AKAGOZI KA BUGINGO .pdf



Nom original: AKAGOZI KA BUGINGO.pdfTitre: AKAGOZI KA BUGINGOAuteur: BAHIZI Olivier UWINEZA

Ce document au format PDF 1.4 a été généré par Microsoft® Office Word 2007, et a été envoyé sur fichier-pdf.fr le 31/12/2014 à 18:38, depuis l'adresse IP 62.205.x.x. La présente page de téléchargement du fichier a été vue 1292 fois.
Taille du document: 463 Ko (20 pages).
Confidentialité: fichier public


Aperçu du document


AKAGOZI KA BUGINGO
[work in progress]
Abanyarwanda baravuga ngo ‘umugani ugana akariho’.
Birantangaza rero, kubona umugani ushobora kumara
imyaka irenga magana atanu, ugikoreshwa, ndetse ukaba
ukifitemo ukuri kujyanye n’ubuzima tubaho muri ino
minsi.
BAHIZI Olivier UWINEZA
31/12/2014

BAHIZI Olivier UWINEZA

Akagozi ka Bugingo

Impamvu y’iki gitabo

Muri iki gitabo ndashaka kuvuga ku migani migufi, nibwira ko ifite ubuhanga n’ubushishozi muri
yo. Imwe muri iyo migani iracyakoreshwa, bivuze ko n’uyu munsi igifite akamaro.
Iyi migani kandi, ikaba yaranakoreshwaga mbere y’uko abanyarwanda bamenya gusoma no
kwandika.
Abanyarwanda baravuga ngo ‘umugani ugana akariho’. Birantangaza rero, kubona umugani
ushobora kumara imyaka irenga magana atanu, ugikoreshwa, ndetse ukaba ukifitemo ukuri
kujyanye n’ubuzima tubaho muri ino minsi.
Ikindi kintangaza cyatumye nifuza kwandika iki gitabo, ni uko iyo migani, nasanze hari aho
ihuriye n’izindi mvugo, ibitekerezo cyangwa imyumvire numvise ahandi, mu zindi ndimi.
Ibi bimpa guhamya ko iyi migani y’iwacu, ifite agaciro n’uburemere bumwe, haba iwacu mu
Rwanda cyangwa se mu muryango mugari w’abatuye isi. Iyi migani nibwira ko yafasha ingeri
z’abantu bose, abato n’abakuru, abakire n’abakene, abize n’abatarakandagiye mw’ishuli,
abishimye n’ababaye,…
Ariko cyane cyane iyi migani nibwira ko ifasha uwo ariwe wese ushaka guhindura ubuzima bwe.
Uwifuza guha ubuzima bwe icyerekezo, kubuha icyanga no kubuha ireme. Uwifuza kuba
ingirakamaro ku bandi, cyane cyane yihereyeho.
Nicyo gitumye ntangirana n’umugani ugira uti:

Umutwe wa mbere

KAMI KA MUNTU NI UMUTIMA WE.

Uyu mugani bawucira iki?
Abanyarwanda bawuca iyo bagira ngo berekane ko umuntu yiyobora. Ko muntu muri kamere ye,
yaremwe yigenga, ko afite uburenganzira n’ubushobozi bwo guhitamo icyo ashaka, icyo akora,
aho ajya, aho aba, abo abana nabo, ko umuntu ari gatozi.
N’ubwo habaho abayobozi bo mu nzego zinyuranye, zaba iza gisivili, iza gisirikare, iza gipolisi, iza
politike, iz’amadini, iz’imiryango tuvukamo, iz’amashuli n’izindi ntarondoye, aba bayobozi bakaba
batanga amategeko agenga buri wese, ubishatse cyangwa utabishatse; ariko ubundi muntu
arigenga. Cyangwa se byibuze afite uburenganzira bwo kwigenga.
Yego ndabizi ko hari ibihugu biyoborwa n’ibindi (ku bushake cyangwa ku ngufu), ndazirikana ko
hari abafunze muri za gereza n’abafungishijwe ijisho cyangwa igitsure cy’urukundo, rwaba urwo
mu buriri cyangwa urwa kibyeyi. Ndabizi ko hari abafungishijwe amasezerano basinye ku
bw’ibibazo barimo, igihe bayasinyaga. Ariko mbere y’uko ibyo byose bibaho, mbere y’uko babura
ubwo burenganzira, MUNTU ARIGENGA.
Ngarutse kuri wa mugani, “Kami ka Muntu”, harimo nyine ijambo ‘kami’,rishaka kuvuga
ubuyobozi, hanyuma mu gice cya kabiri cy’umugani, abanyarwanda bakemeza ko nta wundi
uyobora muntu usibye umutima we.
Ubutegetsi bwose buragerageza, amadini ni uko, amashuli nayo agashyiraho akayo, abanditsi
n’abahanuzi sinakubwira, abaganga nabo bakajyaho, abacuruzi bakagerageza, bose bashaka
kuyobora Muntu, ariko Muntu ajya iyo ashaka byanze bikunze.
Bimwe mu bibazo Muntu agira mu buzima bwa hano kw’isi, ibyinshi bishingiye ku kumenya
gukoresha ubwo bwigenge afite.
Reka tugerageze kubireba muri rusange, kuko ibyinshi tubisangiye.
Intambara, inzara,indwara, guta umutwe, guhungabana, agahinda gahoraho, kwigunga, kugera
n’aho umuntu yanga ubuzima akifuza gupfa, yanabishobora akabikora, ndetse akanica n’abo
yabyaye, ibi byose mvuze haruguru tumaze kubimenyera. Niyo makuru twumva, dusoma,
tunabona buri munsi. Nta gitangaza kirimo. Ahubwo iyo ibinyamakuru bitavuze ko byadogereye,
cyangwa natwe ubwacu iyo tuganira ntitwumve byacitse, tuvuga ko nta nkuru irimo.
Ibi byago cyangwa aka kaga isi n’abayituye barimo uyu munsi, byahozeho. Mbere yacu abantu
baricanaga, inzara zahozeho, indwara ni uko, inzangano n’ishyari nabyo rugeretse. Abakene
n’imfubyi bahozeho, nta gishya mu byo tubona kitabagaho, cyangwa kitabayeho. Ikimenyimenyi,
ni uko tubifitiye amagambo, n’inyito zibisobanura. Bishatse kuvuga ko atari twe bibayeho bwa
mbere, ko n’abatubanjirije babibayemo, mu buryo bwabo. Akaga, ibyago n’umuruho ni umurage
tuvana ku baduhaye ubu buzima.

Sinanze kuvuga ko ubuzima bugira n’ibyiza, ahubwo ndashaka kubanza ku bitagenda ngo tugende
dushaka inkomoko yabyo, maze tuze kubibonera umuti.
Ibi bibazo byose rero tubamo, twabisigiwe n’abakurambere, nabo babihawe na ba se, gutyo gutyo.
Natwe tuzabiraga abandi bazadukurikira, nabo bigeragereze, nta kundi, ni ko ubuzima bumeze.
Amaherezo?
Abanyarwanda barongera bagaca umugani ngo “amaherezo y’inzira ni mu nzu”.
Iyo nzu irimo amahoro n’umutekano, izira indwara, izira amatiku n’intambara, icyo gihugu
gitemba amata n’ubuki kiba he? Ni he muntu yajya akaba ahunze ibibazo? Abanyafurika benshi
bibwira ko ari i Burayi, abanyaburayi bakibwira ko bagiye muri Amerika byagabanuka.
Abanyamugi bakifuza kubihungira mu cyaro, bityo bityooo… Muntu akirirwa azenguruka isi
yifuza ahari amahoro n’imibereho myiza.
Iyo muntu abonye ko kw’isi ayo mahoro n’ubutunzi bidashobotse, akoresha umutwe we, kugira
ngo abone ibisubizo. N’ubusanzwe aba yakoresheje umutwe we, ubwenge n’ubushobozi afite ngo
yikemurire ibibazo, ariko iyo bibaye byinshi, aravuga ati: “reka nizere ko nyuma y’urupfu hari
ubuzima bwiza”. Agatangira gusenga no kwambaza Imana nzima, akambaza abazimu n’ibindi
binyabubasha. Muntu ibyo yabikoze kuva kera na n’ubu aracyabikora. Muntu azi ko hari imana
zimusumbya ubushobozi, zishobora kumuhindurira ubuzima hano kw’isi, ndetse na nyuma
y’urupfu. Niyo mpamvu asenga. Niyo mpamvu atura ibitambo, kuko azi ko ibintu byose bifite
ikiguzi.
Muntu ntako atagira ngo acyemure ibibazo bye ku giti cye. Abyivurugutamo, akisunga abandi
babihuje ngo bafatanye. Akajya mw’ishuli ngo abibonere igisubizo, agasoma ibitabo yizera ko
abandi bamutanze kumenya uko babikemura, Muntu aragerageza pe! Muntu ntako atagira kuko
agera n’aho yemera ubuzima buzaza. Muntu aho ava akagera, akoresha ingufu ze zose,
iz’ubwenge, iz’umubiri n’iz’umutima, izo mu kirere, izo mu mazi, ku butaka n’ikuzimu, mu bitabo
no mu mandwa, Muntu nta cyo asiga inyuma, kugirango yisohore mu bibazo. Muntu aravunika
cyane.
Ariko ikibazo cya muntu ni kimwe: ni uko ajya gushakira kure. Muntu yizera abandi kurusha uko
yiyizera ubwe. Muntu ntakiyobora, ahubwo agengwa n’abandi.
Tugarutse kuri wa mugani wacu: “KAMI KA MUNTU NI UMUTIMA WE”. Muntu namenya cyangwa
niyemera ko yiyobora, akareka kugendera ku bandi azaba afite igisubizo cy’ibibazo bye mu
biganza.

