwe butahwemaga kwiyongera. Nta mugayo kandi, uwo mwaka
inyamaswa zakoreshwaga nk’abacakara. Usibye imirimo isanzwe y’igikingi no kubaka
bundi bushya umunara w’urusyo, hari n’amashuri y’abana b’ingurube yari yaratangiye
kubakwa muri Werurwe.
Rimwe na rimwe, inyamaswa zinubiraga umukanda zikagaramba, ariko NGANGO we
ntiyadohokaga. Haba mu magambo, haba no mu bikorwa, nta na hamwe byabonekaga
ko ingufu za NGANGO zitari izo yamye afite. Isura yo cyokora yasaga n’iyahindanye.
Byagaragaraga ko NGANGO yahorose gahoro. Izindi nyamaswa zamubwiraga ko
azongera kubyibushywa n’ubwatsi bw’Urugaryi. Nyamara Urugaryi rwarageze
NGANGO ntiyabyibuha. Kumubona akagatije ku ngorofani y’amabuye, wasangaga ari
nta kindi yitayeho kitari ukuzuza inyubakwa mbere yo gufata ikiruhuko cy’iza bukuru.
Ku minwa ye hasomekaga amagambo « SINZATEZUKA NA RIMWE » atari
icyumvikana kubera umunaniro. Na none NTAMABYARIRO na GASHIKAZI bongera
kumwegera bamugira inama yo kugabanya umuhate, nyamara NGANGO akomeza
kuvunira ibiti mu matwi. Isabukuru y’imyaka cumi n’ibiri yari yegereje. Nta cyari
gishishikaje NGANGO kindi igihe cyose yabonaga hari ikirundo cy’amabuye imbere
ye. Yagombaga kugira icyo akora mbere yo gufata ikiruhuko cya burundu, ku buryo
inyamaswa z’ibihe byose zizajya zimwibukiraho. Rimwe ku kagoroba, byari bigeze mu
mpera z’Icyi, sinzi aho igihuha cyaturutse kizenguruka mu nyamaswa zose ko
NGANGO yari mu ngorane. Yari yagiye wenyine -nk’uko byari bisanzwe- gutura
incuro z’amabuye z’umwihariko ku munara w’urusyo. Inuma ebyiri zahageze
ikitaraganya ni zo zatangarije inyamaswa ko NGANGO yari yagandaye ! Yari aryamiye
urubavu atabasha kwiyegura ! Hafi icya kabiri cy’inyamaswa zari mu gikingi zumvise
inkuru y’incamugongo zitanguranwa zerekeza ku kanunga umunara wari wubatseho.
Aho ni ho NGANGO yari arambaraye, yajishwe n’amaboko y’ingorofani. Ijosi ryari
ryakebanye, atakibasha no kwegura umutwe. Amaso yari yarerembuye, ibyunzwe
bitemba umubiri wose. Mu kanwa ka NGANGO urushunzi rw’amaraso rwarimo
kwisuka. Akihagera, NTAMABYARIRO akubita ibipfukamizo hasi, ahamagarana
impungenge nyinshi :
« NGANGO ! Bite ? »
« Ni mu gihaha. » Ijwi rya NGANGO ntiryarengaga umunwa.
« Ntacyo bitwaye ariko, ndatekereza ko muzabasha kuzuza umunara w’urusyo ntahari.
Nari maze gukora ikirundo gihagije cy’amabuye. Nari nsigaje kandi ukwezi kumwe
gusa ngasezera ku kazi. Mu by’ukuri nari niteguye kujya mu kiruhuko cy’iza bukuru.