Muntu agengwa n’ubwoba.
Muntu agengwa n’ubwoba kuva akiri mutoya.
Kuva tukivuka kugera dupfa, buri gihe duhora dutegereje amabwiriza y’abandi, batubwira ibyo
dukora.
Ibyo twita kurera ntabwo aribyo, ahubwo ni ugutegeka. Umwana kuva avuka bamutoza
gukurikiza amategeko, bamubwira ibyo akora, atumva n’impamvu. Ababyeyi nabo kuko
babitojwe batyo, bakabimutsindagiramo, kugera ubwo aba imashini igendera ku mabwiriza
yashyizweho n’inzego zinyuranye. Ubuzima bwa muntu bugizwe na za “KIRAZIRA” zitagira uko
zingana. Iyo agenje uko batamubwiye, cyangwa iyo atekereje binyuranye n’uko abandi
batekereza, agongana n’amategeko ahana.
Ayo mategeko ni agomba kutuyobora no kuduha umurongo tugenderaho, abayaduha nabo
bayasanzeho, bayemera batyo. Kuyahindura bisaba igihe. Ariko amenshi muri yo, niyo atera
ibibazo aho kubicyemura. Aya mategeko ni amabwiriza akenshi ashingiye ku nyungu z’abafite
ubuyobozi.
Inyungu nazo zishingiye ku bwoba. Ubu bwoba buterwa n’uko buri wese aba yumva ko hari icyo
agiye kubura, kigatwarwa na mugenzi we. Twibwira ko mugenzi wacu atubangamiye. Kuva tukiri
bato, biri muri kamere-muntu.
Umwana iyo akurikijwe bimusaba igihe kwemera murumuna we. Ndetse n’iyo atarakurikizwa,
gusangira n’abandi ibikinisho bye biramugora. Niho haturuka imvugo igira iti: ‘naka ari
kw’ibere!’ Bivuga ko akunzwe yitaweho nk’umwana utaracuka. Uri kw’ibere rero arikomeraho,
ku buryo gucuka biba intambara.
Ahari inyungu, havuka amakimbirane, kuko buri wese akurura yishyira. Icyo gihe haba hari ibice
bibiri cyangwa bitatu bihanganye, kimwe kirwanira inyungu zacyo. Ibi bigaragaza bwa bwoba,
dukurana kuva tukiri kw’ibere, tukarinda tubusazana, kuko twibwira ko mugenzi wacu, kabone
n’iyo yaba ari umuvandimwe twonse rimwe, hari icyo agiye kudutwara. N’iyo twemeye gusangira,
tugira ubwoba ko ibyo dusigaranye biza kuba bicye, ntibiduhaze. Ibi bibyara urwicyekwe.
Urwicyekwe rubaho hagati y’impande ebyiri zihanganye. Abanyarwanda baravuga ngo: “Ahari

abantu hanuka uruntu-runtu!”
Urwo runtu-runtu nirwo rubyara amakimbirane. Ahari urwicyekwe haba habuze ikizere.
Iyo ikizere cyabuze mu bantu, hasigara urwango, rukurikirwa n’umwiryane, uzabyara intambara
byanze bikunze.
Intambara si iy’amasasu gusa. Intambara itangira kare, ihereye mu mutima, ikagera mu mutwe,
ikaza mu magambo, ikagera mu dukorwa duto duto, dusa nko guhimana cyangwa gushotorana,
ikaza kugera mu manza imbere y’inkiko. Amategeko akagerageza kwereka buri wese aho
inyungu ze ziherereye n’aho zigarukira.
Amategeko yahozeho. Hari ay’umuryango muto tuvukamo, ashyirwaho n’ababyeyi, hakaba
n’amategeko yahozeho mu muryango mugari. Turongera tugasanga amategeko aho dutuye mu
baturanyi, ku misozi, mu turere, kugera ku rwego rw’igihugu, yewe akazanagera ku rwego
mpuzamahanga.

Aya ni amategeko y’abantu. Ku rundi ruhande tuhasanga amategeko y’IMANA. Uko buri wese
yemera, agenda agira amategeko abamoyobora bamuha. Uko imana ziba nyinshi mu bantu batuye
isi, ni nako amategeko yazo agenda aba menshi nayo. N’ubwo hariho amadini cyangwa abantu
bemera Imana imwe, ntibivuga ko amategeko agabanuka. Impamvu ni uko, nyuma y’amategeko
y’Imana, abanyamadini nabo bashyiraho ay’abo.
Biragarara ko amategeko agenga muntu ari menshi. Bitewe n’aho abarizwa, aho yavukiye se, idini
abamo, umwuga akora, imyaka afite, igitsina cye, ikipe afana, ishyaka rye rya politike n’ibindi
n’ibindi muntu ajyamo abizi cyangwa atabizi, abishaka cyangwa atabishaka. Aho ageze hose
bamubwira ko hari amategeko ahagenga, atajyanye n’aho avuye. Kandi akagomba kuyubahiriza.
Bitihi se, akisanga imbere y’ubucamanza, iyo atibonye mu munyururu. Cyangwa se agahezwa,
akaba igicibwa.

Umuntu agongana n’amatageko ate?
Twabonye ko ahari abantu hanuka uruntu-runtu. Rubyara urwicyekwe, kubera gushaka
kwikubira no kurwana ku nyungu zacu bwite, dushaka kwikubira nyine. Ibi byose biturutse ku
bwoba, buterwa n’uko twibwira ko hari icyo tugiye kubura nituramuka dusangiye. Cyangwa se ko
ibyo tugiye gusangira bitubana bicye.
Ibi byose bituma ikizere kigabanuka mu bantu, ndetse kikabura pe. Ahabuze ikizere rero,
urwango rurahataha, amakimbirane akavuka maze akabyara intambara. Amakimbirane
n’intambara nibyo bituma tugongana n’amategeko yashyizweho n’abantu, cyangwa se n’imana.
(Biraterwa n’icyo buri wese yemera, kuko ibi nabyo ari isoko y’amakimbirane n’intambara.)

Ubwoba buturuka kuki?
Ubwoba bushingiye ku bintu bibiri: ibitekerezo n’igihe. Aha harakomeye.
Twibuke ko buri wese muri twe yigenga, afite uburenganzira bwo kubibona uko ashatse,
kubyemera cyangwa kutabyemera sicyo kibazo, ikibazo ni ukubitekerezaho.