Natekerezaga ko ubwo GASHIKAZI na we akuze azemererwa gutangira ikiruhuko
hamwe na njye tukajya twiriranwa. »
NTAMABYARIRO yasaga n’utumva ibyo byose :
« Reka dutabaze. Yewe ntu.. ! nyaruka vuba ubwire KANYAMIBWA. »
Inyamaswa zose uko zakabaye zitanguranwa zisubira mu gikingi kubwira
KANYAMIBWA, iruhande rwa NGANGO hasigara NTAMABYARIRO na
GASHIKAZI bonyine. GASHIKAZI wari wumiwe ari ntacyo avuga yiyamaga isazi
kuri NGANGO akoresheje umurizo. Hashize iminota nka cumi n’itanu
KANYAMIBWA arahahinguka, aza yijimye agaragaza akababaro n’agahinda. Avuga
ko Umuyobozi Nyiricyubahiro KABARE yari yakiranye akababaro kenshi inkuru
y’ibyago byari byagwiriye umwe mu bakozi b’intangarugero URUGERERO rwari
rufite, ko kandi yari yatangiye kwiga uburyo NGANGO yajyanwa mu bitaro by’i
Bunyabungo. Inyamaswa zibyumvise zirashishwa. Uretse NYIRAGASAZI na
RWABUKWISI nta yindi nyamaswa yari yarigeze irenga amarembo y’igikingi, zikaba
zitari zishimiye ko mugenzi wazo urwaye ashyirwa mu maboko y’ibiremwa-muntu.
Nk’uko bisanzwe ariko, KANYAMIBWA yumvisha inyamaswa bitamugoye ko
NGANGO yashoboraga kuvurwa na muganga w’amatungo w’i Bunyabungo agakira
bwangu kurusha kurwarira mu RUGERERO. Nyuma y’igice cy’isaha NGANGO
yasaga n’ugaruye agatege, maze atangira gusindagira yerekeza ku kiraro cye aho
NTAMABYARIRO na GASHIKAZI bari bamusasiye uburiri bwiza. Iminsi ibiri
ikurikiyeho NGANGO ntiyasohotse mu kiraro cye. Ingurube zari zohereje igicupa
cyuzuye umuti utukura zari zarakuye mu gisanduku cya GAHINDIRO, maze
NTAMABYARIRO akawuha NGANGO kabiri ku munsi nyuma yo kurya.
NTAMABYARIRO yagoroberezaga mu kiraro cya NGANGO amuganiriza naho
GASHIKAZI akamumara umwanya iruhande amukoma isazi. NGANGO ntiyicuzaga na
gato ibyamubayeho. Yumvaga aramutse yorohewe neza yari agifite imyaka itatu yo
kubaho -mu cyo yitaga amahoro n’umudendezo- aho inyamaswa zigeze mu za bukuru
zari zaragenewe. Kwiga no kwihugura ni byo yumvaga bizamubera iraha rya mbere.
NGANGO utari warigeze afata mu mutwe inyuguti zirenze enye yari agiye guharira
ubuzima bwe busigaye kwiga inyuguti makumyabiri zindi kugira ngo afate urutonde
rwose mu mutwe. NTAMABYARIRO na GASHIKAZI bazaga kuganiriza NGANGO
bakitse imirimo, bityo akaba yari wenyine ubwo ikimodoka cyazaga kumutwara ku
manywa y’ihangu. Inyamaswa zari zirimo kubagara imyumbati zihagarikiwe n’imwe
mu ngurube maze GASHIKAZI amanuka yuhanya induru ari yose. Bwari ubwa mbere
inyamaswa zumva GASHIKAZI avugira hejuru atyo, ni nabwo bwa mbere kandi zari
zimuboye akinagirana uwo muvuduko.
« Vuba ! Vuba ! Nimutebuke, NGANGO baramutwaye ! »
Zidategereje amabwiriza y’ingurube, inyamaswa zivira icyarimwe mu murima ziruka
zigana ku mazu y’ingurube. Nta bisobanuro bindi zari zikeneye kuko imodoka ifite
igisanduku yari ihagaze ku ibuga. Yari ikuruwe n’amafarasi abiri, ku gisanduku
handitse ibinyuguti binini. Akagabo kananutse kari kicaye ku ntebe ya shoferi.
Inyamaswa zirebye mu kiraro cya NGANGO zisanga kirimo ubusa nuko zikikiza
imodoka zitangira kuririmba : « URABEHO, URABEHO NGANGO ! NGANGO
IGENDERE ! EMERA BAKUJYANE… » GASHIKAZI we ariko atangira
kuzicecekesha, ati « mwa basazi mwe ! Ntimubona amagambo yanditse kuri iyi
modoka ? »
« Ssh ! ! !, Ssh ! ! !