Igihe ni iki?
Igihe kigabanijemo ibice bitatu. Hari igihe cya none aha, igihe cyashize n’igihe kizaza.
Ubu none aha uriho urasoma ibi, cyangwa urabyumva, cyangwa hari undi uriho abikuganiriza.
Mu kanya gashize, cyangwa se ejo hashize wari mu bindi. Icyo ni igihe kindi cyashize. Mu
mwanya uza kuza uraba uri mu bindi, uri kumwe n’abandi cyangwa se uryamye. Ejo cyangwa mu
myaka izaza uzaba uri mu bindi, uri ahandi cyangwa se utekereza ibindi. Ibyo ni ibyo mu gihe
kizaza. Nacyo ni ikindi gihe.
Ibyo tubyumvikanyeho ko ibihe ari bitatu. Ariko turoye neza, twitonze tukareba muri bya bihe uko
ari bitatu, byose biherereye mu gihe kimwe, ubu none aha. Ejo hashize n’ejo hazaza byitwa gutyo
kuko hariho none aha.

Igitekerezo ni iki?
Ku bwanjye igitekerezo ni amashusho. Biragoye gusobanura igitekerezo, kuko nyine ari
amashusho, adafatika ngo uyakoreho. Ubwenge bwa muntu nabugerereranya n’imashini ihora
ikora. Ibyo ikora ni amashusho, afite inyito (amazina).

Hari ubwo igitekerezo runaka kiba kitarabonerwa izina mu rurimi runaka nyir’ugutekereza
akoresha, maze akifashisha irindi zina ryo mu rundi rurimi azi. Ariko iyo bimuyobeye, ya mashini
(ubwonko ) yihimbira irindi jambo risobanura ya shusho imaze kurema. Hakaboneka ijambo
rishya rijyanye n’ishusho y’icyo nyiri ugutekereza abona.
Iyi mashini idasiba gukora (usibye iyo igize impanuka), ibyo ikoze ibyohereza mu buryo
bw’amagambo cyangwa bw’ibikorwa. Nyiri ugutekereza ashobora kuba abona ibyo atekereza,
ariko atabasha kubyumvisha cyangwa kubyereka abandi.
Kugira ngo ubwonko bukore ya mashusho, bisaba ko bwifashisha ibyo bwabonye, bwabwiwe
cyangwa bwumvise. Bwifashisha igihe.
Ubwonko cyangwa ubwenge buherereye mu mutwe. Nkaba nakwemeza ko benshi mu nyoko ya
muntu, bakoresha amashusho y’ibyahise. Ntiwatekereza utifashishije ibyo wumvise, wabonye
cyangwa wabayeho. Ibyahise ni izingiro ry’ubuzima bwa muntu. Iyo wibagiwe ibyo wabonye
cyangwa wize, cyangwa wabwiwe, cyangwa uwo uri we, kaba kakubayeyo. Ni ngombwa ko ubwo
bubiko bw’ibyabaye n’ibyahise, tubufata neza, kuko ariho muntu ashingiye.
Bitabaye ibyo, muntu yajya akanura gusaaa, ibyo abona ntibigire icyo bimubwira, ndetse
byanagera kure ntanabashe no kuvuga, kuko ibyo tuzi byose biherereye mu bubiko
bw’ibyabayeho, twarazwe n’abatubanjirije kubaho.
Kugira ngo muntu abashe kubaho igihe arimo, aricyo cya none aha, kugira ngo abashe kugena
uko azabaho ejo hazaza, muntu akeneye kujya kuvoma kw’iriba ry’ejo hashize.
Umuntu uriho, utekereza, ahora asubira inyuma, ajya imbere, agaruka aho ari. Muntu ahora
azunguruka mu gihe nyamukuru. Icyo nita igihe nyamukuru, ni ejo hashize, ejo hazaza, n’uyu
munsi nyirizina. Ni ukuvuga ko ibihe byose biri muri “ubu none aha”.
Uri uwo uri we ubu, kuko wabayeho ejo. Ejo uzaba uwo ushaka kubawe, bihereye none aha. Ufite
ishusho y’icyo ushaka kuba cyo ejo hazaza. Kugira ngo bikunde, uzabe icyo ushaka, ugomba
kubikoraho none aha.

Muntu ari mu rugendo rudashira.
Iyo utekereje ejo hashize, mu mutwe wawe, yewe no mubiri rusange, urabibona, urabyumva,
wibona ejo hashize. Iyo wifuje ikintu, cyangwa ushaka kuzaba ahantu mu bihe bizaza, mu mubiri
no mu mutwe, hazamo amashusho y’ibizakubaho.
Gutekereza ku byakubayeho, cyangwa ibyabaye ku bandi mu gihe cyashize, hari amashusho
avuka muri wowe, agendanye n’ibyo utekereje. Ayo mashusho atuzamo, y’ejo hashize n’ejo
hazaza, agendana no kwishima cyangwa kubabara, guseka cyangwa kurira. Aya mashusho akura
umutima cyangwa akawuhumuriza. Ngaho aho ubwoba buva.
Ubwoba buturuka mu bitekerezo, bituremamo amashusho y’ibyabaye cyangwa ibyo ducyeka ko
bizabaho. Aha twafata amagambo atatu: IGIHE, IBITEKEREZO, UBWOBA.
Tugaruke kuri wa mugani wacu: “KAMI KA MUNTU NI UMUTIMA WE”
Ibitekerezo biba mu mutwe mu bwonko; naho ubwoba tubwumva mu mutima.(Ku banyarwanda
umutima tuvuga, ubanza uba mu nda, kuko iyo hari ikigukanze niho ufata.)

Tuzi neza ko umuntu ufite ubwoba adatekereza neza. Akenshi afata ibyemezo ahubutse, bisa nko
gukiza amagara ye. Ubwo bwoba abugira kuko aba yibwira ko hari ikiri bumubeho nadakora
gutya cyangwa kuriya. Ni ukuvuga ko aba afite ubwoba bw’igihe kiri imbere. Ntabwo ushobora
kugira ubwoba bw’ibintu utarabona, kuko nta mashusho yabyo ufite, ntayo wibitsemo.
Ariko se kuki dutinya urupfu? Twaba twarigeze gupfaho? Cyangwa ni uko twabibonye ku bandi?
None se iyo umuntu apfa, ko atari njye upfa kuki mbabara nkaho bindiho? Mpuriyehe n’undi
muntu? Kuki iyo ndeba amashusho y’abantu bapfa cyangwa bari mu kaga, ayo mashusho
angiraho ingaruka, n’ubwo baba bari kure yanjye, kabone n’ubwo ibyo mbona byaba byarabaye
kera? Mpuriye he n’abandi? Kuki mbabara iyo mbonye inyamanswa ibabara? Kuki hasa n’ahariho
umuryango, cyangwa ikirongozi gifatanije abantu n’ibintu ? Uwo muryango cyangwa ikirongozi
bikaba bitagira imipaka, y’igihe cyangwa y’ahantu ! Ibyabaye mu gihugu runaka, mu myaka ijana
ishize bingera ku mutima (nabi cyangwa neza), nubwo njye nibwiraga ko ntaho mpuriye nabyo.
Ndibwira ko igihe nta mupaka kigira. Ejo hashize, ejo hazaza, byose biri muri ubu none aha. Kuko
ibyabaye ejo hashize bingira ho ingaruka. Ibyo nkora none aha mbisanga imbere. Twibuke wa
mugani wundi ngo : ‘UGIRA INEZA UKAYISANGA IMBERE!’