Inyamaswa zicisha make, maze RUHUGA atangira gusoma arandaga. GASHIKAZI
aramuhigika inyamaswa zibangura amatwi zose arazisomera :
« SERUGENDO, UMUBAZI W’AMAFARASI – BUNYABUNGO.
IROTI, IMVANGE N’IKIREMVE.
ABOROZI B’IMBWA NA BO NTIBACIKWE. »
Amaze gusoma, GASHIKAZI abaza inyamaswa yitonze, ati « ibyo murumva icyo
bivuze ? Byarangiye, NGANGO bamugemuye ku munyama. »
Inyamaswa zibyumvise zicura umuborogo. Umugabo wari mu modoka na we aba
akubise ikiboko amafarasi ye, imodoka itangira kugenda yerekeza iyo hanze gahoro
gahoro. Inyamaswa ziyigenda inyuma zivuza urwamo. NTAMABYARIRO yashakaga
kwitambika imbere y’imodoka, na yo ikongeza umuvuduko. NTAMABYARIRO
agerageza kunyakura ibuguru bye by’iminimba ari na ko atera hejuru ahamagara
NGANGO. NGANGO kugeza ubu yasaga n’utumvise ibyaberaga iruhande rw’imodoka
yari imutwaye. Yumvise ijwi rya NTAMABYARIRO ni bwo yahengerezaga mu
kadirishya k’igisanduku, NTAMABYARIRO na we arushaho guhamagara asakuza.
« NGANGO weee ! ! ! Sohoka ! Va muri icyo gisanduku ! Bagiye kugukinja ! »
Inyamaswa uko zagakurikiye imodoka zikiriza icyarimwe : « sohoka ! sohoka ! ! ! »
nyamara imodoka yari itangiye kuziha intera. Inyamaswa zibazaga niba NGANGO yari
yumvise ibyo NTAMABYARIRO yamubwiye. Hashize akanya ntizongera kumubona
mu kadirishya. Inyamaswa zitangira kumva imirindi mu gisanduku. Yari iya NGANGO
wasaga n’ugerageza gufungura ngo asohoke. Habuze gato ngo imirindi ye ihindure
igisanduku ishingwe, ariko ingufu ziranga ziba nke ku buryo mu mwanya muto imirindi
itari icyumvikana. Inyamaswa zimanjiriwe zitangira guhamagara amafarasi yari akuruye
imodoka ngo ahagarare : « Bagenzi bacu ibyo murimo ni ibiki ? Nimusigeho, mwijyana
umuvandimwe wanyu ku ibagiro ! »
Amafarasi ariko nta kanunu ko kwibohoza yari afite, ni ko gushinga amatwi maze
arushaho gukundura. Inyamaswa ntizongera guca iryera NGANGO. Hashize umwanya
na none, inyamaswa igira igitekerezo cyo gufunga icyugi cyo mu marembo, nyamara
amafarasi akuruye imodoka yari yarangije kukirenga, maze uwo mwanya imodoka
irembera mu muhanda w’igihogere. NGANGO ntiyongeye kuboneka ukundi. Nyuma
y’iminsi itatu ni bwo inyamaswa zatangarijwe ko NGANGO yitabye Imana mu bitaro
by’i Bunyabungo aho bari bagerageje kumwitaho uko byari bikwiye kose. Iyo nkuru
y’incamugongo yatangajwe na KANYAMIBWA, wabwiye inyamaswa ko NGANGO
yarekanye ahibereye : « Nabaho nta kintu cyigeze kimbabaza nk’urupfu rwa
NGANGO. » KANYAMIBWA azamura ikinono yihanagura agatonyanga k’amarira.
« Nari iruhande rw’uburiri bwe kugeza ku munota wa nyuma. Nta gatege ko kuvuga
yari agifite, cyokora yanyongoreye mu gutwi ko yari ababajwe no kuva ku murimo
umunara w’urusyo utuzuye. ‘Bagenzi banjye, nimukaze umurego’, uko ni ko
yanyongoreye. ‘Nimukaze umurego mu izina ry’Ukwibohoza. Harakabaho
URUGERERO, Harakabaho Umuyobozi Nyiricyubahiro KABARE ! KABARE
ahorana ukuri !’ Ngayo amagambo ya NGANGO yadusigiyeho umurage
bavandimwe. » Akivuga ibyo, KANYAMIBWA ahindura isura. Amara akanya
acecetse, akebaguza amaso hirya no hino nk’aho yari afite icyo yikeka, abona
gukomeza. Ngo nk’uko byari byaramuguye mu gutwi, KANYAMIBWA abwira
inyamaswa ko hari igihuha cyari cyakwijwe n’abasazi bivanzemo n’ubugome, igihe
NGANGO yajyanwaga kwa muganga inyamaswa zimwe zari zarabutswe ko ku modoka
handitseho « UMUBAZI W’AMAFARASI » zihita zifata umwanzuro ko NGANGO

yari ajyanwe ku munyama. KANYAMIBWA avuga ko atatekerezaga ko hagira
inyamaswa iba igicucu bigeze aho. Ariko se inyamaswa ntizari zizeye Umuyobozi wazo
zikunda Nyiricyubahiro KABARE ? Ibisobanuro si byo byari bibuze : imodoka yatwaye
NGANGO yahoze ari iy’umunyama, nyuma aza kuyigurisha na muganga w’amatungo
utari wagahanaguyeho izina rya kera. Aho ni ho kwibeshya byari byaturutse, bihurirana
n’ubuhubutsi bwa bamwe biha kwasasa inkuru batabanje kubaza. Cyokora ibisobanuro
bya KANYAMIBWA byari byongeye kurema inyamaswa agatima. Akomeza
azisobanurira uburyo NGANGO yapfuye aryamye ku gitanda cyiza, uburyo yari
yitaweho by’agahebuzo, uburyo KABARE yari yamuguriye imiti ihenze
atagungumirije… ibyo byose bituma ugushidikanya kw’inyamaswa kuyoyoka, agahinda
zari zatewe n’urupfu rwa NGANGO kamarwa no kumva ko mugenzi wazo yapfanye
umunezero. Ku cyumweru gikurikiyeho mu gitondo, KABARE ubwe aza mu iteraniro
ry’inyamaswa maze ahavugira akajambo kagufi k’ibigwi bya NGANGO. KABARE
abwira inyamaswa ko bitashobotse kugarura umurambo wa mugenzi wazo kugira ngo
ushyingurwe mu RUGERERO, ko ariko yari yakoresheje ikizingo cy’indabo cyo
gushyira ku mva ya NGANGO. Mu minsi ya hafi kandi, ingurube zateguraga umunsi
mukuru wo kwibuka NGANGO. KABARE asoza ijambo rye yibutsa inyamaswa intego
za NGANGO ari zo « SINZATEZUKA NA RIMWE » na « KABARE AHORANA
UKURI. » KABARE asaba ko buri nyamaswa yafata izo ntego nk’izayo bwite. Ku
munsi wagenwe wo kwibuka NGANGO, ikamyoneti y’umucuruzi w’i Bunyabungo iza
mu RUGERERO ipakiye amakaziye. Kuri uwo mugoroba inyamaswa zumva urusaku
n’indirimbo byaje gukurikirwa n’induru z’amahane. Bigeze mu ma saa tanu z’ijoro
inyamaswa zumva ibintu bimenagurika nk’ibirahure n’amacupa, induru na yo ihita
irangira. Ku munsi ukurikiyeho saa sita zageze ari nta ngurube ibonetse hanze. Hagati
aho inkuru yari yabaye kimomo ko hari uwari wahaye ingurube amafaranga maze
zisengera ka wisiki ko kwinywera.
***
Imyaka irahita indi irataha. Ibihe na byo birasimburana, inyamaswa zibaho igihe kigufi
zikomeza gusigira izindi umwanya. Bigera noneho igihe nta nyamaswa zibukaga ibihe
bya mbere y’Impinduramatwara usibye NTAMABYARIRO, GASHIKAZI, icyiyone
BUMVA na zimwe mu ngurube. RUHUGA yari yarapfuye, imbwa MAGEZA,
KAJUGA na NOTI uko ari eshatu na zo zari zaravuyemo umwuka. Na GAHINDIRO
yari yaritabye Imana aguye mu kigo cyita ku basaritswe n’inzoga. NGANGO yari
yaribagiranye usibye ku nyamaswa nkeya zari zarabanye na we. NTAMABYARIRO
yari amaze gushesha akanguhe cyokora agifite agatege. Yari arengeje imyaka ibiri ku
kigero cya pansiyo, ariko kugeza ubwo nta nyamaswa n’imwe yari yagafashe ikiruhuko
cy’iza bukuru. Igitekerezo cyo gukebera inyamaswa zishaje agace k’urwuri na cyo cyari
cyarakendereye kera. KABARE yari amaze kuba igipfizi cya hambavu, afite ibiro hafi
magana abiri. KANYAMIBWA ntiyari akibona bitewe n’umubyibuho : amaso ye yari
yarafatanye ! Urebye Muzehe GASHIKAZI ni we wasaga n’aho atahindutse, usibye
akabara k’ikijuju kari karaje ku mutonzi w’izuru. Cyokora nyuma y’urupfu rwa
NGANGO, GASHIKAZI yarushijeho kwigunga no kurangwa n’umunabi. Umubare
w’inyamaswa mu RUGERERO wari wariyongereye buhoro. Inyinshi zavutse nyuma
y’Ukwibohoza zabibarirwaga n’izishaje nk’umugani, na zo kandi akenshi zabivugaga
uko bitari bitewe na politiki ya KANYAMIBWA. Mu gikingi hari hamaze kugera