Ni iki rero gifite agaciro, ari ejo hashize, ari n’ejo hazaza, cyangwa ubu none aha?
Ibyabaye ntacyo nabikoraho, usibye kubitekerezaho, nta n’ubwoba byagombye kuntera kuko
byashize. Ariko nkurikije ubushishozi mfite n’ubwo abandi bambanjirije, ibyabaye bishobora
kongera kubaho ejo hazaza. Cyangwa n’aka kanya. Ni na bwo bwoba cyangwa ibyishimo mfite
none aha.
Ubwoba cyangwa ibyishimo biza bityo muri njye, nta kintu nabikoraho sinabihagarika. Impamvu
ni uko n’ubwo njye nagerageza kwishima cyangwa guhora nishimye, abandi tubana, cyangwa
babayeho, bantera agahinda cyangwa ibyishimo, kuko mba rwagati muri bo. Cyangwa se kuko
duhujwe na cya kirongozi cy’ubuzima.
None se nicare ndebere gusaaa, ntegereze kwishima cyangwa kubabara, binturutseho cyangwa
bitanturutseho? Oya, ndibwira ko nshobora kugira icyo mpindura mu buzima bwanjye, ku buryo
ibyabaye ejo bidasubira, niba ari bibi, niba bimbabaza.
Indi mpamvu ntakwituramira, ngo ndeberere, ni uko nzi ko hari ibyo nakoze ejo hashize,
bikanshimisha, none ninongera kubisubiramo uyu munsi ndongera nishime, mererwe neza. Icyo
byansabye kugira ngo mbigereho? Nabitekerejeho! Natekereje ku cyanshimisha, n’ubwo ntari nzi
uburyo nakigeraho, gusa nagumye kugitekerezaho, nyuma uburyo bwo kukigereraho nabwo
bwarabonetse.
Ubwo maze kumenya ko nshobora kugira ibyo mpindura mu gihe kizaza, nkoresheje iki gihe
ndimo, ni ukuvuga ko NIYOBORA. NDIGENGA. Icyo nshatse ko kiba, kibaho. MFITE AMAHITAMO,
bitewe n’icyo nshaka kugeraho. KAMI KA MUNTU NI UMUTIMA WE rero.

Umutwe wa kabiri

AKEBO KAJYA IWA MUGARURA

Dukunze kuvuga ko ubuzima dufite twabuhawe n’ababyeyi bacu, natwe benshi muri twe
turongera tukabutanga ku bana twibaruka. Ubuzima muri rusange bugendana no gutanga.
Abanyarwanda rero, kimwe n’indi mico, bari bazi ko kwikubira, cyangwa kwiharira, ari umuco
mubi. Kugira akaboko kagufi, katarambura ngo gatange ni umuco mubi unagaragaza akenshi
uburere bucye; kuko umwana atangira gutozwa gusangira, no gutanga akiri muto.
Impamvu y’ubwo burere, bushingiye ku muco wo gusangira, wo kumenya gutanga, ku bwanjye
nyibona mu nzego ebyiri. Urwego rwa mbere ni uko gutanga, gusangira, ari uburyo bwo
kwiteganyiriza. Urundi rwego ni uko gutanga bitera ibyishimo ku muntu ubikoze.
Izi nzego ebyiri zirasa kuko ziganisha ku kwikunda. N’ubwo hariho abavuga ko batanga
badategereje inyungu cyangwa se ko baziturwa, ariko mu mutima wabo biyumvamo ishema
ry’uko bagize icyo barusha abandi.
Kamere muntu iragoye kuyisobanurira, kuko ikora ikintu n’ikinyuranyo cyayo mu gihe kimwe.
Gutanga nabigereranya na nyiramubande. Utanze ntibigaragare hanze ntibibuza ko wowe
ubyiyumvamo ko hari icyo ukoze. Ineza cyangwa inabi ugize irongera ikakugarukaho.
Akebo karagenda, kakongera kakagaruka. Ikiri muri ako kebo ntukimbaze, kizwi n’utanga
n’uwakira. Icyo nzi cyo ni uko kadahera.
Hari ugutanga uha undi muntu, hari no kwiha wowe ubwawe. Byose ni kimwe kuko birongera
bikagaruka kuri wowe, tutibagiwe ko bishobora no kugaruka ku bawe bo mu muryango, cyangwa
abaturanyi. Akebo kajya iwa Mugarura rero byanze bikunze. Mu yandi magambo, ibyo dukora
byose bitugiraho ingaruka, biratugarukira.
Tugarutse kuri bwa burere bwiza ababyeyi batoza abana bakiri bato, bababwira gusangira,
babatoza gutanga, babatuma ku baturanyi bati: “shyira kwa Naka igikatsi cyangwa umutobe”;
ababyeyi baba bereka umwana ko ubuzima ari uruziga, ruhora rwisubiramo. Iyo babatoza
gusangira kandi, baba babarinda amakimbirane. Gusangira ntako bisa, ndetse Abanyarwanda
bagera aho banasangira ijambo. N’ubwo ibindi byabura, nk’amafunguro cyangwa imitungo,
baragira bati: “nta bisanganwa nk’amagambo.”
Gusangira tubitozwa tukiri bato, ngo tumenye gutanga. Abakuru basanze ari uburyo bwo
kwiteganyiriza ejo hazaza, kandi bakatubwira ko n’ubwo ntacyo waba ufite gifatika ngo ugitange,
byibuze sangira n’abandi amagambo meza. Ibi byose bishingiye ku kwigirira neza, wikunda,
witeganyiriza ejo hazaza.
Mu gice cya mbere twabonye ko ‘Kami ka muntu ari umutima we’. Muntu niwe ugena ibyo akora,
iyo ashaka kwigirira neza. Iyo atekereje ku neza ye, ejo hazaza, ntiyibagirwa mugenzi we.

Kuko akebo kajya iwa Mugarura. Amenya gutanga no gusangira. Aha nibutse inkuru ya
“Nyamutegera akazaza ejo”. Iyi nkuru nayo ikatujyana kuri bwa buryo bwo gusangira bushingiye
ku biganiro byiza, maze nkagira nti:

IJAMBO RYIZA NI MUGENZI W’IMANA

Twabonye ko mu bintu bituma ubuzima bwacu buzamba, harimo ubwoba. Ubwoba buturuka ku
mashusho ibitekerezo byacu byohereza mu bwonko bwacu. Aya mashusho asohoka mu buryo
bw’amagambo akenshi. Mu Kinyarwanda baravuga ngo ‘hica umutongero’. Hari imigani myinshi
yerekana ububasha bw’amagambo: ‘nyiri ikirimi cyibi yatanze umurozi gupfa’, n’indi myinshi.
Ariko hari n’iyi mvugo cyangwa umugani, ngo: ‘ijambo ryiza ni mugenzi w’Imana’. Impamvu, ni
uko ijambo rirema.
Ijambo risohotse mu muntu rifite ubushobozi bwo kurema, kwica cyangwa gukiza. Amagambo
abakundana babwirana arema urukundo, ruvamo abana. Amagambo abahanganye baterana,
avamo intambara, arasenya, arica, aricisha. Mu buryo bwose amagambo afite ingufu.
N’ubwo hari abihagararaho ko amagambo ntacyo abatwara, ariko iyo atakurimbuye, ntabura no
kugukomeretsa. Ijambo ryiza ryubaka uribwiwe kandi rikarema ubucuti n’ubuvandimwe hagati
y’abantu. Ritanga amahoro. Amagambo meza arangiza intambara n’imyiryane, aho ya mategeko
aba yananiwe. Ingufu z’ijambo Abanyarwanda barigereranya na mugenzi w’Imana.
Twibuke ko ababyeyi bacu baduhumuriza batubwira ko nta bisanganwa nk’amagambo. Ha handi
twagombye kugira ubwoba bwo gusangira, Abanyarwanda baratubwira ngo “humura, n’ubwo

ibintu ari bicye cyangwa nta na byo, uje akugana muganirize neza, biraba bihagije, arakumva.
Kuko ijambo ryiza ari mugenzi w’Imana”. Ni uko amahoro agahinda i Rwanda.
Hari igihe tuvuga ngo kanaka akunda intambara, agira amahane. Bivuze ko yanga amahoro,
cyangwa ko ntayo aha abandi. Mu yandi magambo, nta mahoro yifitemo, kuko ntawe utanga icyo
adafite. Ahandi tukavuga ngo: ‘Yoo, uriya muntu ni umunyamahoro rwose, ni Imana y’i Rwanda.’
Ese byaba bivuga ko, hari abaremanwa amahoro, abandi bakavukana amahane?
Sinemeza ko abantu bavuka ari babi. Ahubwo aho baba hashobora kubahindura. Ibi ariko na
none bikaba urujijo, kuko abana bavukana, banarerewe mu rugo rumwe, bashobora gutandukana
mu mico. Ariko tugarutse kuri wa mugani wa mbere ’ Kami ka muntu …’, nibwira ko ibyo abantu
bagukorera byose, utemeye ko bikugiraho ingaruka mu mitekerereze, waguma wigenga.
Kumenya ko wigenga, ni ishingiro rya byose, kuko iyo ubizi, noneho ushobora gufata ibyemezo,
ariko biguturutseho.
Ushobora gutanga, gusangira n’abandi, ushobora kwiyobora ugakora ibyo ushaka mu buzima,
ugahitamo ibikubereye, ndetse ukagira n’abo ukoresha ibyo ushaka mu nyungu zawe, ariko hari
ikintu abandi batazagukorera. N’ubwo wagira ibya Mirenge ku Ntenyo, n’ubwo wagira abagaragu
n’ingabo zikubaha byo kugupfira, ariko nta muntu wagukunda kurusha uko wikunda.