amafarasi atatu yiyongeraga kuri NTAMABYARIRO. Byari ibikoko by’ibigango,
ibinyamurava n’imico myiza, ariko bikaba n’ibijibwe cyane. Nta n’imwe muri ayo
mafarasi yize urutonde rw’inyuguti ngo irenze « B ». Ibyo zabwirwaga ku kwibohoza
zabyakiraga nk’ivanjiri kimwe n’amahame y’Impinduramatwara, cyane cyane iyo
byabaga bivuzwe na NTAMABYARIRO zubahaga nka nyina. Cyokora ntawahamya
niba zarasobanukirwaga. Igikingi cyarimo ubusugire kurusha mbere. Mu kwivugurura
cyari cyaraguweho imirima ibiri inyamaswa zari zaraguze na GITERA. Urusyo
rukaragwa n’umuyaga rwasyaga impungure, ingano ndetse n’imbetezi, ariko nta
mashanyarazi rwatangaga. Inyamaswa zari zaratangiye kubakira urundi rusyo ku
ruhande zishyizeho umwete ; KANYAMIBWA yazishishikazaga azibwira ko igihe
ruzaba rwuzuye imoteri y’amashanyarazi yagombaga guhita itumizwa. Naho
amashanyarazi mu biraro, amazi ashyushye n’akonje mu bizenga byo kwiyuhagiriramo,
iminsi itatu y’akazi mu cyumweru…inyamaswa ntizari zikirota ibyo bitangaza zari
zarasezeranyijwe n’umukurambere RWABUKWISI ! KABARE yari yarabyamaganye
yumvisha
inyamaswa
ko
bibangamiye
imyumvire
y’Impinduramatwara.
Yazisobanuriraga ko imibereho isumba indi yose itangwa no gukorana umurava,
bakirinda kandi kwaya. Byagaragaraga ko n’ubwo URUGERERO rwari rwarakize,
inyamaswa zo nta nyungu zari zibifitemo –usibye ingurube n’imbwa nyine. Ahari byaba
ari uko ingurube n’imbwa ari zo zari zisigaye ari nyinshi. Si ukuvuga ko zo nta mumaro
zari zifite – oya, ntizimvebe !- Buri yose mu rwego irimo yari ingirakamaro. Nk’uko
KANYAMIBWA atahwemaga kubisobanura, hari imirimo itarangira y’ubuyobozi nko
gutegura gahunda y’imirimo ndetse n’ubugenzuzi. Ako kari akazi izindi nyamaswa
zitari zifitiye ubushobozi bitewe n’uko zari injiji. Urugero, KANYAMIBWA
yazibwiraga ko ingurube zagiraga imvune nyinshi mu gukora ibyo bita « amadosiye »,
« amaraporo » n’ « inyandiko-mvugo » bya buri munsi. Ibyo byose byagombaga
gushyirwa ku bipapuro binini mu nyandiko, byamara kuzuzwa neza bikajugunywa mu
ziko. Akamaro ka byo kabaga karangiye. Ibi kandi ngo ni byo iterambere
ry’URUGERERO n’imibereho myiza y’abaturage barwo byari bishingiyeho. Ntubaze
rero impamvu ingurube cyangwa imbwa zidahinga cyangwa ngo zisarure byibura
imyaka yeze. Nyamara ni zo zari nyinshi zikaba n’abaryi badahigwa. Na ho ku zindi
nyamaswa, ubuzima bwazo -nk’uko zabyiboneraga- nta cyari cyarahindutse. Akenshi
zabaga zishonje, zaryamaga habi, zashokaga ku kibumbiro, zakoreshwaga
agatunambwene mu mirima ; mu Itumba imbeho ntiyatumaga zitora agatotsi, mu Cyi na
bwo bikaba uko kubera isazi. Rimwe na rimwe izishaje zageragezaga kuzunguza
ubwonko ngo zirebe niba uko ibintu byari byifashe hari icyiyongereye cyangwa
cyagabanutse ku mibereho yo mu bihe by’ukwibohoza ubwo GAHINDIRO
yameneshwaga, nyamara ntizabashaga kwibuka. Nta kintu zashoboraga kugereranyaho
ubuzima bwazo mu bihe zari zigezemo. Nta kindi bwari bushingiyeho usibye amalisiti
y’imibare zagezwagaho na KANYAMIBWA, imibare yerekanaga buri gihe ko ibintu
byarushagaho kuba byiza. Inyamaswa zasangaga ibibazo byazo ari nta mikemurire byari
bifite, nta n’umwanya zari zifitiye wo kubirondogoraho. Muzehe GASHIKAZI ni we
wenyine wanyuzagamo akabara inkuru z’ukuntu yibukaga buri kantu kabayeho mu
buzima bwe -ni we wari ufite imyaka myinshi mu gikingi cyose. Yabwiraga izindi
nyamaswa ko nta gihe ibintu byigeze birushaho kuba byiza cyangwa ngo birusheho
kuba bibi, ko bitanashobokaga guhinduka, avuga nk’inzara, imibereho mibi muri
rusange, ndetse yavugaga ko ibyo gutenguhwa n’izindi nyamaswa byari « iteka
ridakuka ry’Umuremyi ». Nyamara kandi ntibyabuzaga inyamaswa kugumana icyizere.

Byongeye, nta kanya na gato zashoboraga kwibagirwa ko zifite ishema n’icyubahiro
cyo kuba zarabohoje URUGERERO. Ni cyo gikingi kimwe rukumbi mu Rwanda rwose
cyari gifitwe n’inyamaswa, ari zo zigicunga. Nta nyamaswa n’imwe -uvuye ku rucanda
ukagera ku zisheshe akanguhe, yemwe na za zindi zaguzwe mu bikingi by’i kantarangeitarabyishongoraga. Igihe cyose zumvaga imbunda ituritse, zikabona akabendera
k’icyatsi kerera mu bicu, ibyishimo n’ishema ryinshi byazisabaga umutima, ibiganiro
bigahinduka imyato y’ubutwari inyamaswa zerekanye mu bihe byahise ubwo
GAHINDIRO yahambirizwaga, ubwo inyamaswa zandikaga amategeko arindwi
y’Impinduramatwara, ndetse n’igihe inyamaswa zasubizaga inyuma ibitero by’abantu
zikerekana ko zitavogerwa. Nta na rimwe inyamaswa zatakazaga icyizere cyazo.
Zemeraga ko hazabaho Repubulika zari zarahanuriwe n’umukurambere NTWARI,
ubwo imisozi n’ibibaya byiza by’u Rwanda bizaba ari iby’inyamaswa, ikiremwa-muntu
kitahakoza ibirenge. Iyo Repubulika yari yitezwe : yashoboraga kutabaho mu bihe bya
hafi, yashoboraga no kubaho inyamaswa zayitekerezaga zitakiri mu buzima ; icyari
kizwi gusa ni uko yagombaga kubaho. Ndetse byashobokaga ko hamwe na hamwe hari
hacyumvikana injyana ya « KARABAYE ! » yaririmbwaga mu ibanga rikomeye.
Byarashobokaga ko imibereho yazo itari myiza na gato, ndetse ko ibyo zarotaga atari ko
zabigeraho byose ; uko biri kose ariko, zari zizi ko hari icyo zirusha ibindi bikoko byo
mu Rwanda. N’ubwo zasonzaga, iyo nzara ntizabaga ziyitewe no gutega umunwa bya
bikenya ngo ni ibiremwa-muntu ; niba zaravunikaga, nta wundi zatunekerwaga
zarikoreraga. Nta kiremwa kigenza amaguru abiri cyazibagamo, nta n’iyo muri zo izindi
zahamagaraga ngo « Shobuja ». Inyamaswa zose zarareshyaga.
Umunsi umwe, hari mu ntangiriro z’Icyi, KANYAMIBWA ategeka intama zose
kumukurikira, azijyana mu nkike imwe y’igikingi yari iteyemo ishyamba. Umunsi wose
intama zirirwa zirisha ubwatsi butoshye, KANYAMIBWA aziragiye. Bigeze
nimugoroba KANYAMIBWA ataha wenyine, abwira intama kwigumira muri ibyo biti,