Ka kebo kajya iwa Mugarura, gashobora kugenda gasendereye kakagaruka ubusa. Kuko utamenye
icyo ugomba gushyiramo. Ntutegereze rero ko ikigarukamo kiza kukugera ku mutima.
Ibi biratugeza ku wundi mugani ugira uti:
UJYA GUTERA UBUREZI ARABWIBANZA
Amadini yose yigisha abayoboke bayo gukundana, kugira ubuntu ndetse no kwiyibagirwa.
Ariko iyo nyigisho yibagirwa icya ngombwa mu rukundo. KWIKUNDA MBERE NA MBERE.
Bivugitse nabi kwikunda. Ariko iyo usesenguye, usanga udashobora gukora icyo utazi. Wakunda
undi muntu ute utarigeze wikunda wowe ubwawe? Ko twabonye ko umuntu aterwa ibyishimo,
agahinda ndetse n’ubwoba n’ikintu azi, cyangwa yabonye, cyangwa yumvise, wamenya ukunda
ute niba utarabyigiriye? Watanga icyo udafite se?
Kuvuga ko ukunda abandi utibanjirijeho ni ukubeshya. Ibyo dukora byose bigomba kubanza
kutuvaho, kuduturukamo, naho ubundi nta shingiro biba bifite. N’iyo bibayeho, ntibiramba.
Nubwo byoroshye kubivuga ariko, kwikunda ni umwitozo ukomeye, unasaba igihe. Kwikunda
nyakuri nibwira ko bitanabaho, kuko turamutse twikunda nyabyo, twaba turi mu mudendezo. Isi
yaba ifite amahoro. Kuri njye rero niba tunikunda, twikunda nabi, nk’uko imibereho yacu
n’imigirire muri rusange bibigaragaza.
Tugarutse inyuma, ku yindi migani twabonye, turasanga ko iyo tuba twikunda twari kuba
twigenga, tutagendera ku bandi kuko ibyo bakora byose atari ko bidufitiye inyungu. Iyo tuba
twikunda twari kuba dutekereza kubo tubana maze akebo tubagereramo, tukibuka ko ariko
bazatugereramo. Iyo tuba twikunda twari kuba tuzi gukoresha amagambo meza mu mvugo zacu,
kuko tuzi ingaruka zayo ku buzima bwacu no ku bw’abandi. Gira so yiturwa indi.
Ibyo tumaze kubona byose bigaragaza ko tutazi kwikunda. Bityo mbere yo kwirarira ko
dushobora gukunda abandi, reka tubanze twige kwikunda ubwacu. Sinirirwa mvuga gukunda
Imana, kuko na Yezu ubwe yivugiye ko “udakunda mugenzi we abona, adashobora gukunda Imana

atigeze abona.”
Reka twige kwikunda mbere yo gukunda abandi. Ibi si bishya mu nyigisho zitangwa hirya no hino
kuko igihe babazaga Yezu itegeko risumba ayandi yatanze rimwe rikubiyemo abiri, ariko igice cya
nyuma abigisha ibya Yezu ntibagitindaho cyane.
Iryo tegeko rigira riti: “Uzakunde Imana n’umutima wawe wose, kandi ukunde mugenzi wawe

nk’uko wikunda.”
Ntabwo bitangaje ko mu mibanire yacu na bagenzi bacu habuze urukundo, kuko tutabakunda uko
twikunda. Bityo na ya Mana badusabye gukunda ntitwabishobora, mu gihe no gukunda mugenzi
wacu tubona byatunaniye.
Mugenzi wanjye undi hafi rero ni nde? Ni jye ubwanjye.
Kugira ngo ugire icyo ukorera umuntu, ugomba kubanza kumumenya. Ese ndiyizi? Nari nahura
nanjye? Nziranye he nanjye ubwanjye?

Urugero rworoshye rukunda kutubaho, ni uko iyo ugiriye umuntu ineza atakuzi, aratangara maze
akakubaza niba hari aho muziranye. Kuko nyine twibwira ko, kandi tuzi neza ko : « Akebo kajya
iwa mugarura ». Ugira ineza ukayiturwa. Ariko iyo uwo utazi akugiriye neza wibaza aho
muziranye cyangwa se niba yaba azi bene wanyu, kuko wibwira ko hari ineza bamugiriye none
akaba ayikwituye.
Simpakanye ko hariho abagiraneza, batagombera kuba bazi uwo bagirira neza, ariko
turemeranywa ko aribo bacye muri twe.
Icyo nshaka kugarukaho, ni uko kugira ngo iyo neza irambe mu bantu tugomba kubanza
kuyigirira twe ubwacu. Biroroshye kwigirira neza twe ubwacu nk’abantu benshi, nk’umuryango,
nk’ikipe, nk’ishyaka, nk’idini, nk’ubwoko cyangwa igihugu, nk’abantu muri rusange. Igikomeye
twibagirwa, ni ukwikunda nka njye njyewe njyenyine.
Ntushobora gukunda uwo utazi, utarabona, utarumva, cyangwa udatekereza. Kuri njye rero
ntitwikunda kuko tutiyizi. Ndabivuga mu bwinshi ariko ubundi, biri mu bucye. Sinikunda kuko
ntiyizi.
Dutekereze gato kuri aya magambo, dukunda gukoresha:

« Nahuye na kanaka, namenyanye na kanaka, twibwiranye, kanaka ni inshuti yanjye, turasurana,
turabana…
« Nasuye kanaka, turaganira, turasangira, ndamuzi neza, nzi ibibazo bye, tujya inama… »
Dushobora gukomeza muri urwo rwego rw’imvugo, zigaragaza uko abantu baziranye. Ariko se,
uramutse uvuze ngo:

« Nahuye na njye, turibwirana, nasuye njye, turamenyana… ». Abantu bakwita umusazi!
N’ikimenyimenyi kwivugisha ni kimwe mu bimenyetso by’umuntu utari muzima cyane. Nyamara
tujya tuvuga ngo « nisangije, niraranye… »
Ndashaka kuvuga ko tutiha umwanya wo kwimenya. Siniyizi, kuko ntarahura na njye ubwanjye.
Sindibona. Sinzi niba nariho mu by’ukuri.
None se ni nde ngaburira, ni nde nambika, ni nde mbona mu mafoto, ni nde ubana n’umugore
wanjye, ni nde papa w’abana banjye? Ni nde ufite amazina yanjye? Ubuzima mbaho ni ubwa nde?
Ni nde umbera mu mubiri?
Ndi nde mu by’ukuri?
Twabonye ko udashobora gukunda uwo utazi, utarabona, utarumva, udatekereza. Birumvikana
rero ko kwikunda bigoranye iyo utiyizi.
None se uwo nzi ko ari njye ni nde?
Benshi muri twe, tuvuga ko twiyizi, ariko mu by’ukuri, sibyo.
Nkuko bisaba igihe kumenya undi muntu, no kwimenya ubwacu, bidusaba igihe.
Uwo nita njye ni ishusho abandi bampa. Bamvuga uko bambona cyangwa bashaka ko mera.

Ariko ni bacye muri twe dufata umwanya, dufata igihe, cyo guhura natwe ubwacu. Nibona
mw’ishusho y’uko abandi bavuga ko bambonye. Ariko njye ubwanjye sinzi uwo ndiwe.

Umuntu yakwimenya ate?
Hari uburyo bwinshi wakoresha kugira ngo wimenye. Ushobora kwireba mu ndorerwamo, ariko
simpamya ko uko wibona bijyanye n’uwo uriwe, kuko indorerwamo nayo ubwayo ishobora
kugutubura cyangwa nawe ukaba urwaye amaso. Ushobora kwikorakora ariko se uramutse
waravutse nta biganza ufite ubwo wakwimenya? Ushobora kwifotoza ariko ibi bijya gusa nka ya
ndorerwamo, ishobora kugutubya cyangwa kugutubura.
Uburyo abenshi bakoresha bimenya, ni ukwitekerezaho, bakamenya aho bava, aho bakomoka,
imico n’imigenzo ya bene wabo. Imyemerere y’aho bakomoka n’ibindi biranga imiryango muntu.
Ariko aha naho hari ikibazo kuko ushobora kuvukira mu muryango, cyangwa ahantu runaka,
hanyuma ukarererwa ahandi. Kuri ibi hiyongeraho amashuli wize, akazi wakoze, abo
mwabanye… Ibi byose bigenda bigira uko bikurema cyangwa bikuremaza. Igihe cyo kwivuga iyo
kigeze, ukubajije uwo uriwe, umubwira amazina, aho uvuka, aho wize, ibyo wakoze n’ibyo ukora
ubu. Niba uri ingaragu cyangwa warashatse, igihugu ubamo n’aho wagenze, mbese ibyo twita mu
Kinyarwanda « umwirondoro ».
Ariko se, ibyo byose ninjye? Cyangwa ni ubuzima nabayeho cyangwa mbayeho! Iyo tugumye
gutekereza kuri uwo mwirondoro dusanga ibiwugize byose bishira nta kiramba muri byo.
Ibi kandi ni ishusho y’uko twe twibona. Abandi nabo batubona ukundi. Ibyo byose bikaza bikaba”
NJYE”.
Hari uko nashatse kumera nkabigeraho bikananshimisha. Hari n’uko nshobora kuba meze
nkaba ntabyishimiye. Hari n’uko nifuza kuzaba, ibyo bikampangayikisha kuko ntarabigeraho
nyine.
Ariko se mu by’ukuri ndi nde? Ubuzima bw’ejo hashize budahari, nsigarana iki ? Nsigarana ubu
none aha. Ndi uwo ndiwe ubu none aha. Gukunda cyangwa kwanga uwo uriwe none aha, ntacyo
bingezaho kindi kinini, ni uguta umwanya. Kwemera uwo ndiwe none aha nibyo bishobora
gutuma mbaho. Bitabaye ibyo, iyo nanze uwo nariwe ejo ndiyanga ndetse bikagera ubwo numva
ntagishaka kubaho.
Mu kinyarwanda baravuga ngo « kanaka yahitanywe n’impanuka, runaka yahitanywe na naka ».
Ariko ku muntu wiyahuye, nibaza ko twagombye kuvuga ngo « naka yihitanye ». Usibye ko hari
n’imvugo igira iti: “Naka arizize”.
Nditunze, ndikunda, ndibana, n’izindi mvugo nk’izo, bigaragaza ko hari undi ubana nanjye, ku
buryo ashobora kungirira neza cyangwa nabi. Uwo ukurimo mubana, ukwegereye, niba ushaka
amahoro, wakwiga kubana nawe, mukamenyana kurushaho, naho ubundi umwe muri mwe
azahitana undi akari kera.
Umubiri dufite, bitewe n’uko tuwufashe, ndetse bitewe n’igihe umaze uhumeka, urahinduka.
Ubumenyi dufite, bitewe n’ibyo twongeramo buriyongera. Ariko byose birashira. Bitewe no
gusaza cyangwa se n’imyifatire muri rusange. Ariko hari undi “njye” udashira.

Njye nyirizina, sinsaza, ntaho njya, NDIHO.
Ineza, urukundo bintuyemo byo ntibishira.
Iyo twitegereje neza tunabisanga mu bandi. Iyo dufashe umwanya tunabisanga mu bindi
biremwa. Imisozi n’ibibaya, amazi n’amabuye, umwuka n’izuba, byose iyo dufashe umwanya
tubibonamo ineza n’urukundo. Hari aho duhuriye n’ibyo byose ku buryo twumva turi umwe
nabyo. Icyo ni cyo cya kirongozi cyangwa akagozi, biduhuza n'ibindi binyabuzima muri rusange.
Kuri cya kibazo rero, ngo « ndi nde ? » njye nasubiza nti : « ndi byose ». Kuko byose biri muri njye
nanjye nkabibamo. NDIHO.

Umuntu ni mwinshi.
Kera, kera ukivuka, usanga uri wo kwa Naka, wo mu bwoko n’ubwenegihugu runaka. Kuri nyoko
na so uri umwana, ku bandi uri inshuti, ku wo mwashakanye uri umufasha, ku bana banyu uri
umubyeyi, mu kazi kawe uri umukoresha cyangwa umukoreshwa, mu byo wize uri umuswa
cyangwa umuhanga, mubyo wemera uri umuporoso cyangwa umuyisilamu, mu buzima
busanzwe uri umunyamahane cyangwa umunyamahoro, mu by’ubutunzi uri umukene cyangwa
umukire, kuwo mudahuje inkomoko uri umunyamahanga, mbese uri mwinshi pe. Ariko se wowe
ku bwawe, uri nde? Umuntu ni mwinshi !
Tugaruke kuri wa mugani twahereyeho: « Ujya gutera uburezi arabwibanza ». Kunda uwo uri we
mu nzego zose uherereyemo. Ariko kugira ngo bikorohere, banziriza kuwo ubona hafi yawe:
umubiri wawe.
Shimira umubiri wawe kuko niwo ubona hafi, uwushimire ibyiza byose ukugezaho, uwukunde
uko usa, kuko ni mugenzi wawe mubana. Mwarabanye igihe cyose, mufatana gahunda, inyinshi
akazubahiriza, niyo mpamvu wagombye kuwushimira (umubiri) iyi myaka yose mumaranye.
Ndabizi ko umubiri hari igihe udutenguha, ukarwara cyangwa ukaruha, ariko kenshi gahunda
twahanye, urazitabira uhereye ku kubyuka. Gukanguka harimo ubutwari bukomeye twagombye
kujya dushimira imibiri yacu.
Ariko rero, nk’uko abasangirangendo badasigana, umubiri wacu twagombye kuwubaha no
kuwumva igihe ugize uti: “Ndarushye”. Twagombye kuwumva igihe ugize icyo usaba. Cyakora
nk’uko byavuzwe n’intumwa Pahulo, “byose ndabyemerewe, ariko siko byose bimfitiye akamaro”.
Umubiri ni nk’umwana muto, iyo uwutetesheje cyane uvamo idebe. Umubiri kubana nawo ni
imibare. Umubiri uhora wifuza. Usibye ko uzi no kwinemfaguzwa. Niyo mpamvu kuwutoza
kwihangana no kwigomwa ari ingirakamaro, kugira ngo wa muntu mwinshi atava aho ahinduka
umwe gusa.
Uramutse ufite abana batanu, ugateteshamo umwe, abandi baribagirana ukabatera amashyari.
Hakavuka amakimbirane n’umwiryane mu rugo, intambara ikavuka. Iyo utonesheje umubiri
cyane, byanze bikunze umwe muri ba bantu bakugize akora imyigaragambyo, kuko hari icyo
yimwe. Nibwo usanga rero muri wowe wibyayemo amakimbirane.
Ariko kuko utigeze wiha umwanya wo kwimenya, ngo umenye ko urimo benshi, ngo umenye ko
hari umwe muri wowe wakandamije, ntumwumve igihe yagutakambiraga, ucyeka ko ibibazo ufite
ubiterwa n’abandi mubana batari wowe nyirizina.

Ni uko ugatangira kujya gushakira ibibazo aho bitari. Ya ntambara yari muri wowe ukayimura,
ukayijyana ahandi.
Amakimbirane tubona mu miryango yacu, mu baturanyi, mu bihugu no kw’isi nzima, yose
aturuka muri twe, mw’imbere. Muri njye, utaramenye kwikunda ngo niyumve, nimenye, niyobore,
niyubahe ngo menye gukunda ba njyewe mbana nabo. Muri njye, niho haherereye ikibazo
nyamukuru. Nta mwanya niha, ndajagaraye. Mbere yo gutera uburezi abandi, reka mbwibanze.