dore ko nta n’imbeho yari ho. Icyumweru cyose kirangira ari nta nyamaswa yongeye
guca intama iryera. KANYAMIBWA yabaga ari kumwe na zo igihe kinini cy’umunsi.
Yavugaga ko hari akaririmbo gashya yashakaga kwigisha intama, bityo akaba yari
akeneye ubwiherero. Nta gihe cyashize nyuma y’uko intama zigaruka mu biraro, rimwe
inyana zisubira iswa haba « agatendo. » Inyamaswa zari mu nzira ziva ku kazi ku
nyubakwa yazo zumva umuborogo uteye ubwoba w’ifarasi. Inyamaswa ziguma aho zari
zigeze, zumviriza zaguye mu kantu. Ijwi zari zumvise ryari irya NTAMABYARIRO.
Ku muborogo wa kabiri zose zikwirwa imishwaro zitanguranwa kugera mu biraro. Ni
bwo zabonaga ibyo NTAMABYARIRO yari yabonye: ingurube yatemberaga ihagaze
ku maguru abiri y’inyuma. Ni impamo da ! Ni KANYAMIBWA zabonaga !
Ntiyanyarukaga bitewe n’umubyibuho w’ingurube itari imenyereye kugendesha
amaguru abiri, ariko na none ntiyadandabiranaga. Hashize akanya ingurube zisohoka
mu nzu zitonze umurongo, zose zigendera ku maguru abiri y’inyuma. Zimwe zagendaga
neza kurusha izindi ; ndetse imwe cyangwa ebyiri zasaga n’izikeneye akabando ko
kwicumba. Cyokora zazengurutse imbuga ziyirangiza ari ntayikojeje amaguru y’imbere
hasi. Muri uwo mwanya imbwa zitangira gukankama, isake y’umukara na yo igorora
umuhogo, maze inyamaswa zibona KABARE asohokanye isheja akimbagira ku maguru
abiri. Yari agaragiwe impande zose n’imbwa ze, nuko atambagira imbuga yitwaje
akabando gatatse amasaro yari afatishije ikinono. Inyamaswa zari zaguye mu kantu.
Zari zitangaye cyane zifite n’ubwoba bwinshi, zikihinda zegerana uko umurongo


Aperçu du document Ingoma y'ingurube.pdf - page 1/53
 
Ingoma y'ingurube.pdf - page 2/53
Ingoma y'ingurube.pdf - page 3/53
Ingoma y'ingurube.pdf - page 4/53
Ingoma y'ingurube.pdf - page 5/53
Ingoma y'ingurube.pdf - page 6/53
 




Télécharger le fichier (PDF)


Ingoma y'ingurube.pdf (PDF, 464 Ko)

Télécharger
Formats alternatifs: ZIP



Documents similaires


ingoma y ingurube 1
ndi umunyarwanda
akagozi ka bugingo
mont jali final newsletter no 11 small
amoko mu rwanda muri kamena 1960
brieflogotypekazkabar

Sur le même sujet..