UWAMBAYE IKIREZI NTAMENYA KO CYERA
Nta gitera ababyeyi agahinda nko kugira umwana w’ingayi.
Muri ya mico myiza ababyeyi badutoza yo kumenya gusangira banadutoza no kumenya gushima
iyo duhawe. Bitangira ukiri muto. Ariko nyine aha na none ndagaruka ku kintu tutatojwe cyane,
cyo kumenya kwishima, bijyanye no kwikunda nahoze mvuga haruguru.
Abize kera bibuka ibyiruka rya MAHERO. Umwana wakuze aruhanya, atamenya gushima ibyo
ahawe n’ababyeyi ahubwo agakunda iby’ahandi. Benshi muri twe tumeze nkawe. Impamvu ni
uko tutazi gushima ibyo dufite, duhereye no ku buzima dutunze. Umwuka duhumeka ubwawo ni
impano nini.
Twagombye gushima buri gitondo kuko ari umunsi mushya uba winjiye mu mateka yacu.
Umunsi mushya wo gukosora cyangwa kuzuza ibyo tutabashije kugeraho ejo. Umunsi wundi wo
kongera kubwira abacu n’abo tubana ko twishimiye kuba tubafite. Abanyarwanda baravuga ngo

“bucyana ayandi”.
Umunsi mushya wo kugira icyizere, mu gihe ubuzima twaba turimo bwaba budukomereye maze
tukizera ko ibintu bishora guhinduka bijya mu buryo butunogeye. Twagombye gushimira imibiri
yacu ko ibyutse ari mitaraga. Amasaha arenga umunani tuba twamaze mu bitotsi, mu by’ukuri ni
urugendo tuba tutazi aho rwatujyanye. Ariko tukongera tugakanguka tukabona izuba.
Iryo naryo twagombye kurishimira ko rihari, kuko ritariho ntacyakorwa. Izuba ni izingiro
ry’ubuzima kuri ino si. Abageze mu bihugu bikonja bazi uburyo ritera akanyamuneza mu
babituye. Nyamara iwacu muri Afurika turarihorana, ariko ntituzi ko ahandi ari imboneka rimwe.
Twagombye kurishimira.
Ibinyabuzima byose tubana nabyo kuri ino si, ni ingabire twahawe tutaguze. Bimwe biradutunze,
biduha ubuzima bwabyo ngo tubashe kubaho. Duhereye ku mazi n’ibiyarimo, ibimera n’udukoko
tubituye, amatungo magufi n’amaremare, ibyo byose dusangiye umwuka, bigaragiye muntu ngo
atagira icyo abura akiri kw’isi.
Nyamara se, iyo usoroma isombe, wibuka gushimira icyo giti ucaho amababi? Iyo ukinja iryo
tungo, wibuka kurishimira ko riguhaye ubuzima bwaryo? Iyo usomye umusa w’urwagwa, wibuka
gushimira iyo nsina ikumaze inyota? Iyo unyoye iyo kawa ikakumara amavunane, wibuka
gushimira icyo giti umurimo cyakoze kera izo mbuto?
Baca undi mugani ngo “nta kigozi kibura icyo kizirika”, aha ndazirikana cyane umuriro twota. Iyo
ugiye gusenya inkwi n’ibyatsi byitwa ko byapfuye nta kamaro bigife, iyo ubitwitse, ukabona
umuriro, wibuka ko icyo kibatsi kivuye mu rupfu rw’ibindi biremwa?

Shimira umuriro, kuko udahari, inzara yakwica, imbeho nayo ni uko, n’ijoro ryaba icuraburindi.
Byinshi mubyo dutunze twibwira ko ntaho duhuriye nabyo nyamara muntu ni ubusa, iyo ibyo
byose bimukikije atabigira. Shimira byose kugeza no ku rushishi n’urutozi, inzuki n’imiyugiri,
kuko akazi bikora mu butaka no mu bihingwa gasumbye kure inganda za muntu ngo uzi
ubwenge. Urusobe rw’ibinyabuzima rero ni ingabire tutagombye gupfobya, ahubwo twagombye
guhora dushimira iteka.
Ni byiza gushimira ubuzima n’ibibugize impande zacu. Ariko reka twigarukeho natwe.
Muntu ni uruganda ruremanywe ubuhanga. Umubiri wacu uteye ukwawo na n’ubu abahanga hari
byinshi batarumva uko bikora. Tubona tuwushyiramo ibidutunga, maze nk’uruganda rwubatse
neza, ugatangira gusya. Sinjya kure mu mikorere yawo, ibyo mbihaririye ababyiga; ariko umubiri
wanjye ni igitangaza.
Ese wowe ufite amaso abona neza, ujya wibuka kuyashima akazi agukorera? Ese nshuti ifite
amatwi yumva, ujya wibuka abatayagira akaga babamo? Ese iyo uvuye ku rugendo, ujya wibuka
gukanda ibirenge n’amaguru, ngo ubishimire umurimo byakoze? Mbe muvandimwe ufite
amaboko atanga, ujya wibaza adahari uko wabaho? Shimira ibyo byose bikugize, kuko bikumvira.
Upfa gutekereza ikintu runaka, amaboko n’intoki, amano n’amatwi, imbavu n’amaguru
biti:“twatanzwe nyir’ubwite araduhamagaye reka tumufashe”. Uwo muganda inshuti zawe
mubana (aribyo bice by’umubiri wawe) ujya ubiwushimira? Ibyo n’ibyo tubona hanze, ariko
ibibera imbere mu mutwe no mu nda, bizwi n’uwadutije ubu bugingo. We se ntidukwiye
kumushimira ubwo bugingo ?
Shimira na wa mutimanama, umwe ukugoboka wasumbirijwe, watangiye kubunza imitima, utazi
icyo ufata n’icyo ureka, maze ukumva akajwi utazi iyo kavuye, kagira kati: “gira utya”. Ku bahanzi
n’abanditsi, bo barivugisha kakahava, iyo inganzo yakamye barara bakanuye. Bakarwara
burembe, bagasabiriza cyane ngo urwo rugi rufunguke, maze isoko y’ubuhanzi ivubure. Haba
ubwo bije nijoro mu nzozi, haba ubwo bije mu nzira bagenda, haba ubwo bije biturutse mu
busabusa bw’ubuzima, ariko abahanga n’abavumbura bazi ko bagira aho bavoma. Gusa ntibazi
aho iyo soko iherereye kuko itanga ishatse.
Ibyo byose bitugize, ibyo byose bidukikije, ibyo byose bitwubatse nka muntu, nicyo kirezi
twambaye, ariko tutamenya ko cyera. Ibyinshi twabiherewe ubuntu, n’ibyo twita ko twaguze,
Abanyarwanda baca undi mugani ngo “Iraguha ntimugura, iyo muguze iraguhenda”. Shimira gusa,
ibi n’ibizaza.
Ubwo umaze kumenya ko wambaye ikirezi nshuti nkunda, reka kugisiga icyasha.

ABANTU NI MAGIRIRANE
Ubwo uzi ko ubuzima ari ikirezi wambaye, ukaba wishimira uwo uri we, ese ushobora no
gutekereza ko n’abandi babibona batyo? Nkuko ubona ibyiza bigukikije, nk’uko abawe
bakwizihiye, nanjye uwo ndiwe ndamwishimiye, nshimishwa n’ibyo nahawe. None reka dufatanye
kwishimira abo turibo.
Tekereza ko burya dusangiye iriba ry’ubuzima. Njye nawe tuvoma hamwe, uhereye ku mwuka
duhumeka.
Imigezi yose ihurira mu nyanja, nazo zikagira aho zihurira. Njye nawe rero tumeze nk’iyo migezi
cyangwa inyanja, dufitanye isano.
Abanyarwanda baravuga ngo “abantu ni magirirane” kuko bazi ko nta wigira, ahubwo agirwa
n’abandi. Ni nka ya migezi. Umugezi umwe ntukora inyanja.
Tekereza intebe wicayeho usoma ibi cyangwa ibyuma bigufasha kumva aya majwi, zungurutsa
amaso, reba ibikuri iruhande, inzu ubamo, umuhanda ungendamo, imodoka yawe, muganga
ukuvura, mwarimu wakwigishije, uwo mwashakanye, umukozi wawe, ndetse n’abandi
ntarondoye…bagize uruhare mu buzima ufite ubu none aha. Abantu ni magirirane rero.
Abanyarwanda barongera bakagira bati : « Abantu ni ba nyamwigendaho ».
Iyi mvugo igaragara cyane mu buzima bwo muri ino minsi. Ikunze gutuma twibagirwa ya yindi ya
mbere ivuga ko abantu ari magirirane. Dukunze kureba ibitagenda, ariko biba bitewe
n’indorerwamo dukoresha. Izi ndorerwamo nazita nyirabayazana w’imihangayiko tugira.
Nk’uko imvugo twatangiriyeho muri ino nyandiko ibyerekana, « kami ka muntu ni umutima we »,
uramutse ushaka kubona ko abantu ari ba nyamwigendaho nibyo wakwibonera gusa. Ariko
ushiritse ubute, ukitegereza uko ubuzima bwawe buhagaze kuva wavuka kugera ubu, wasanga
abantu ari ba magirirane kurusha uko ari ba nyamwigendaho.

Mpa nguhe !
Buri kintu cyose kigira ikiguzi. N’ubucuti busanzwe bufite ikiguzi. Ubucuti busaba kuba
“indahemuka”. N’ubwo nta masezerano abaho hagati y’abagiye kuba inshuti, ariko buri wese mu
mutima we, azi ko kugira ngo ubwo bucuti burambe hagomba kubaho ubudahemuka. Incuti
zirizerana bidasubirwaho. Iyo bitabaye ibyo, ibyari ubucuti bivamo urwango, kuko guhemukirwa
n’uwo witaga inshuti bibabaza cyane. Abanyarwanda bagera kure iyo bavuga ku bucuti, kuko
bagira bati: “Iyi ni inshuti magara ntunsige”. Bivuze ko iyo bibaye ngombwa inshuti yitangira indi
kugera no ku rupfu!
Abantu basanzwe batari inshuti, bafitanye imikorere isanzwe, bo baba bari mu rwego
rw’ubutwerererane bujya gusa nk’ubucuruzi. Baba bari mucyo nakwita “mpa nguhe”. Ariko uru
rwego narwo rukagira amategeko arugenga ashingiye ku kuri. N’ubwo nta gipimo cyo
gutwererana kiba cyarashyizweho, buri wese aba azi icyo yaha mugenzi we, nakwita ingurane
y’ibyo nawe amuhaye. Abanyarwanda barongera bakagira bati: “Abaziranye bagura bwije”.
Bagura bwije kuko buri wese aba yizeye undi. Ubutwererane cyangwa ubucuruzi nyabwo, buzira
guhendana. Mu Kirundi ho iri jambo guhenda, rivuga kubeshya, kandi no mu Kinyarwanda ni uko.

Dushatse kureba abantu nk’abafatanya rero, twabisanga mu buzima bwa buri munsi. Aho
twasanga ikibazo, hashobora kuba mu byo bafatanya n’ikiguzi cyabyo. Niba bahendana cyangwa
se niba bagurirana.
Ibi biratujyana ku yindi mvugo, igira iti: “ibisa birasabirana”.
Kugira ngo baguhende, ni uko uba wagiye ku muntu utari mwiza. Ariko dukunze gushyira ikosa
ku mucuruzi, tukibagirwa ko n’ugura aba abifitemo uruhare. Abanyarwanda barongera bakagira
bati: “akeza karigura”.
Bivuze ko uramutse uri mwiza, uri muzima, n’ibyo ukora, cyangwa utunze bikaba ari byiza, nta
mpaka ku biciro. Byanze bikunze iyo ikintu cyawe, cyangwa se serivise yawe ari nziza, abantu
baza bakugana, kuko uri indacyemwa, n’ibyo ukora bikaba uko. Nta mpamvu rero yo kuvuga ko
ibyawe bihenze, kuko baba bazi ko bihwanye n’icyo usaba.
Ku rundi ruhande, iyo ibyo urimo ari bibi, n’igiciro cyabyo kiba kibi, cyangwa se bikaba bihwanye.
Ni uko bakagira bati: “ibisa birasabirana”. Abantu ntibaba bakwanze, ahubwo ni uko arirwo
rwego uherereyemo, wowe n’ibyawe.
ISUKU IGIRA ISOKO
Iyi mvugo cyangwa umugani igaragaza ko ibyo tubona hanze bishushanya aho biva. Ibyo tubona
kuri ino si, cyane cyane ibyakozwe n’imirimo y’abantu, iyo ubyitegereje umenya nyiri ukubikora
uko ateye muri we.
Ntacyo bimaze kuvuga ko ari byiza cyangwa bibi, ko ari bito cyangwa binini, kuko biterwa n’aho
ureba aba ahagaze. Biterwa kandi n’indorerwamo arebesha. Bikanaterwa na none n’uko
yaramutse.
Abanyarwanda barongera bati: “Kanaka ahinduka nk’ikirere”. Biba bishaka kuvuga ko atagira aho
ahagararara, ko ahora ahindagurika mu mitekerereze, ko kamere ye idashinze ngo ihame hamwe.
Umuntu nk’uwo rero biragoye kubana nawe. Ntibyoroha kugura no gutwererana nawe, kuko
adafatika. Ibi bitugeje ku yindi mvugo, igira iti: “Aho imfura ebyiri zasezeraniye, niho zihurira,

ihatanze indi ikahanambira”.
Iyi mvugo itwereka ko atari ngombwa ko abafite ibyo bakorana bagomba kuba inshuti magara.
Ahubwo bagomba kuba ari “imfura”. Kugira ngo imibanire ishoboke hagati y’abantu, hagomba
ubupfura. Ni ryo banga, niryo fatizo ry’imibanire ifatika.
Ubupfura rero, icyo busumbije indi migenzo cyangwa imimerere irangwa mu bantu, ni uko
butavukanwa. Ntibugirwa n’aba cyangwa se na bariya, ngo maze abandi babe babuhejweho.
Ubupfura buraharanirwa. Ni imyitwarire isaba akazi katoroshye, kugirango uyigereho. Ni akazi
gahoraho, gasaba guhora wikosora, wijora, wiyubaka. Ubupfura ni urupfu rwa buri munsi.
Twigeze kuvuga ko umuntu ari mwinshi, ko umuntu agizwe na kamere zitandukanye. Bitewe
n’aho yarerewe, (mu muryango cyangwa mu mashuli), bitewe n’abo babana, bagendana. Umuntu
kandi agira kamere zitandukanye bitewe n’imirimo yakoze.
Kugira ngo urenge izo kamere zose zigize amateka yawe, maze usigare uri imfura gusa, bisaba ko
ugenda upfa kuri kamere zitagendanye n’ubupfura. Kuko niba hari uko imfura iteye, hari
n’ibitajyana no kuba yo. Ni aho nkomoye kuvuga ko “kuba imfura, ari ugupfa buri munsi.”

Ntibihagije kuvuka ku mubyeyi w’imfura, ngo bivuge ko ibye byose ubihawe, ko ubaye imfura nka
so. Ushobora kugira amahirwe yo gukura ubona urugero rwiza, ariko kugira ngo uzabe imfura
nkawe, uzagomba kubikorera. Ku rundi ruhande kandi, uwavutse ku mugome, siko nawe agoma.
Aha turongera tugahura na wa mugani uvuga ko “kami ka muntu ari umutima we”.
Bityo, ubupfura ni urwego buri wese ubushishikariye ashobora kugeraho. Gusa apfa kuba
abishaka, kuko Abanyarwanda bavuga ko “gushaka ari ugushobora”.


Aperçu du document AKAGOZI KA BUGINGO.pdf - page 1/20
 
AKAGOZI KA BUGINGO.pdf - page 2/20
AKAGOZI KA BUGINGO.pdf - page 3/20
AKAGOZI KA BUGINGO.pdf - page 4/20
AKAGOZI KA BUGINGO.pdf - page 5/20
AKAGOZI KA BUGINGO.pdf - page 6/20
 




Télécharger le fichier (PDF)


AKAGOZI KA BUGINGO.pdf (PDF, 463 Ko)

Télécharger
Formats alternatifs: ZIP



Documents similaires


akagozi ka bugingo
ingoma y ingurube 1
mont jali final newsletter no 11 small
ndi umunyarwanda
liste de prix novembre 2012
liste de prix janvier 2014

Sur le même sujet..